UKO
WANYURWA N’UWO MWASHAKANYE
Mu bintu bibabaza
abashakanye, ni ingeso yo gucana inyuma. Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru
Ishema mu mpamvu batanze zituma abantu baca inyuma abo bashakanye nabo, harimo
kutanyurwa mu mibonano mpuzabitsina.
Ni yo mpamvu ikinyamakuru Ishema
cyasanze muri iyi nomero cyageza kubakunzi bacyo ibyo umuntu yakora ngo age
yumva aguwe neza mugihe kora imibonano hamwe n’uwo bashakanye atarinze kumuca
inyuma ajya hirya no hino, dore ko
bishobora kuzanira urugo ingorane zitandukanye. Twavuga indwara, kubyara hanze
bikazateza ibibazo, guteba umutungo, n’izindi.
Umugabo witwa Habyarimana
aganira n’ikinyamakuru Ishema yabanje kutubwira
impamvu zishobora gutera umuntu guca inyuma uwo bashakanye ko ari nyinshi. Yagize ati: “ Umuntu ashobora
guca inyuma uwo bashakanye kubera irari, umurengwe, ubukene, ariko impamvu
iruta izindi ni ukutanyurwa n’uwo mwashakanye, n’ ibindi”.
Imibonano mpuzabitsina
ntinyura umuntu mu gihe k’igikorwa nyiri zina, bitangira kare mu biganiro, ari
nayo mpamvu ngo abaca inyuma abo bashakanye bagubwa neza kurusha iyo bari
iwabo. Yaragize ati : “Iyo umuntu ahana gahunda n’uwo batashakanye kuri
telephone bimara igihe babiganiraho, bakabwirana ko bakumburanye, n’andi
magambo meza, bakaza kubonana bafite imitima ikeye bateguranye.
Indi mpampu ituma abantu
batashakanye banyurwa mu mibonano, ni uko baba badafite ibitekerezo bibavangira
kuko icyo gikorwa gisaba ko nta bitekerezo
bikivangira umwe cyangwa bombi batekereza.
Indi mpamvu ituma
abatarashakanye bagubwa neza mu mibonano bagirana, ituruka ku hantu bahurira.
Iyo gahunda bayemeranyijweho, bahitamo ahantu hatuma uwo mubonano uba mu
bwisanzure, utuma buri wese atagira imbogamizi kubera abatambuka iruhande
rw’icyumba, nkuko bikunda kuba mu ngo.
Nkuko rero bigaragara ,kunyurwa
mu mibonano bisaba gutegurana neza, kutarangarira mu bindi bitekerezo mugihe
cy’icyo gikorwa. Gukora icyo gikorwa mu bwisanzure bituma habaho kunyurwa.
Buri wese naharanire
gukosora ibitangenda neza kugirango hajye habaho kugubwa neza mugihe cy’imibonano
y’abashakanye.
BUCYABUNGURUBWENGE Gaspard
No comments:
Post a Comment