IMBWA ZARUSHIJE UMWAMI KUZIRIKANA INEZA:
Hari umwami wagiraga abagaragu benshi bamukoreraga neza ariko haramuka hagize
ukora ikosa akamuhana nta mbabazi, ndetse ashyiraho itegeko ko uzajya akosa
azajya amuha imbwa zikamurira mu ruhame we n'abaturage bose barebera, ndetse
ashaka n'uwo abishinga ngo ajye yorora imbwa azigaburire neza zigire imbaraga
n'ubukana maze akajya azifashisha mu kurya abagaragu babaga bakosheje.
Igihe kimwe rero umwe mu bagaragu wari umaze imyaka 10 akorera umwami aza gukosa, umwami agiye kumuha imbwa undi aramutakambira ati banza umpe iminsi 10 hanyuma nishira uzampe imbwa zindye. Umwami kuko yari aziho uwo mugaragu ubunyangamugayo n'ubutwari arabyemera, basezerana ko nyuma y'iminsi 10 azamuha imbwa mu ruhame zikamurya.
Umugaragu nawe akimara guhabwa ayo mahirwe, yahise ajya gushaka umugabo wororaga za mbwa, amusaba ko yamarana iminsi 9 n'izo mbwa akamuruhura kuzigaburira no kuzitaho undi nawe arabyemera. Umugaragu aratangira akajya azigaburira neza agakina nazo, akazoza, akazikorera ibintu byiza byose bishoboka maze zitangira kumukunda cyane, kuburyo ya minsi 9 yashize imbwa zimaze kumukunda cyane, atangira kwitegura umunsi nyirizina waburaga ngo umwami amuhe za mbwa zimurye.
Ubwo uwo munsi warageze imbwa bazicisha inzara zigeza nimugoroba ntacyo barazigaburira maze bazana wa mugaragu bamunagira za mbwa zashonje, aho kugirango zimurye ahubwo zitangira kumukinisha, ziramwishimira cyane, umwami n'abaturage bose barabyitegereza barumirwa. Ni uko umwami biramutangaza cyane, yegera wa mugaragu aramubaza ati: "Ko izi mbwa zishonje cyane, ni iyihe miti wisize ngo ze kukurya?". Umugaragu n'agahinda kenshi aramureba, aramusubiza ati: "Mwami, izi mbwa zazirikanye ineza nazigiriye mu minsi icyenda tumaranye niyo mpamvu zangiriye impuhwe, nyamara wowe tumaranye imyaka 10 ngukorera ibyiza byose warabyirengagije uhaye agaciro agakosa kamwe nagukoreye utegeka ko nicwa urw'agashinyaguro". Ni uko abari aho bose barumirwa, umwami isoni ziramwica ahita yiyemeza guhinduka anasaba imbabazi uwo mugaragu we.
ISOMO: Ni kenshi dukoserezwa nyamara ni gacye tubabarira, ni kenshi tubona abantu b'inshuti bagiranye ibihe byiza igihe kirekire ariko agakosa kamwe kaza bakaba abanzi bakangana urunuka, nyamara Imana nayo itubwira ko kugirango tubone impuhwe n'imbabazi zayo natwe dukwiye kubabarira. Birakwiye ko tureka gufata ibyemezo kubera uburakari kandi dukwiye kuzirikana ibyiza abantu badukoreye ntiduhe agaciro ikibi kimwe badukoreye ngo twirengagize bya bihe.
No comments:
Post a Comment