Monday, October 6, 2014

Gusangira bombo bishobora kwanduzanya indwara zo mu kanwa



Gusangira bombo bishobora kwanduzanya indwara zo mu kanwa

Abana ni bantu bakunze gusaba ndetse n’ubwo muri kamere yabo bakunda kwikubira ibintu bahawe n’ababyeyi babo, ariko hari igihe bashobora gutanga ku byo barya cyangwa banyunguta cyane cyane bo mbo. Yewe n’abana bamaze gukura cyane cyane abiga, bashobora guhererekanya bombo, cyane cyane izo ku gati. Nyamara abo twaganiriye ntibashima ko ibyo byakorwa kuko bishobora gutuma abana banduzanya indwara zo mu kanwa.

Musabyemariya umubyeyi ufite abana avuga ko bakunda bombo, avuga ko n’iyo azibaguriye ababuza kugira uwo bazisangira, umwe atamira ahereza undi kugirango batanduzanya indwara zo mu kanwa. Yagize ati: “Mfite abana bakunda bombo bya saze. Iyo bazinsabye zikabura ntirirema. Ariko iyo nzibaguriye mbaha amabwiriza yo kutaza kugira uwo bazihaho igihe bamaze kuzinguta, byaba ari ukumuciramo agace cyangwa kunyunguta bahererekanya. Nubwo mba nzi ko nta ndwara bafite zakwanduza abandi, nanga ko babigira akamenyero, noneho n’igihe bashobora kuba bafite ikibazo, bikaba byazatuma batera abandi bana ingorane. Ikindi kandi ni uko abo bahura bakazisangira ntakwizera ko ari bazima rwose. Ahubwo iyo ndi kumwe nabo, ntwara izindi noneho nabona hari umwana ubasaba cyane igihe abanjye bazinyunguta kandi bo batazifite nkabaha izo bifungurira ariko badahererekanyije izo bamaze gutamira. Ariko ibyo sinkunda kubikora kubera kwanga izindi ngorane zavuka nyuma”.
Umuforomokazi Ingabire Alice nawe ahamya ko gusangira bombo atari byiza kuko byaba intandaro yo kwanduzanya indwara: Yagize ati : “ Gusangira bombo umwe anyunguta ahereza undi si byiza na mba kuko bishobora kuba intandaro yo kwanduzanya indwara. Burya hari igihe umuntu aba afite ikibazo mu kanwa ariko kitagaragara inyuma, iyo rero akuye bombo mu kanwa undi akayitamira, ashobora kugira ikibazo kubera ko amacandwe yazanye na ya bombo ashobora kuzaho ibibizo. Ugasanga umwana arwaye ubugendakanwa cyangwa izindi ndwara zo mu kanwa. Si abana gusa kandi. N’abakuru ni uko bakwiye kumenya ko atari byiza maze bakabireka. Njya mbona abanyeshuri bakuru cyangwa abagore bahererekanya bombo ugasanga umwe aranyunguta aha undi. Si byiza na gato kuko byatuma umuntu agira ingorane kandi ariwe uzikururiye”. Akomeza avuga ko no kuyigabana bakoresheje amenyo nabyo atari byiza, kuko igihe umwe ayicamo nawe ashobora kugira ibibazo atera mu genzi we, kanddi ko nawe igihe ayicamo, bishobota kumwinonera amenyo. Asoza asaba ababyeyi kurushaho kwigisha abana isuku n’indangagaciro yo kudasabiriza kugirango n’igihe babonye umwana anyunguta bombo be kumwirukaho bamusaba kuko ashobora kubura uko abigira akabahaho kandi bikaba byabatera ikibazo igihe baba babigize akamenyero. Yongera ho kandi ko n’abazigurira abana bari bakwiye kujya babatoza kutazikorakora mbere yo kuzitamira cyangwa igihe bazinyunguta ngo bazikuremo bazikorakore bongere bazitamire kuko bakwiyanduza inzoka ubwabo.

No comments:

Post a Comment