Kureka
uwo mwashakanye akaba uwo ariwe ni ikintu kingenzi ngo mubane neza
Kubana neza kw’abashakanye,
ni ukuvuga k’umugabo n’umugore, bisaba
ibintu bitagoye nkuko abantu benshi babikabiriza. Ariko nanone bisaba kugira
ibyemezo umuntu afata, kandi biba byiza iyo umuntu afashe ibyemezo
bitabangamira uwo bashakanye.
Kimwe mu byemezo by’ingenzi
ni ukumureka akaba uwo ariwe, ukamukunda ari uwo ariwe, udashaka ko amera uko
ushaka. Imana niko iba yaramuremye, cyangwa se aho yakuriye niko hamuhinduye,
cyangwa se ibyo yahuye nabyo mu buzima niko byamugize
Iyo umuntu ashaka kumera uko
undi amushaka aravunika. Kumureka akaba uwo ariwe rero bizatuma atavunika,
ahubwo azagira umutuzo, kandi mu mutuzo we niho uzabonera umunezero.
Reka nongere mbisubiremo, iyo
umuntu ashaka ko uwo babana aba nk’uko amushaka, bituma bavunika bose. Noneho
bakavugana nabi, bakarebana nabi, kandi ibyo nta kindi bibyara kereka guhorana
indwara z’ivuye ku guhangayikishanya no guhimana.
Nshuti, ujya kwemera uwo
mubana wamwemeye uko ari, indahiro wamurahiriye, ko iwamukunda ukamuteresha
ukamutonesha, yari ameze uko ameze. Komeza indahiro wamurahiriye udashatse ko
agira ukundi amera kuko ntiyabishobora.
Ahubwo wowe icara wibaze uti
ubwo ameze kuriya, jye nakora iki ngo nta muremerera. Kwibaza icyo wakora ngo
utamuremerera, gukora ibitamubangamiye no kutamuhoza ku nkeke, nibyo bizatuma
utaremererwa.
Nta ngero nirirwa ntanga,
ariko niba hari ikibazo ufite hamagara nditaba kandi ndagufasha rwose.
Icyitonderwa:
Nkuko igiseke utagihinduramo imodoka, niko umuntu utamuhindura undi.
Bucyabungurubwenge
Gaspard
0788878064/0728878064
bucyayungurag@gmail.com/ bucyayungura@yahoo.fr
No comments:
Post a Comment