Mbanje kugusuhuza, gira amahoro y'Imana.
Nkuko gutanga ari umugambi watumye inamanziza.blogspot.com igaragara kuri iyi si ya Rurema, ngarutse ngirango nkwibutse ko NTAWE URUTA UWO MWASHAKANYE, kandi nkugire inama niba hari igihe Shitani ajya akongorera ko uwo mwashakanye atari mwiza, haba mu mico cyangwa cyangwa mu isura.
Reka mpere ku isura. Uwo mwashakanye ni mwiza burya ntawe umuruta.
Ikibazo ni uko umubona yahindanijwe n'imirimo yo kukwitaho. Uko acuragana aca hirya no hino ngo agufate neza, niko imisatsi isambagurika, niko imyenda yandura, niko icyunzwe kimutemba mu maso, niko, niko,......
Ibyo bitandukanye n'uwo muhurira aho usengera, kazi, kuko muhura yiyitayeho, yambaye neza, yashokoje, yisize, ya.....
Ku mutima
Burya uwo mwashakanye azi kuvuga neza, ikimenyimenyi ibuka igihe mwari mu kiri inshuti, mutaratangira kubana. Ntiwibuka ko amenyo ye yarushaga urubura kwera, iseko ye ikakunezeza kuta ibyo ku isi yose?
Byahindutse gute? Byahinduwe n'uko uko muhuye muba muvugana gahunda z'urugo ngo rutera imbere, ibyo kuganira amagambo y'urukundo bikaba bike. Akenshi kandi hari igihe ubigiramo uruhare, kuko umusubiza nabi.
Ubu rero ibuka kera, uko yari ni ko ukwiye kumutekereza, gusa ukibuka icyo wakoraga utagikora maze ukareba uko UMUTARUTWA wawe yongera akakubera uw'umunezero.
Ibuka kandi indahiro wamurahiriye urebe niba yaba ahari cyangwa adahari, akumva cyangwa atakumva, ugikora ibyo warahiye.
Gira umuryango urangwa n'URUKUNDO RUKOMEZA INDAHIRO. Urakoze.
BUCYABUNGURUBWENGE Gaspard