Ubwo natangaga ikiganiro kuri KTRadio nabajijwe n'uwatwumvaga ibintu 5 umuntu yakorera uwo akunda kugirango hagize ikosa ukora ntibitume akubenga. Ubwo twari turi mu kiganiro cyavuganga ku mpamvu umuntu yatuma abengwa.
Nyuma yo gutekereza naje gusanga ibintu 5 umuntu yakora maze yagira ikosa akorera umukunzi we bigatuma amubabarira ari:
1) Kumukunda Imana ikabyemera. Burya abantu benshi bakundana urukundo Imana itemera. Urukundo rurimo ibyaha by'uburyo butandukanye. Ariko ukunze umuntu ukurikije uko Imana ibishaka, niyo wamukosereza ntashobora kwanga kukubabarira. Ariko iyo umukunda ugamije gukorana nawe ibyaha, burya nawe hari igihe yicara agasanga umukundira inyungu z'ibyo mukorana, Iyo hagize ikosa ukora ahita akwanga
2) Kumukunda akabibona: Burya urukundo ntirugira ishusho ariko ibikorwa byarwo biragaragara. Niyo umuntu yaba ari umukene, ashobora gukora ibikorwa by'urukundo uwo akunda akabibona. Akanezezwa nabyo kurusha n'umukundira inyungu zindi amuha n'ibintu byinshi.
3) Kumukunda akabyumva: Burya iyo umuntu akunda undi by'ukuri, hari amambo amubwira atanabiteguye, akagera umuntu ahantu. Agatera ibyishimo, agasusurutsa umutima rwose.Iyo rero ukunda umuntu atari ugushakisha amambo meza yanditswe ahantu cyangwa yavuzwe n'abandi cyangwa se indirimbo zaririmbwe n'abandi. Biramushimisha
4) Kumukunda ukamwemeza: Burya urukundo ruca mu nzira zikomeye. Umuntu agira abantu benshi bamubwira ko bamukunda,.Iyo rero ubashije kurusha abandi kumwemeza ko umukunda, uba ushyize ku mutima we ikibara kitapfa kuvaho. Mbese ni nka kwakundi ubona umwenda wagiyeho ibara maze rikagorana kuvaho n'ubwo wamesa ute?
5) Kumukunda bikavugawa: Ugomba gukunda urukundo rugaragara no mu bandi. Bakabivuga kandi bakabihamya ko ukunda kanaka cyangwa nyirakanaka.
Ibyo birahagije kugirango urukundo rube rwuzuye nta cyarukuraho. Kuko Imana niyo ifasha umuntu kubabarira neza, agakoresha ibitekerezo bye , akagisha inama abandi. Iyo rero ukunda urwo Imana yemera, abona, yumva, yemera, abandi babona, nta cyatuma ava mu rukundo na kimwe.
No comments:
Post a Comment