Umubyeyi
utembereza umwana aba amutegura kuba umuvumbuzi
Mu nshingano z’umubyeyi harimo ibintu byinshi asabwa
gukorera umwana cyangwa abana be. Hari ukubitaho mu birebana n’ubuzima,
kubakingiza no kubavuza igihe barwaye, kubagaburira, kubambika n’ibindi. Hari
ibindi umwana akenera kandi bimugirira akamaro mu buzima bwe. Muri ibyo harimo
no kumutembereza. Abo twavuganye kuri
iyo ngingo bose bavuze ko ari ngombwa kandi ko bidahenze, bikaba bigirira
akamaro gakomeye umwana, harimo kuruhuka ndetse no gutuma ashobora kuba
umuvumbuzi cyangwa umushakashatsi.
Mukamurenzi
Alice avuga ko gutembereza umwana ari byiza, bidahenze bituma aruhuka kandi
akaba ashobora gukura mu bitekerezo. Yagize ati: “Iyo umuntu mukuru ananiwe, aratembera, akacira ahantu akareba
ibidukikije maze akaruhuka. Iyo agiye ahantu uko haba hangana kose bimusaba
amafaranga y’itike. Iyo aza kugira icyo afata agomba guteganya amafaranga yo
kukigura. Gutembereza umwana byo ntibihenze kuko haba mu modoka ntibamurihisha,
ikindi kandi ntafata ibintu bigura menshi kuko afata ibintu bike cyane Nyamara
gutemberana n’umwana bigira akamaro kanini kuko nawe aruhuka. Burya umwana nawe
arakora kandi arananirwa. Iyo umubyeyi amutembereje rero, nawe araruhuka. Akabona
ibintu bishya. Uko abyitegereza, bimufungura mu bitekerezo kuburyo ashobora
gukura agira ibitekerezo byazanatuma ashobora kuvamo umushakashati w’umuvumbuzi.
Yakomeje avuga ko kera se yajyaga abatembereza, akabagurira ibintu byo
kurya ngo kunywa, ariko icyamushimishaga cyane ari ibyo yahumviraga cyangwa
yabonaga. Ngo kumva ababaga barize baganira mu ndimi z’amahanga, byatumye akura
akunda indimi none ubu akaba ari nazo yize kandi bikaba bimufitiye akamaro
cyane kuko abikuramo amafaranga mu buryo butandukanye. Arangiza ashishikariza
ababyeyi kujya batemberana abana, kuko bifite akamaro cyane kandi bidahenze.
Hategekimana
Daniel avuga ko gutembereza umwana ari kimwe mu byatuma umwana ashobora kuba
umuhanga mu ishuri.. Yagize ati: Navukiye
muri uyu mujyi wa Kigali, data yari umusirimu kandi yaradutemberezaga, yewe
yajyaga anatujyana kwa sogukuru mu majyepfo na barumuna banjye, ibyo
byaradushimishaga, kandi byatumaga tugira ibintu byinshi twunguka. Tuvuge
nk’ibyo mu giturage bikorwa bikorwa n’abana nko guteka nyirankono, gusimbuka
urukiramende, gutera uruziga n’ibindi. Ariko twanamenyaga ibintu bindi kandi
byadufashaga mu ishuri. Ndibuka ko kumenya ibihingwa n’amazina yabyo, byatuma
iyo twigaga iby’ibingwa ngandura rugo cyangwa ngengabukungu tubyumva cyane.
Ndetse iyo twageraga aho ubu bita Rwandex, kuko burya habaga uruganda
rwatonoraga ikawa mbere y’uko bayohereza mu mahanga, twabashaga kumenya ibitari
bike, kuko twabaga twarabonye ikawa z’ingemwe, izera, n’ibindi. Ibyo rero hari
icyo byadufashaga cyane kuko twabaga twarafungutse mu bitekerezo. Ikindi nibuka ni
uko isomo ry’ubumenyi bw’isi naritsindaga cyane kuko nabanga nzi ibiyaga,
inzuzi n’ibindi kubera ko yajyaga atujyana kuri Muhazi, ndetse rimwe narimwe
tukajya no muri parike”. Avuga igikorwa cyo gutembereza abana ari cyiza
kandi ko iyo bikozwe n’abagore aribwo bigira umusaruro cyane ngo kuko ababyeyi
b’abagore bashobora kwihanganira ibibazo kandi bakabisubiza batinuba bityo
bigatuma abana basobanukirwa neza. Yagize ati:” Nanone ariko uko badutemberezaga, twakunda kubaza ibibazo mama nkuko buri mwana
wese abaza. Imapmvu ariwe twakundaga kubaza utubazo twinshi, nuko ariwe
wadusubizaga neza, akadusobanurira buri kantu tumubajije atatwinuba, naho papa
we yadusubizaga nka bibiri ibindi akatubwira ko tumutesha umutwe”. Yashoje
asaba abagore ko nubwo bagira imirimo myinshi kandi, bakwiye no kugerageza
kubonera abana umwanya wo kubatembereza,
kuko bidahenze kandi bikaba byashobora kubagira akamaro cyane. Byatuma
baruhuka, baba abashakashatsi mu buryo bukomeye.
No comments:
Post a Comment