Gafuha bigira ingaruka ku muryango
Abagabo bamwe bemeza ko abagore babo
bafuha, ndetse hakaba hari n’abemeza ko nta mugore udafuha. Hari n’abagore
bavuga ko abagabo bafuha, bamwe bikabatera no guhohotera abagore babo. Hari abemeza
ko abafuha babiterwa n’ urukundo. Ariko mu bo twaganiriye bavuga ko gufuha
atari byiza ndetse bamwe batanga impamvu n’inama zatuma umuntu wese atagira
ifuhe, kuko hari n’abafuha bikabatera kugira amakimbirane, akavamo ihohoterwa
kandi ibyo bigakurura ingorane mu muryango.
Umugore witwa Kantengwa avuga ko gufuha atari byiza na gato. Agira
ati: “ Abavuga ko gufuha biva ku rukundo
si nemeranya nabo. No nese ko urukundo rujyana n’icyizere, umuntu waba umukunda
ukamufuhira ute? Ntumufuhira se kubera ko utamwizera, utekereza ko hari undi
akunda cyangwa ko aguca inyuma ? Jye mbona umugore wese hari imitekerereze
akwiye kugira bigatuma adafatwa n’umwuka wo gufuha. Icya mbere akwiye kumva ko nta muntu numwe ushobora kubaho wenyine, kandi
ko guhagararana cyangwa kugendana n’umuntu bitavuga ubucuti, cyangwa ngo bivuge
gukorana ubusambanyi. Umuntu wese akwiye kugirira icyizere kandi akanyurwa
n’urukundo akundwa, rwaba rutamuhagije agakora uko ashoboye akareba aho bipfira
agakosora. Gusa iyo utizeye urukundo wifitemo biragoye kugirango
unyurwe n’urukundo uhabwa n’ugukunda cyangwa se uwagukunze” . Avuga ko hari
abagore cyangwa abagabo koko baba bafite inshuti ku ruhande. Ariko akavuga ko
igisubizo atari ugufuha, ahubwo bisaba kumenya impamvu z’ubwo bucuti,
ugashakira igisubizo mu gutuza.
Uwitwa Nyiraneza Speciose we avuga
ko hari abantu bafuha bikabatera ingorane aho kubazanira ituze mu rugo, kuburyo
asanga nta wari ukwiye gufuha. Agira ati: “ Jye
mbona gufuha ari bibi nta n’inyungu bigira ahubwo bishobora kwangiza ibitari
bike mu rugo. Nzi umugore ufuha wameneguye ikirahure cy’imodoka yabo ayisanze
mu rugo aho yari iparitse, kubera umugabo we yari yamunyuzeho atwaye televiziyo
iruhande rwe imbere, we kubera ibitekerezo byo gufuha ngo yari yabonye ari
umugore atwayemo, ubwo yamaze kuyimenagura, ajya mu nyunzu afureka asanga ibyo
yibwiraga atari byo, Tekereza ibyo yahombeje uko bingana. Ubunti njye mbona
gufuha bitari bikwiriye, kuko niba umuntu umukunda wamugirira icyizere, kandi
kuganira nawe ibishobora gutuma agira ibyo ahinduraho niba koko agukunda.
Ikindi ntekereza ni uko hari abafuha kubera gutinya ejo. Akibaza byinsi ku
mugabo we, akibaza aramutse amuharitse, cyangwa abyaye hanze. Igisubizo si
uguhoza umugabo ku nkeke, ahubwo ni ugutuza maze ukamuhata urukundo rutuma
yumva utariho ntaho yaba ari, Ibyo kandi birashoboka, mu gihe ugandutse,
ukamwubaha, mbese mu buryo bushoboka ukamukorera ibyo akunda, mu gihe akunda”.
Umugabo Musonera Jean Bosco avuga ko
hari abagore n’abagabo bafuha. Akavuga ko we abona atari byiza, kuko ubundi
igikorwa cyose umuntu adakoze ngo agikore cyane akigaragazemo kiba ntacyo
kimaze. Ibyo abiterwa n’uko hari abavuga ngo gufuha si bibi ikibi ni ugukabya.
Avuga ko gufuha akenshi guterwa n’ukuntu baba bakeka abagabo cyangwa abagore
babo. Agira ati: “ Umuntu ntiyafuha
adafite impamvu. Hari igihe haba hagaragara ibimenyetso ko umuntu afite inshuti
hirya kuruhande. Nko guhindura gahunda zo murugo nta mpamvu igaragara,
kugabanya ibikorwa by’urukundo yajyaga amukorera, kuvuga nabi, kumurinda
telefone no kuyivugiraho yongorera cyangwa akajya kure, gutaha ijoro n’ibindi.
Gusa kubera ko gufuha bishobora kugira ingaruka mbi ku fuha ubwe no ku muryango
muri rusange si byiza ko umugore cyangwa umugabo afuha, ahubwo yagerageza
kureba ukundi abyitwaramo, akagenda asubiza umugabo we cyangwa umugore we mu
murongo. Ubundi agasenga”.
No comments:
Post a Comment