Monday, September 15, 2014

Gukoresha ibikoresho bisukuye neza birinda indwara z’imyanya ndangagitsina



Gukoresha ibikoresho bisukuye neza birinda indwara z’imyanya ndangagitsina


Abantu benshi baba abagabo cyangwa abagore bakunze kwita ku isuku  y’umubiri wabo  cyane, byagera ku myanya igaragara nko mu maso, amaguru, amaboko n’ahandi bikaba akarusho. Hari n’abagerageza bagasukura n’ahatagaraga nko mu myanya ndangabitsina, ariko bagakoresha ibikoresho bidafite isuku ihagije, bikaba bishobora kuba imwe mu mpamvu zituma muri iyo myanya cyane cyane ku bagore bakunda kurwara indwara. Mu rwego rwo gufasha abantu kurushaho kugira ubuzima bwiza no kwirinda indwara, byatumye  nganira na muganga Patrick Kibonke, asobanura  uko isuku y’ibikoresho bisukuye neza ari icyintu cy’ingenzi cyane mu kwirinda indwara z’imyanya ndagabitisina.

Muganga Patrick Kibonke  agira ati. “Abantu bajya baza kwivuza indwara zimwe na zimwe zifata imyanya ndangagitsina bibwira ko zatewe n’imibonano mpuzabitsina, cyane cyane abagore, nyamara dusanga hari  iziterwa ahanini n’isuku nke. Abagore benshi  usanga baza kwivuza bafite ibibazo by’imyanya ndangabitsina kandi ugasanga bahagaritse umutima cyane bakeka ko banduriye mu mibonano mpuzabitsina nyamara ari uko  bakoresheje amazi mabi cyangwa ibikoresho bidasukuye neza.”
Akomeza atanga inama z’ukuntu abantu basukura mu myanda ndagabitisna, cyane cyane ku bagore ngo kuko ari bo binatera ibibazo cyane iyo batisukuye neza kurusha uko bigaragara ku bagabo. Avuga ko umugore yagombye gukorera isuku imyanya ndanga gitsina, yita ku buryo  yoga  akoresheje  amazi meza bikaba akarusho aramutse akoresheje amazi atetse kandi akoga byibura inshuro eshatu ku munsi. Akoga yitonze yirinda ko yakwikomeretsa ngo kuko benshi baba banafite inzara ku ntoki.
Atanga inama ko  abantu bakwiye  kwita no ku bitambaro by’amazi bihanaguza igihe bamaze koga no ku  imyambaro y’imbere. Umuntu akambara ikariso yameshwe neza, ikanikwa ku zuba  ntiyanikwe ahantu hatagera imirasire y’izuba, bitandukanye n’ibyo bamwe bakora bayanika munzu gusa,  kandi mbere yo kuyambara igaterwa ipasi kuko ubushyuhe bw’izuba n’ubw’ipasi  bwica udukoko dushobora dushobora kwanduza igitsina  tuba turi mu ikariso n’ubwo ikariso ubwayo iba imeshe. Avuga ko abantu benshi batera ipasi ngo babone uko bashyira umukunjo mu mwenda bakirengagiza amakariso, kandi nyamara ari byiza ku buzima.
Muganga Patrick Kibonke  avuga ko n’abagabo bagomba gusukura imyanya ndabitsina neza cyane iyo badasiramuye , ngo kuko mu gihu cy’iyo myanya habamo imyanda. Kandi mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina umugabo udakora isuku neza ashobora gutera uwo bayikorana ibibazo, nko kumusigira iyo myanda ndetse yaba arwaye akaba yamwanduza. Ngo ni byiza ko n’umugabo na we uteganya  kuryamana n’umugore  aba yizeye ko asukuye neza kugirango amurinde umwanda cyane ko ushobora kumutera uburwayi .
Ikindi abantu bagomba kwitondera cyane cyane abagore ni uburyo bakoresha ubwiherero bwicarwaho  kuko iyo umuntu ayicayeho ashobora kuhakura imyanda yasizweho n’abandi kandi na we ashobora kwiyanduza iyo inkari ze zikubitaho zikagaruka zimutarukira ku gitsina. Kuyicaraho rero cyane cyane iza rusange  utabanje kureba isuku ifite si byiza. Nanone kandi abantu bakwiye kugira umuco wo gusiga batanduje ubwiherero, kugirango umuntu uza gukurikiraho atahagirira ibibazo.
Muganga Patrick Kibonke avuga ko abantu bajya  birengagiza inama zirebana n’ubuzima, bakirengagiza ko kwirinda ari byiza kurusha kwivuza. Nyamara kandi ngo ingaruka z’isuku nke ku bikoresho cyangwa ku imyanya ndangagitsina, zishobora kuvamo intandaro y’amakimbirane mu ngo abantu batekereza ko hari uwaciye undi inyuma, nyamara intandaro ari isuku ibuze. Asoza atsindagira ko abantu barushaho kugirira isuku y’imyanya ndangagitsina yabo, bakabitoza n’abana,  kuko bibarinda kwangirika imyanya myibarukiro yabo.

No comments:

Post a Comment