Uko umuntu yabigenza
igihe arwaye imiswa yo mubirenge
Hari ibice by’umubiri bikunze kutarwara cyane, uretse habaye
nk’impanuka umuntu agakomereka. Ibyo ni nko mukirenge hasi no mu kiganza. Nubwo
ariko bidakunda kurwara, hari igihe biba, kandi bikaba ikibazo kuko ibirenge
bifasha umuntu kugenda, yewe n’iyo atagenda n’amaguru ahantu harehare kubera
gukoresha imodoka cyangwa moto, nibyo bikoreshwa mu gutwara, kandi bikaza kuba
ngombwa ko agira igihe agendesha amaguru. Ibyo bigatuma iyo afite ikibazo mu
kirenge bimugora. Mu ndwara zishobora kugaragara mu birenge, harimo iyitwa
imiswa. Abigeze kuyirwara twaraganiriye bavuga icyayiteye n’uko
babigenje, kandi muganga Nkurikiyinka Valens nawe
yatangarije Imvaho Nshya iby’iyo ndwara, impamvu zishobora kuyitera n’icyakorwa
mu gihe umuntu ayirwaye.
Simbi avuga ko yigeze kugira ikibazo cy’imiswa muri
aya magambo. “ Mu myaka nk’ibiri itambutse
nagize ikibazo cyo kurwara mu birenge. Bibanza kunyobera kuko bitari imyate,
nza kumenya ko ari imiswa. Ni indwara ijya kumera nko ku mungwa kw’umubiri.
Nayirwaye mu birenge hasi, ahajya kuba munsi y’agatsinsino. Nayitewe na bodaboda,
ubwoko bw’inkweto nari maze kwambara nk’ibyumweru bibiri. Nahise nzireka, ndushaho
kugirira isuku ibirenge irakira. Sinigenze njya kwa muganga kubera ko
nafatiranye”.
Ndibwami Simoni avuga ko yarwaye imiswa mu birenge bikageza ubwo imubuza kujya agenda, kuko yari
yaratumye mu birenge hahora hokera nk’abahiye, ariko ntihajemo ibisebe
nk’iby’ubushye. Noneho yakandagira akababara cyane. Yaje kujya kwa muganga bamuha
imiti.
Muganga Nkurikiyinka Valens avuga ko imiswa yo mu
birenge ikunda kuza ahantu umuntu akandagirira, Aho iri umuntu yumva hasa nahabyimbye,
ariko ati ibibyimba. Iyo nta gikozwe mu maguru mashya ikura yinjira mu mubiri,
maze umuntu akumva hajemo uburemere. Umuntu ashobora kugira ibyo akora mu gihe
arwaye imiswa yo kubirenge nko gushyira agapfuko kabugenewe aho iri. Yagize
ati. “Ukata agapfuko kangana n’uko umuswa
ungana, ukagafatisha ukoresheje siparadara. Ukagajya uhindura kugeza igihe
ukiriye”.
Avuga ko ibyiza ari uko ufite
ikibazo cy’imiswa yajya kwa muganga,
kuko hari ubwoko bw’imiti bukoreshwa bitewe n’uko imiswa imeze, n’impamvu
yabiteye.
Asoza avuga ko kugirango
umuntu atazongera kurwara imiswa ari byiza guhindura amasogisi bikaba byiza
kurushaho no guhindura inkweto ukambara inkweto izabiteye cyangwa izambawe
uyirwaye ukazireka.
No comments:
Post a Comment