Uko warya
bikakugirira akamoro aho kugutera ingorane
Iyo bavuze ngo amagara aramirwa
ntamerwa, baba bavuga ko kurya neza bituma
umuntu agira ubuzima bwiza. Ko ubuzima bwiza buva mu biribwa, budapfa kwizana.
Bikaba byumvikana ko kurya ari ngombwa cyane. Nyamara ariko hari igihe umuntu
ashobora kurya maze aho kugirango ibyo ariye bimugirire akamaro, bikaba byaba
intandaro yo kugira ibibazo, bitewe n’umuburyo ariye, cyangwa ibyo ariye nkuko
abo twaganiriye bibivuga.
Nkurunziza Francois ni umujyanama
w’ubuzima akaba n’impuguke mu bijyanye n’amafunguro. Yabwiye Imvaho Nshya ko
hari abantu bagifite imyumvire itari yo ku birebana n’imirire bigatuma bakora amakosa
mu bijyanye no gutegura amafunguro cyangwa mu kwigaburira maze aho kugirango
ibyo bariye bibaviremo impamvu zo kugira ubuzima bwiza, ahubwo bikabazanira
ingorane. Yagize ati “ Kurya ni ihame kuri buntu, ni uburenganzira adakwiye
kuvutswa, gufungura cyangwa se kurya bituma tugira ubuzima bwiza, nyamara ikosa
rimwe mu gufungura rishobora kuba nyirabayazana y’ingorane mu buzima. Ibyo ni
nk’igihe umuntu ariye ibyo ataragombye kurya bitewe n’ibigize iryo funguro. Burya
kurya neza, ibigirira akamaro umubiri ntibiterwa n’ubukungu bw’amafaranga,
ahubwo biterwa n’ubukungu bw’ingira kamaro biboneka mu biribwa runaka. Nkubu
abantu benshi bibwira ko kurya neza ari uko uba wariye ibiryo bihenze,inyama,
amafiriti n’ibindi. Yego ibyo si bibi kubirya igihe ari ngombwa. Ariko burya
umuntu wisoromeye imboga mu murima, akazirishya ibinyamafufu birimo amavuga
akwiriye, aba ariye neza kuko aba ariye indyo yuzuye irimo ibyubaka umubiri,
ibiwurinda indwara n’ibiwutera imbaraga. Nyamara usanga abanshi bafata ibintu
byinshi bihenze, bifite ingirakamaro zimwe gusa, tuvuge agashyira ku isahani
imwe ubwoko butatu bw’ibikungahaye kuri za vitamin, cyangwa ubwoko butatu
bukunguhaye kubitera imbaraga gusa.
Hari kandi amakoza abantu bakunze
gukora mu gihe bafungura, yo ku gutamira ibiryo byinshi no kumira ibiryo batabanje
kubikacanga neza ngo binoge. Iyo umuntu arya yihuta, agapfa kumira ibiryo
atabikacanze neza, bituma umubiri
udakora akazi kawo neza. Ubundi ibiryo bigomba kuva mu kanwa bikacanze byose,
byahuye n’amacandwe, kugirango yorohereze ibindi bice by’umubiri nk’igifu kuza
gutunganya ibyo biryo neza bitume bigirira akamaro umubiri.
Hari ibindu abantu bamwe bakunze gukora
nko kunywa batitaye ku rugero no kubigize ibyo banywa. Nyamara burya hari
urugero umubiri ukeneye kuri buri kintu gituma umuntu agira ubuzima bwiza.
Dufashe urugero rw’isukari. Burya ibinyobwa bitari bike tugura biba birimo
isukari. Ugasanga umuntu aranywa ibinyobwa byinshi kubera ko abiboneye ubuntu,
cyangwa kubera indi mpamvu, bigatuma arenza isukari ikenewe mu mubiri. Ubundi
nta wari ukwiye kurenza utuyiko 10 tw’isukari, ku munsi. Ariko nk’abakora aho
babaha icyayi, hari n’abashobora kurenza utwo cyane. Ibyo kandi benshi babikora batanazi ingano
y’isukari basanzwe bafite mu mubiri. Niho
ujya kumva ngo umuntu yarwaye diyabete. Hari n’abanywa cyangwa bagafungura
ibintu runaka, kubera kwigana abandi gusa, bikaba byabatera ingorane. Nkubu
umuntu akajyana n’undi ahantu, bakabaha ikawa, nawe akayisaba, akashyiramo ku
rugero rudasobanutse, atanazi uburyo umutima we ukora, umuvuduko asangwanywe,
hashira akanya ukumva avuga ngo arumva umutima umusimbuka cyangwa ngo arumva
umutwe umurya ukuntu. Rimwe na rimwe aba abitewe n’uko yafashe ikawa ku rugero
runini cyangwa se atari abikwiye no
gufata na gake rwose.
Nane ahari uburyo bwo kurya neza
bishobora gutuma umuntu aha umubiri we ibiwugirira akamaro, Ni ugufata ifunguro
rya mugitondo. Burya umuntu aba akwiye kugira icyo afata mu gitondo kuko aba
agiye kwirirwa akoresha umubiri. Abantu batari bake bazi ko ifunguro rya
mugitondo ari iry’abaherwe. Si byo burya buri wese ku rugero rw’ubutunzi afite
ashobora gufata ifunguro mu gitondo kuko ari ingenzi kurusha amafunguro ya ku
manywa ndetse na nijoro. Bituma umuntu
agira ingufu agashobora gukoresha umunsi wose aguwe neza.
Kurya
ibiryo by’umwimerere nabyo ni ingenzi cyane. Ibyo bikaba bitandukanye no guhora
umuntu arya ibikorerwa mu nganda kuko biri mu bituma abantu bagira umubyibuho urengeje urugero.
Ikindi kurya ibiryo byaraye ku
masahane cyangwa mu isafuriye bitabanje gushyushywa nabyo si byiza kubera ko
hashobora kuba hagiyemo za mikorobe zatera umuntu ibibazo.
Ibyo byose kubifungura uzirikana
isuku ku byo uriraho, ukirinda kurya wikora ku myenda cyangwa ku mubiri, kandi ukaba
wakarabye intoki neza n’amazi meza mbere yo kurya.
No comments:
Post a Comment