Jya ukoresha
telephone kuburyo itabangamira uwo mwashakanye
Abantu batandukanye twaganiriye
bavuze ko abagore ari abantu bagira
kwihangana ku bibazo bibera mu ngo kurusha abagabo. Muri iyi minsi ibyo
bihanganira bikomeye ni kumenya ko umugabo afite indi nshuti y’umugore cyangwa
umukobwa. Aho bakunda kumenyera ko umugabo afite inshuti ni uburyo akoresha
telephone kandi abenshi mu mu twaganiriye bemeza ko imikoreshereze ya telephone
ku bagabo bamwe, bibangamira abagore batari bake. Batanga inama zatuma abagore
batabangimirwa n’imikoreshereze ya telefone z’abagabo babo, ariko bakagira
inama n’abagabo ko bakoresha telefone zabo, ntibangamire abagore babo.
Nkuko umugore witwa Murekeyisoni w’i Muhanga.
Yagize ati: “ Hari abagabo bamwe
bakoresha telefone mu buryo bubangamira abagore. Iyo umugabo agiye kwitaba
telefone yari kumwe n’umugore we mu cyumba cyangwa ku meza, akajya ahitaruye;
akajya avuga gahora kandi yimwenyuza, bibabaza umugore ndetse agatangira
kwibaza ibibazo bitari bike, atekereza ko umugabo we afite inshuti hanze atazi
kandi bapanga ibintu badashaka ko amenya”
Yakomeje avuga ko hari abitwiza
ko nta rezo iri mu cyumba cyangwa mu nzu, nyamara ngo sibyo kuko hari ibihe
abakora ibyo bashobora kuvugana n’abandi kandi bakumvikana. Ahubwo ngo basohoka
abashaka kugira ibyo bahisha umugore. Avuga ko ubusanzwe umugabo n’umugore baba
bagomba kuganira byose, mbese ko nta mabanga umugabo yangombye kugira umugore
atazi.Nta nshuti yagombye kugira umugore atazi. Yagize ati:”Abagabo bamwe batekereza ko abagore babo ari
abantu badatekereza. Bakabwira ngo ni iby’akazi yavugana n’uwo bakorana. Bakibagirwa
ko nubwo umugore yaba adakorana n’umugabo, yewe akaba ataranahakandagira,
adashobora kuyoberwa abavugana iby’akazi n’iby’ub ucuti busanzwe.
Muhawenimana Venantie utuye
muri Kicukiro we avuga ko telefone muri iyi minsi ari igikoresho kibangamira
abagore kuko uburyo ikoreshwa n’abagabo bamwe bitera agahinda abagore. Yagize
ati:”Muri iyi minsi telefone zabaye
abakeba. Ubu abagabo bamwe nta mwanya
wo kuganira n’abaoge babo ukiboneka
kubera telefone. Usanga umugabo ahugiye kuri Watsapu, ngo arahana amakuru
n’abagenzi be. Ikibabaza abagore bamwe
ni uko ayo makuru bayagira ibanga kandi ikintu kiswe inkuru kiba kigomba
kubwirwa abantu benshi bashoboka. Birashoboka ko amabanga aba bafite ari gahunda n’abacuti babo, baba abo basangira
inzonga cyangwa abo bacuditse mu bundi buryo”. Yakomeje avuga ko abanshi
banakomereza mu cyumba ngo barashaka kuryama bamenye amakuru araye. Ibyo ngo
babikora bibagiwe ko umuntu aba akeneye kuryama no kuruhuka kandi hari n’igihe
aba akeneye kugira ibyo baganira. Iyo rero
ahisemo kuganira na telefone ni ukuvuga ko iba ibaye nka mukeba
w’umugore.
Muhawenimana kandi yagize
inama atanga ku bagabo n’abagore. Yagize ati:”Umugabo wese uzasoma inyandiko y’Imvaho Nshya, agasanga uburyo akoresha
telefone byabangamiraga umugore we, azagerageze ahindure kandi agire n’abagenzi
inama. Abagore natwe twishyire mu mutuzo, ufite icyo kibazo akihanganire, kuko
gusakuza si umuti, kandi guhora umuntu ahanganye n’umugabo ntibyubaka urugo
ahubwo birarwangiza”. Asoza atanga inama ku bagore cyangwa abakobwa batwara
abagabo babandi babarya umutima babandikira za mesaje zibararura ko babireka
kuko inabi igira iherezo ribi. Yagize ati: “ Umuntu akora ineza akayisanga imbere, kandi n’inabi nayo igira ingaruka
k’umuntu. Ikindi niba umuntu atakwishimira ko icyintu kimubaho cyangwa kuri
mwene nyina kugikorera undi ni ibintu bidakwiye. Yego hari abagabo baba
babeshye ko nta bagore bagira, ariko se igihe umuntu abimenye kuki akomeza,
ahubwo akarakarira umugore nkaho ariwe umuhemukira. Ntibyari bikwiye.”
No comments:
Post a Comment