Monday, September 29, 2014

Gusoma byungura ubwenge butuma urugo rutera imbere



Gusoma byungura ubwenge butuma urugo rutera imbere
Abantu bakunda gusoma ibitabo cyangwa ibinyamakuru, bavomamo ubumenyi bubagirira akamaro mu buryo butandukanye. Ku mugore ukunda gusoma, we ngo biba akarusho cyane kuko bituma urugo rwe rugira iterambere mu buryo butanganje, nkuko nabiganiriyeho n’abantu batandukanye.

Mukarugabiro avuga ko inyandiko z’abahanga haba mu binyamakuru cyangwa mu bindi bitabo, zishobora kuvanwamo ibyagira akamaro ariko cyane cyane ku bagore. Yabivuze muri aya magambo “ Gusoma ni byiza cyane bigira akamaro. Icyakora muri rusange abanyarwanda ntibadakunda gusoma.  Na bamwe mubagerageze abenshi ni abasoma ibinyamakuru, abandi bake bakaba aribo basoma ibitabo. Nyamara byaba ibitabo bya kera cyangwa ibyavuba, usanga harimo ibyagirira akamaro umuntu, bikamwungura ubwenge. Icyo nabonye kandi ni uko abagore bakunda gusoma ibitabo bivuga ku byo mungo, ku byo guteka, ku buzima n’ibindi byo mu mubuzima busanzwe. Si kenshi wasanga umugore asoma ibitabo bya politike cyangwa iby’amateka. Iyo niyo mpamvu umugore ukunda gusoma bishobora kumugirira akamaro cyane kuko ibyo yunguka muri ibyo bitabo, bimufasha kugira ibyo ahindura cyangwa atunganya neza mu mibireho y’urugo rwe ».
Migambi Emmanuel avuga ko umuntu wese ukunda gusoma bimugirira akamaro ariko ku mugore we bikaba akarusho kuko inyungu z’ibyo yasomye zigera ku batari bake. Yagize ati : «  Ubundi ikintu kigira akamaro mu buzima ni ukumenya amakuru. Ntiwamenya amakuru y’imvaho udakunda gusoma. Gusoma byungura ubwenge kandi bigatuma umuntu amenya ibintu bimufasha gutera imbere, guhindura ubuzima, n’ibindi. Nubwo muri iyi minsi usanga abantu  badakunda gusoma inyandiko mu binyamakuru cyangwa mu bitabo, ahubwo bagatinda ku byo bandikirana ubwabo,nyamara iyo umuntu afashe igitabo agasoma, nta gicikirizemo hagati atakiranginje, ntashobora kukirangiza agifite ubumenyi nk’ubwo yari afite ataragisoma. Ku mugore rero we, iyo akunda gusoma bihindura imibereho ye n’abo mu rugo. » Akomeza avuga ko gusoma bikwiye kuba umuco wa buri muntu, kuko ubwenge bubitse mu nyandiko. Yabivuze muri aya magambo. Ubundi ubumenyi bwose buba buri mu nyandiko. Iyo rero umuntu akunda gusoma, aba yiyungura ubwenge kandi kunguka ubwenge nibyo bituma umuntu azamuka mu mibereho, ubuzima bugahinduka.».


No comments:

Post a Comment