Abagore barusha abagabo guha agaciro
ibyo banyuzemo mbere.
Bucyabungurubwenge Gaspard
Mu
mibanire y’abashakanye hari igihe haboneka mo kutumva ibintu kimwe, gushwana
byoroheje, no kwihanganirana kugira ngo ubuzima bukomeze. Muri uko kubana,
abagore bagira ibibaranga byiza barusha abagabo, bituma abashakanye
bashobokana, bakabyara bakuzukuruza. Abo twaganiriye, hari ibintu
bitandukanye bagaragaje, ariko icyo bahurizaho, ni uko abagore baha agaciro
imibereho abagabo baba baranyuzemo kurusha uko abagabo baha agaciro imibereho
abagore banyuzemo batarashakana.
Mukandinda
avuga ko abagore muri rusange bamenya gutwara neza abagabo, bakabana nabo
bagendeye k’ukuntu bateye. Avuga kandi ko imiterere y’umuntu akenshi iterwa
n’uruhererekane rw’umuryango we, ari ko cyane cyane ibyo yanyuzemo. Agira ati:
“ Ibyo umuntu yanyuzemo bigira uruhare mu
mico n’ingeso agira mu mibereho ye. Niba rero umugabo muhuye afite imyaka
makumyabiri n’indi, uko yabagaho, imyitwarire, imivugire, ibyo akunda
ntiwabimukuramo kugirango amere uko wumva ushaka. Icyo ukora ni ukugerageza
kumutwara neza, byazakunda akagira ibyo agenda areka. Ariko ikigaragara ni uko
abagore aribo bashobora kugenda bihanganira abagabo kurusha uko abagabo
bihanganira abagore. Ngirano ni nayo mpamvu hari imigani myinshi ishima abagore
kurusha ishima abagabo. Nkuriya bavuga ngo ukurusha umugore akurusha urugo,
urugo ruvuze umugore ruvuga umuhoro n’indi myinshi yerekana ko umugore ucisha
make ashobora kubaka urugo rwiza.” Akomeza avuga ko abagore ashobora kwihanganira
kuvuvuga abagabo igihe bavuga basa n’utongana, batagira ubuntu n’ibindi,
nyamara uko kwihangana kukaba kuboneka gake ku bagabo.
Uwera
wo muri Kigarama avuga ko abagore bashobora kugendesha ibintu buhoro buhoro,
bagerageza gushyira ubagabo ku murongo ushobora gutuma babana batabaremera,
byakwanga bakabyemera nyamara ngo si abagabo benshi bashobora kwihanganira ibyo
babona bitabanogeye mu mibereho y’urugo. Agira ati” Abagore baha agaciro ibyo umugabo yanyuzemo, bakabana batabarenganya,
kurusha uko abagabo babikora. Tuvuge niba umugabo yarabayeho iwabo bahora
batongana, cyangwa se yarirukanye nyina, uko avuga uko yitwara uko agutetesha,
bikaba bijyanye n’ibikomere yatewe n’uko yabayeho, usanga umugore ashobora
kugoragoza ndetse hakaba ubwo yumva bitamuremerera kurusha uko umugabo
aremererwa n’uko umugore abayeho.” Atanga urugero ko nk’umugore wakuze nta
babyeyi agira, atarigeze abona umugabo n’umugore bajyana mu rwogero gukaraba, atarigeze
abona umugore atamika umugabo ikintu, nyamara bikaba ikibazo mu rugo, akitwa ko
atazi gufata neza umugabo, kandi atari we ahubwo ari imibereho yanyuzemo
imutera inyifato agira. Avuga ko hari aho bigeza igihe bigakunda umugore akaba
ashobora kubimenyera ariko ngo biba byarabanje gutera ibibazo cyane, kubera ko
abagabo badashobora guha agaciro ibyo umugore yanyuzemo nk’uko abagare baha
agaciro ibyo abagabo baba baranyuzemo .
Ntigurirwa
umugabo w’igikwerere w’i Masaka yunga mu ryo abo bagore bavuze, agahamya ko mu
mibereho y’abashakanye, abagore bashobora guha agaciro ibyo bagaba baba baranyuzemo
bikagira uko bibagoreka; kurusha uko abagabo babikora. Agira inama abashakanye
ko buri wese yari akwiye kujya aha agaciro ibyo umuntu yanyuzemo kugera ahuye
n’undi bakubakana, Agira ati : “ Burya abantu bahura baranyuze mu bintu
bitandukanye, kandi hari abamarana igihe gito kurusha igihe babayeho batarabana,
biba byiza iyo umuntu ahaye agaciro ibyo mugenzi we yanyuzemo, ntihabeho
ingorane zitewe n’uko umuntu yarezwe cyangwa yafashwe mu buto bwe. Abagore nibarusheho
kuba intwari kugirango ingorane zigaragara mu ngo muri iki gihe zigabanuke,
kandi n’abagbo bumve ko umuntu ari nkundi, be gushakira ibitanga ku bagore, be
kumva ko aribo bagomba kwemera kwihanganira ibyo uko bagabo bateye gusa”.
No comments:
Post a Comment