Wednesday, April 3, 2013

Kurambagiza nabi impamvu nkuru y'urugo rubi




Kurambangiza no kurambagizwa ni ibyo kwitonderwa. Iyo usesenguye uko benshi mu basore barambagiza, bararanganya amaso mu nkumi, ibitekerezo bishakisha, amarari ayobora buhumyi imitima, biri mu bituma rimwe na rimwe ingo zibamo ibibazo. Naho ku nkumi abenshi amatwi ahora abanguriye kumva ko hari uwamubaza, icyo gihe rero iyo hagize urihingutsa uko ari kose yemera nta gushishoza maze akazisanga  mu rugo ruhoramo ibibazo.


Nibyiza ko umusore n’inkumi cyangwa se umugabo n’umugore bashaka kubaka urugo bagira igihe cyo kumenyana, bagomba kuvugana ukuri, ntihabeho kwirarira kuko bigira ingaruka mbi. Ikindi si byiza kurambagiza amashuri n’inkomoko, ubutunzi ku mpande zose, si byiza kuko bigira umumaro muke mu mibanire myiza y’abashakanye.

Ukuri ni kwiza, kuko kugaruka kenshi mu biganiro by’ubuzima bwose ku bantu babana mu buryo umuntu atazi, iyo rero asanze waramubeshye bimutera kwibaza niba n’ubundi utajya umubeshya, kukwizera bikajya bimugora. Ukuri ni urufatiro rwiza rw’urugo.

Umuntu yagombye no kutagira ubwiru uwo afiteho igitekerezo cyo kubana nawe, bityo akaba yabaza abamuzi cyane cyane, abayobozi b’aho asengera.

Nanone ariko ni byiza gufata igihe gikwiye cyo gusenga, kuko Imana niyo iba izi aho uwo yakugeneye ari, kandi niyo imenya imiterere y’umuntu wese.
Byakuwe mu gitabo URUKUNDO RUKOMEZA INDAHIRO igitabo cya mbere.
BUCYABUNGURUBWENGE Gaspard

No comments:

Post a Comment