Monday, September 29, 2014

Kubara amafaranga umuntu arigata ku ntoki byatera ingorane umuntu



Kubara amafaranga umuntu arigata ku ntoki byatera ingorane umuntu

Mu mirimo abantu bakora, bashobora kugira ingamba bafata kugirango hatagira indwara baterewa n’akazi bakora, cyangwa batera ababagana. Mu mirimo ikorwa n’abantu bose mu bigero bitandukanye. Hari ijyana no kubara amafaranga. Umuntu ashobora kubara amafaranga ayabikuje, ashobora kuyabara mbere yo kwishyura, cyangwa mbere yo kuyashyira mu bubuko. Ukurikije kandi ko amafaranga anyura mu ntoki z’abantu batandukanye, kuyabara umuntu arigata ku ntoki yongera ayakoraho, bishobora gutuma yandura indwara zitandukanye nkuko abo twaganiriye babivuga.

Kazungu umucurizi wa butike avuga uko abitekereza muri aya magambo. “Ntekereza ko kubara amafaranga umuntu ayarigata byatuma agira ibibazo. Wenda ntibyaba bikomeye ariko ntibyabura. Tuvuge ko umuntu avuye kwihagarika, akaba atabyitwayemo neza hakagira umwanda umujya ku ntoki. Urumva ko icyo gihe naguha amafaranga intoki zidasukuye neza bitabura kugira ingorane bigutera. Ndibwira ko impamvu ababara amafaranga cyane cyane abakozi b’amabanki basigaye bakoresha udukombe turimo amazi cyangwa utumashini ari ukugirango birinde kuyarigataho, bitewe no kwirinda ingaruka byatera”.
Mujawamariya umukozi wa banki avuga ko kubara amafaranga umuntu ayarigataho ari bibi. Agira ati. “Urabona ko inote ishobora guca mu ntoki z’abantu batandukanye kandi bagira isuku k’urugero rutandukanye. Niba rero mu gihe uzibara ugenda urigata intoki wongera uyabara, nta washidikanya ko hari ibibazo byatera. Reka tuvuge nk’igihe umuntu yigeze gukora k’ubintu runaka noneho akaba atabonye uko akaraba. Ashobora kugira imyanda asigaho noneho uwo ahahaye yayakoraho akarigata inkoti bikaba byatuma za mikorebe zimujya mu kanwa. Bishobora rero kumutera ingorane zirimo nko kurwara inzoka, cyangwa akagira izindi ngaruka bitewe na za mikorobe yashyize mu kanwa”.
Kubera ko isuku ari isoko y’ubuzima, buri wese akwiye kwitwararika akagira isuku kuri buri kintu cyose, ndetse no ku mafaranga umuntu agiye kwishyura akirinda ko amutera ikibazo cyangwa ko atera ikibazo uwo agiye ku yaha. Buri wese akirinda kuyabara ayarigata. Ibyo ni byiza kugirango birinde ingorane n’ubwo zaba zidakomeye kuko kwirinda ari byiza kurusha kwivuza.

No comments:

Post a Comment