KUBAHIRIZA
AMABWIRIZA YA MUGANGA NI BYIZA CYANE
Umuntu
wese uko yaba ameze kose nta agera igihe akarwara. Ntawarahira ko atazagera
igihe agira ibibazo by’umubiri ngo arware. Icyakora bitewe nuko umuntu abaho, uko
arya n’uko anyway ashobora kugira ubudahangwarwa butuma atarwaragurika kuko aba
afite ibirinda indwara mu mubiri we. Ariko akagera igihe akagira ubwo arwara.
Iyo umuntu arwaye, akajya kwa muganga adatinze bimugirira akamaro cyane. Baramusuzuma
bakamuha imiti. Yaba kwa muganga cyangwa aho afatira imiti bamugira inama y’uko
akwiye kubyitwaramo. Nkuko abantu batari bake babimbwiye, ibyo uko ari bibiri
bigira akamaro.
Habintwari
Augustin umurwayi wa diyabete yambwiye ko ikimufasha gukomeza kugira ubuzima
n’ubwo arwaye indwara ikomeye ari uko yubahirije amabwiriza ya muganga. Yagize
ati: “Diyabete ni indwara mbi itagira
umuti, ariko nyimaranye igihe kinini cyane, hafi imyaka 25, kubera kubahiriza
amabwiriza ya muganga. Ibyo bambujije kurya narabiretse, ibyo bambujije kunywa
narabiretse. Ibyo bituma nkomeza kugira imbaraga, kandi diambete ntibashe kunzahaza”.Yakomeje
abwira Imvaho Nshya ko hari antu azi, bamenyeye rimwe ko barwaye Diyabete ariko
batubahirije amabwiriza ya muganga bikabaviramo ingorane cyane ubu bakaba ari
indembe kandi biranashoboka ko hashobora no kuba hari abarwaye diyabete nyuma
ye ariko kubera kudakurikiza amabwiriza ya muganga bakaba barapfuye. Yagize
ati: “Burya gukurikiza amabwiriza ya
muganga bigira akamaro cyane. Imiti muganga atanga siyo igira akamaro gusa,
ahubwo iyo uyifata yubahirije amabwiriza ye nibwo akira cyangwa akaba n’indwara
igihe kirerekire cyane iyo ari indwara idakira.”
Muteteri
ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA yabwiye Imvaho Nshya ko gukurikiza inama
ya muganga byatumye amarana ubwandu igihe kinini kandi akaba agikomeje akazi ke
kuburyo n’uwo atabibwiye nta wa menya ko abana nabwo. Yagize ati: “Kubahiriza amabwiriza ya muganga nsanga
aribyo bintu biruta ibindi mu buzima bwa muntu. Kumenya ko mbana n’ubwandu ni uko
numviye amabwiriza ya muganga njya kwisuzumisha. Nta kintu na kimwe cyari
kumbwira ko mbana n’ubwandu, kandi nta n’undi wari kubimenya, ariko
ubukangurambaga bwatumye njya kwipimisha. Nasanze naranduye, birambabaza cyane,
ariko mfata gahunda yo gukurikiza amabwiriza ya muganga, ngakoresha ibizami
buri gihe ngo ndebe abasirikare mfite. Inama zo kwa muganga zatumye mbasha
kumarana ubwandu imyaka hafi makumyabiri, nta wabimenya, kandi ubu nkomeje
gukora imirimo yanjye mfite imbaraga. Byatumye nta byuririzi ndwara. Jye mbona
umuntu yaba arwara indwara yo roshye cyangwa ikomeye, icyamubera cyiza ari uko
yakurikiza amabwiriza ya muganga.” Yakomeje avuga ko hari abantu
badakurikiza amabwiriza ya muganga, bagafata nabi ibinini bahabwa, abandi
bakabifata mu buryo budakurikiza amabwiriza bakarenga ku mabwiriza y’ibyo
batagomba kunywa nk’inzoga, ntibafate imbuto cyangwa ngo bakore siporo,
byarangiza bikakururira kurwara ibyuririzi.
Ahamya ko buri muntu yajya yubahiriza amabwiriza ya muganga kugirango
abashe kugira ubuzima bwiza.
Ndaberetse
w’iburasirazuba nawe yabwiye Imvaho Nshya ko uwakurikiza inama za muganga
yarushaho kugira ubuzima bwiza. Yagize ati:” Gukurikiza inama za muganga byatuma umuntu agira ubuzima bwiza cyane.
Mfashe urugero rwo kwirinda kurwara, kwa muganga batugira inama yo gukoresha
neza inzitiramibu nyamara ugasanga hari abaryama batazirayemo,bigatuma imibu
ikabatera marariya, bagahomberwa n’ibintu byinshi kandi bivuye ku kudakuriza
amabwiraiza ya muganga. Ikindi abaganga bakunda kugira inama abantu benshi
ntibabihe agaciro, ni ukudafunguza amenyo za fanta cyangwa za byeri. Abaganga
babuza abantu gufunguza amenyo kubera ko biyangiza bikayacukura. Nyamara hari abantu nubu bagifunguza
amenyo fanta, Ibyo bituma harimo abagira ibibazo by’amanyo nko guhongoka,
gucukurika, kubera kudakurikiza amabwiriza ya muganga.” Avuga ko ibyiza ari
uko buri wese yakurikiza inama ya muganga kuko aribyo bishobora gutuma agira
ubuzima bwiza.
Ndatimana
wo muri Kicukiro, yabwiye Imvaho Nshya ko yigeze kugira ingorane kubera
kudakurikiza inama ya muganga. Yagize ati: “Nagize
ingorane umunsi umwe mbitewe no kudakuriza inama za muganga. Nagiye kwa muganga
ndwaye giripe, bampa imiti, ndanginje nywa mwinshi kurusha uko bari banyandikiye,kuko
nifuza gukira vuba. Naguwe nabi cyane kugeza ubwo mpamagaye muganga mubaza icyo
nakora, angira inama z’umuti njya kugura maze kuwunywa nibwo numvise nongeye
kugira ubuzima mbasha gutekereza neza, Uramva ko nari nzize ubujiji bwo
kudakurikiza inama za muganga, ariko nanone nkizwa no gukurikiza inama za
muganga. Buriya rero gukurikiza amabwiriza y’aganga nibyo bishobora gutuma
tugira ubuzima buzira umuze.”
No comments:
Post a Comment