Ibyatuma abubakanye bahorana ibyishimo n’umunezero
Umuntu wese yubaka urugo, ashaka ko
ruzaba urugo rumunezeza, agatunga agatunganirwa, akabana neza n’uwo bashakanye.
Muri iyi minsi hari ibibazo mu miryango itari mike, aho usanga abashakanye
babanye nabi, nta munezero, abashakanye bakabana ari ukumumiriza kuko nta kundi
babigira. Abo twaganiriye hari ibyo bavuga ko abashakanye babikoze bagira umunezero mu rugo.
Nyiramana w’i Gikondo atanga inama
zatuma abashakanye bagira ibyishimo n’umunezero mu rugo agira ati:” Abashakanye
buri wese aba ashaka kwitabwaho no
kugaragarizwa urukundo kandi akenshi bitangira ari byiza, bikagenda bihinduka
uko bamarana igihe, ndetse akenshi bitewe n’impamvu zitanakomeye. Nkurikije uko
mbibona hari ibyo abashakanye bakora bagakomeza kugira umunezero mu rugo. Icyambere mbona ari uko buri wese yazirikana
ibyo yasezeranije mugenzi we. Abamaze
kwemeranywa kubana bagirana ibiganiro biba birimo amasezerano y’uko bazabana.
Kuyibuka no kuyakurikiza byabafasha kugira umunezero n’ibyishimo mu rugo rwabo.
Icya kabiri ni ukugira umuco wo
gutanga kurusha guhabwa. Kutifuza guhabwa gusa, kuko bishobora kugaraga nko
kwikunda bigatera undi guhora avunika ngo agire icyo aguha, akazageza ubwo
yumva umubera umutwaro. Kubera ko ineza y’umuntu ariyo imutera gukundwa, buri
wese akwiye kugira ibyo aha mugenzi, bitabaye itegeko ahubwo mu rukundo, kuri
iyi ngingo, umuntu agomba gutanga igihe cye k’uwo bashakanye, ubutunzi bwo buba
ari ubwanyu mwese bitewe n’uko mwagiranye amasezerano. Ariko cyane cyane ku
muha umutima ntugire ibyo umukinga kuko iyo abimenye ababara cyane.
Mu mibanire kandi, buri wese akwiye kugira
uruhare mu kwishakira umunezero. Buri wese akwiye kumenya ko ntawundi ushinzwe
ibyishimo bye kumurusha. Ntawe ukwiye kumva ko mugenzi we ariwe ugomba kumushakira
ibyishimo. Ahubwo buri wese akwiye gukora k’uburyo nahura na mugenzi we
amusangana ibyishimo. Iyo bahuye buri
wese yifitemo ibyishimo, bahuza urugwiro mu kanyamuneza, amahoro agasagamba.
Icyakora igihe hari ibyababaje umuntu, mugenzi we akwiye kumufasha kongera
kwishima, ariko nyiri ubwite niwe ufite uruhare rukomeye.
Kugirira icyizere
uwo mwashakanye bituma nawe akikugirira, kuko akebo ngo kajya iwa mugarura.
Kandi azirinda ko wamubona uko utamukekaga bitume yitwararika maze bibazanire
amahoro n’ibyishimo.
Gushyira mu gaciro
ntihagire uba nta munoza. Burya ababana bakwiye gutinda ku byiza cyane aho
gutinda ku bitagenda, ngo usange buri gihe ari ukujora ibitakozwe neza. Umuntu
wese akwiye gukundira mugenzi we ibyiza bye amwihanganira mu byo adashobora,
yibuka ko nawe hari ibyo ananirwa n’ibyo ashobora. Nkuko abanyarwanda babivuze
kandi,ntazibana zidakomanya amahembe. Hari igihe ababana bagira ibyo batumvikana
ho, ariko si byiza ko mugenzi wawe agukoshereje umugirira inzika. Kugira inzika
bizana amakimbirane, ari nabyo bibyara incyuro. Ahubwo ikintu gitera umunezero
nyuma y’amakosa ni ukubabarira. Burya kubabarira ni ngombwa. Umuntu wese yari
akwiye guhora yiteguye kubabarira abantu cyane cyane mugenzi we. Ni ikimenyetso
ku bakundana kikaba igikorwa cy’ushaka
kugira umunezero.
Ugirashebuja
Desideri yongereho ibindi bintu bishobora gufasha abashakanye guhora
banezerewe, agira ati « Kumenya
guhanga udushya mu kuzamura urugo nabyo bituma batabona umwanya w’abazanira
ibibazo. Iyo buri wese akora uko ashoboye ngo ahange agashya usanga urugo
ruhoramo umunezero. Uko guhanga udushya nitwo tubazamura kandi burya ahari
ukuzamuka k’umutungo n’imibereho, niho haba kuzamuka kw’amahoro n’umunezero.
Mbese bijya kumera nk’ibya wa mugani ngo nta gukunda inzara itema amara ».
Akomeza avuga ko
gushimira icyiza cyose bizamutera mugenzi wawe imbaraga. Azabona ko atavunikira
ubusa, ko imvune ye uyibona maze bitume arushaho kugira umuhati. Asireza ku
kintu avuga ko gikomeye agira ati : « Igihatse ibyo byose ariko ni ukugira
igihe cyo kuba hamwe kuko nubwo waba
ukundana n’umuntu mutagira igihe muhura ni nko guteka nta birungo. Nubwo mwaba
mufite imbogamizi kubera akazi, amasomo, imirio n’ibindi, ni byiza ko mu mpera
z’icyumweru mugira igihe cyo kuba hamwe. Mu gihe kandi icyo gihe kitakunda ko
mwicara ngo mutere igiparu, mubwirane inkuru zishekeje, buri wese akwiye
kwereka undi ko amuzirikana. Akamahamagara, akamusuhuza, akamabuza amakuru
kandi akamumenyesha uko amarewe, mu buryo bw’umubiri, mu maranga mutima
n’ibindi. » Ngibyo bimwe bu byatuma urugo ruhoramo umunezero, igisigaye
buri wese akaba yareba icyo yongera kubyo yakoraga.
No comments:
Post a Comment