Imigani 31.29 Abagore benshi babaye intwari nyamara wowe urahebuje
Uyu murongo uratwereka uburyo umugabo ashobora gushima
umugore we mu gihe gishize kera. Biragaraga ko ari igihe cyo kumushima,
amugereranya n’abandi, agasanga hari mo abaye intwari ariko we akaba
yarabahebuje. Mu mirongo ibanza n’iheruka hagaragaza ibyo uyu mugore ashimwa,
nyamara ikiruta ikindi turagikibona muri aka gatekerezo gakurikira.
Umukobwa yakoze ubukwe, mugihe cy’impano nyina afata ijambo ati” Mwana wanjye, kubera ko utankojeje isoni, nguhaye imapano n’urukundo, kandi niringiye ko izakunezeza kurusha izindi”. Ubwo yari yanditse urupapuro mu magambo agaragara cyane, arurenza ku bindi yari yashyizemo, yarwanditseho ngo: " NTUZAMBIKE UBUSA UMUGABO WAWE "
Yaje gushaka akanya ubwo bajyaga kugera mu rugo, aganira na mukecuru, amubaza icyo yashakaga kuvuga , aramubwira ati : " Kamwe mu kazi gakomeye mu rugo ni uguhishira umugabo wawe " . Bbirashoboka ko uzamusangana inenge yaba ku mubiri we cg se mu mico ye , gerageza kumuhishira inenge ze ! Iyo utangiye kuzibwira inshuti zawe uba uri kumwambika ubusa no kumutesha agaciro !
Umenye ko nk'uko byakunaniye kwifata ukabwira inshuti zawe ko umugabo wawe ameze gutya na gutya , ni nako nabo bazananirwa kwifata , bazagenda nabo babibwire inshuti zabo , babibwire abagabo babo , nabo babiganire usange inkuru ze ahantu hose zahageze n'aho akorera ku kazi ke bizabageraho !
Aho azajya aca , abantu bazajya bamureba bamurebere mu ndorerwamo ya za nenge ze , kabone n'ubwo yakora ikintu cyiza , abantu bazibonera za nenge ze , maze bamusuzugure "
Abaza Mama we n'ubwoba bwinshi ati : " None se Mama nzakore iki umunsi nananiwe kwihanganira inenge ze ? Mama we aramusubiza ati : " Nimba afite imico mibi gerageza kuganira na we , nimba hari inenge afite ku mubiri we , imenyereze kubana nazo , uramenye ntuzamuhoze ku nkeke ku kintu adashoboye guhindura , kuko si we wiremye , nawe ubwawe nturi shyashya afite ibyo azakwihanganiraho , kandi n'abo ubwira , abagabo babo nabo bafite inenge n'uko bo abagore babo batazitangaza ! Arangiza amubaza, ati : " None se mwana wanjye , umugabo wawe aramutse afite uturenge duto , nubibwira inshuti yawe , utwo turenge tuzahita tuba tunini ? " Umukobwa ati oyaaa , Mama we ati rero nta mpamvu yo kubitangaza , bana na we neza n'izo nenge ze "Yungamo ati : Kandi nugira utyo, mu busaza bwanyu ayajya agushima, akwite INTWARI IHEBUJE, aho uzajya ugera hose, UZITWA INTWARI IHEBUJE. Umukobwa ahita asubira iwe mu rugo yishimye anishimiye urugo rwe !

No comments:
Post a Comment