Tuesday, September 30, 2014

Ivara ry’abageni rifite icyo risobanura



Ivara ry’abageni rifite icyo risobanura
Umugeni ugiye gushyingirwa agira imyambaro yambara imutandukanya n’abandi bamugaragiye kandi mu myambaro yambara hari uwo yambara rimwe risa mu buzima bwe, kuburyo n’iyo habayeho impamvu zo kongera gukora ubukwe adashobora kwuwambara. Uwo ni ivara, wa mwambaro utwikira umutwe ukagira n’igipande gitendera mu maso. Abo twaganiriye basobanuye icyo uwo mwambaro wambarwa rimwe risa, hakaba n’abava mu isi ya rurema batawigeze, icyo uba usobanura ndetse banatanga inama ku bakobwa batarashyingirwa ngo bajye bazirikana ko ari umwambaro utagira uko usa mu buzima bwose bwo kubaho kw’igitsina gore.

 Mutesi wo mu majyepfo yambwiye ko ivara risobanura uko umugeni yitwaye mu mibereho ye. Yagize ati: Ivara ni umwambaro wambarwa n’ababikira bihaye Imana bagahitamo kubaho mu buzima bwo kudashaka umugabo. Ivara kandi rishobora kwambarwa n’umugeni ariko irye rigatanukana cyane n’iry’ababikira kuko ritenderaho akagapande gapfuka mu maso. Ivara ry’umugeni risobanura uko yitwaye mu buzima bwe. Burya riba rigaragaza ko atigeze akorana imibonano mpuza bitsina n’umuntu uwo ari wese, yaba uwo bagiye gushyingiranwa cyangwa undi muntu. Ni nayo mpamvu iyo umusezeranya, amaze kumubaza niba yemera kujyana n’umusore cyangwa umugabo basezeranye ngo amubera umugore, akemera, umusore cyangwa umubao ahita amutwikurura ka gapande gatendera mu maso, nk’ikimenyetso cy’uko umwanya uza kugera umukobwa akinjira mu rugaga rw’abagore, aho aza gusezera mu rugaga rw’abamasugi. Muri make ivara ryerekana ko umuntu ashyingiwe ari isugi ari nayo mpamvu uwabyaye arikiri umukobwa cyangwa uwari warigeze gushaka, atambara ivara. Niyo aryambaye, nta twikira mu maso, ka gapande gatendera mu maso agashyira inyuma.”:
Mukasekuru wo mu majyaruguru avuga ko ivara ry’abageni ari umwambaro w’agaciro kanini cyane kandi risobanuta ko umwari yihagazeho kugeza atsinze urugamba rutoroshye. Yagize ati: “Burya abakobwa bagira ikibazo gikomeye cyane cyo gusabwa imibonano n’abantu batandukanye. Baba bene wabo ba bugufi; nk’ababyara babo, abo biganye, abo bakorana, abo bakundana n’abandi. Umukobwa rero uzi kwiha agaciro kandi urangwa n’indangagaciro yo kwiyubaha akarangwa na kirazira ahakanira abo bose, kugeza igihe ashyingiriwe uwo Imana iba yaramugeneye. Ibyo rero ni urugamba rukomeye ariyo nayo mpamvu agenda yambaye ivara, kugeza igihe uwo basezerana arimukuyemo. Erega burya uretse no kumutwikurira mu maso aho basezeranira, umusore cyangwa umugabo we niwe uba ukwiye kurimukuramo uko ryakabaye igihe bageze mu cyumba, akabijyanisha ko mushimira ko yabaye intwari, akanesha urugamba rwo mu bukumi”.
Nyirantezimana wo muburengerazuba, yambwiye ko ivara ari umwambaro w’icyubahiro kidasanzwe kandi rihesha uryambaye wese icyubahiro aba atarigeze ahabwa, aba atazongera no guhabwa ukundi. Yagize ati:” Ivara ni umwambaro w’icyubahoro kidasanzwe. Ukuntu umuntu aba ashagawe, abakomeye n’aboroheje bagendera ku ngendo ye. Uzarebe uko umugeni agenda niko abari imbere bagenda. Iyo agenda gahoro barahagarara bakamutegereza. Iyo yihuse nabo barihuta. Ivara rero ryambarwa rimwe gusa rizira irya kabiri. Kubera kandi ko ari umwambaro ugaragaza ko umugeni atamenyE undi mugabo yiyubashye bituma aryambara. Nkwibutse ko ryambarwa gusa n’umuntu utarabyara cyangwa utarashaka. Icyakora hari abakobwa basigaye baritesha agaciro kuburyo bajya gushyingirwa batwite kandi ubundi ari umwambaro ugaragaza ubusugi. Icyakora ibyo ntbibuza ko ukomeza kuba umwambaro w’icyubahiro cyane. Uhesha agaciro umwari, umuryango we n’aazamukomokaho. Urasi abana iyo bareba ifoto y’ubukwe bw’ababyeyi babo?”
Birakwiye rero ko umukobwa wese aharanira no kurangwa n’indangaciro izatuma yambara ivara atabeshya, ikamuhesha icyubahiro kandi buri wese akazirikana ko ari umwambaro wamugenewe rimwe risa rizira irya kabiri. Ntihakagire uwivutsa ibyo byiza Rurema yamugeneye ngo yijyane nijoro, ahubwo ajye ategereza umunsi we agende ashagawe ashinjangira n’ishema yishimira ko anesheje urugamba rwo mu bukumi.

No comments:

Post a Comment