
Kuramo na kuramo bibyara teranya ( - - = +)
Ibi bisabanuye ko icyo uwo
ukunda cyangwa mwashakanya adakunda, nawe ureka kugikunda noneho mukabana neza
Teranya na teranya bibyara teranya (+ + = +)
Ibi bisobanuye ko icyo uwo
mukundana cyangwa mwashakanye akunda nawe ugikunda, bigatuma mubana neza
Kuramo na teranya bibyara kuramo (- + = -)
Ibi bisobanuye ko icyo uwo
ukunda cyangwa mwashakanye yanga iyo ugikunze, muhora mushwana, mubana nabi.
Teranya na kuramo bibyara kuramo (+ - = -)
Ibi bisobanuye ko icyo uwo ukunda cyangwa mwashakanye akunda ikintu wowe ukacyanga mubana nabi.
Nguko rero uko
buri wese mu bakundana cyangwa mu bashakanye akwiye gukora. Kumenya icyo akunda, yanga,
ikimubabaza ; noneho ugakora ibitamubangamira. Nubwo bigaragara ko abagore
aribo bihanganira abagabo, ariko abagabo nabo bakwiye kumenya ko hari igihe cyo
kwihanganira abagore.
Ibi kandi ntubyumve nk'imibare, kuko usanzwe ubikora kandi nibyo bitumye umarana n'uwo ukunda cyangwa mwashakanye igihe kingana kuriya. Ariko aho wajyaga utegwa, ntibizongere.
Ibi byanditse mu gitabo cya mbere URUKUNDO RUKOMEZA INDAHIRO. niba ugikeneye kuko kirimo ibintu byinshi ntazabona uko nshyira muri iyi blog. wambaza.
BUCYABUNGURUBWENGE Gaspard
0788878064/ 0738878064 / 07388878064.
No comments:
Post a Comment