Monday, October 6, 2014

Kuryama ahari ibiryi bibangamira ubuzima



Kuryama ahari ibiryi bibangamira ubuzima

Mu buzima bw’umuntu wese yaba umuto cyangwa umukuru, akenera igihe cyo kuryama kugirango abone uko aruhuka. Iyo umuntu aryamye agasinzira neza, niho akanguka yumba yagaruye imbaraga mu mubiri, akabasha gukora imirimo ye neza. Ariko iyo aryamye hakagira ikimubuza gusinzira, biramubangamira maze bigatuma ataruhuka, kandi uko kutaruhuka gushobora no gutuma ananirwa imirimo ye, ndetse akagira n’ibindi bibazo by’ubuzima muri rusange nk’uko abo twaganiriye babivuze.

Uwiragiye Veredianne ni umubyeyi ufite ikibazo cy’ibiheri mu byumba byinshi byo mu nzu ye, kandi ngo bimaze kumutera ikibazo. Yagize ati: “ Maze amezi nka atatu mbonye ibiheri mu gitanda cyange, mbere najyaga ndyama nkumva ibintu bindya nkayoberwa ibyo aribyo. Si izi uko nagize ntya  maze mbona mu mutemeri wa supaneti harimo utuntu tw’umukara, ndebye nsanga ni ibiheri. Narumiwe, kubera ko mu by’ukuri nubwo mfite ubuzima bubayababye ariko mbugiramo isuku uko nshoboye. Nabanje kubiceceka ngo ejo hatazagira untekereza ko ngira umwanda. Ariko naje kumva mugenzi wanjye abitaka maze nanjye mboneraho kumubwira uko bimeze. Ariko ndakurahiye ko n’ubu sindabona icyo mbikorera ngo bicike. Birambangamira cyane. Nkimara kubibona, nararaga nkanuye, canye itara kuko ubundi bikunda kumanuka biva muri purafo cyangwa bikazamuka biva mu gitanda hatabona. Bimbuza gusinzira kandi kudasinzira neza n’iyi myaka yanjye bibangamiye ubuzima cyane. Si gewe gusa kandi kuko kuko nasanze no mu bitanda by’abana naho bihari. Barara bishimagura. Ikibazo gifite n’umwana ku ishuri ari nawe wabitworoje. Rwose si ugukabya kugira ibiheri mu nzu bibangamiye ubuzima bw’umuryango ngo wanjye. Kudasinzira neza, kwiganyira kujya kuryama ‘ibindi”.
Ndayisenga Claudine  nawe avuga ko kuryama ahantu hari ibiryi bibangamira ubuzima haba ku bato bato cyangwa abakuru. Yagize ati: “ Burya uburiri burimo ibiryi butera umuntu kugira ibibazo. Nigeze kujyana n’umwana wanjye w’imyaka cumi n’umwe gusura umuntu. Maze badusasira ibintu byari birimo imbaragasa. Mu byukuri ntako batari bagize ariko nyine hari hari ikibazo. Napfuye kwirambika gusa! Byarandiye ndigaragura biranga, nkabyuka nkicara nkumva umunaniro nawo ntiwatuma ndara nicaye ngo bucye, ngira ibibazo kuburo byamviriyemo kurwara umutwe wanzengereje iminsi nk’igahe. Muri icyo gihe naretse umwana arakomeza araryama, ariko nawe bimurya. We ntiyabyutse ngo yicare, ariko yarigaraguraga ubundi akajya ashikagurika, mbese sitwe twabonye bucya. We kubera n’uruhu rworohereye rw’abana yarafuruse, maze no kubera kwa kwishima yisharatuza inzara aragenda amera nk’uwanyuze mu mifatangwe.
Uwamungu Noel ushinzwe ibirimo muri sosiyete BWENGE COMPANY Ltd, irwanya udukoko, harimo n’ibiryi byo mu gitanda, avuga ko ibiryi bitera ibibazo abantu, kandi ko kubyirinda harimo isuku ariko hakaba n’igihe bisaba gutera imiti ibyica. Agira ati: “ Ibirya abantu mu buriri bitesha umutwe kandi bishobora no gutera indwara. Muri byo navuga nk’umubu ushobora gutera abantu malariya, ariko n’ibindi nk’imbaragasa, ibiheri nubwo bidatera indwara ngo umuntu ajye kwa muganga kubera ko byamuriye, ariko bishobora kubangamira umuntu mu buryo bumubuza gukora neza imirimo ye. Tuvuge nk’igihe umuntu yaraye adasinziriye kubera ibiheri, dore ko ari nabyo bikunda kugaragara cyane kubera abana babijyana ku mashuri abandi bakabikura yo, kandi bikaba bigora gucika aho byageze, bishobora gutuma umuntu agira umunaniro uhoraho kuko atabona uko aruhuka neza, ashobora kugira ibibazo byo kuribwa umutwe kubera ko aba atabonye igihe cyo kuruhura ubwonko, hakiyongeraho ko ashobora no kugira ibibazo bitewe n’ibitotsi. Tuvuge niba ari umuntu utwara imodoka cyangwa moto, ashobora kugira ibibazo akagakora impanuka ikagira ingaruka k’ubuzima bwe cyangwa ubw’abandi kandi isoko yabyo ari ku biryi by’aho aryama. “ Asoza avuga ko byaba byiza umuntu akoze uko ashoboye ngo abyirinde kandi igihe hagize ibyo abona ntatindiganye gushaka uburyo abyica bitaraba byinshi. 

Bucyabungurubwenge Gaspard e-mail. bucyayungurag@gamail.com / 0788878064

No comments:

Post a Comment