Icyo
wakora igihe ubona uwo mwashakanye arimo ahinduka
Ubundi
umuntu ashakana n’undi ari uko abona imico ye ashobora kuyihanganira. Hari gihe
rero umuntu agenda ahinduka, bitewe n’ibintu bitandukanye. Umugabo ashobora
guhinduka bitewe n’ibibera mu rugo, bikamunanira kubyihanganira. Umugore nawe
ni uko ibyo mu rugo bishobora gutuma ahorana ikirungurira agahora abumbye
umunywa kandi yarajyaga yerekana amenyo yose. Ibindi bishobora gutuma umuntu
ahinduka bishobora guturuka hanze y’urugo. Aho byaturuka hose hari uburyo bwo
kubyitwaramo neza kandi bwagira umusaruro mwiza. Nta bundi buryo bwiza wabona
kereka ubwo wakura mu mpapuro zerekana uko iyo mashine (urugo rwanyu) rwakorwa
haramutse habayemo akabazo.
Hari ibintu bigurwa, bakabitangana
na kataroge. Iyo iba ifasha kwereka umuntu imikorere y’icyo kintu, ariko iba
izanafasha kumenya uko wayikora iramutse igize ikibazo.
Niyo
yerekana aho bakanda bacana, bazimya n’ibindi.
Urugo
rero narwo ni nk’imashini yakozwe n’Imana kuko ariyo yatumye mumenyana,
mukemerana. Kataroge yayo rero ku bintu yaremye ni Bibiliya. Niyo mpamvu hagize
icyo ushaka gukora cyangwa kugira ibyemezo ufata, ukwiye kwibaza ngo Bibiliya
ibivuga ho iki?
Icyo
wakora rero mu gihe uwo mwashakanye arimo ahinduka, wafata Bibiliya
ukayirebamo, ukabanza ugashakamo ibyo usabwa kuri we, wasanga ubyujuje ubikora
neza, ukarebamo uko wabigenza bitewe n’igihe murimo.
Nta ngero nirirwa ntanga,
ariko niba hari ikibazo ufite hamagara nditaba kandi ndagufasha rwose.
Icyitonderwa: Imashini
yose bayitanga kataroge yereka uko ikorwa habaye ikibazo. Kataroge yafasha mu
gihe ibibazo bibaye mu rugo ni BIBILIYA
Bucyabungurubwenge
Gaspard
0788878064/0728878064
bucyayungurag@gmail.com/ bucyayungura@yahoo.fr
No comments:
Post a Comment