Kwemerana ingeso ibanga ryo kubana mu
munezero
Abantu
batari bake bibaza icyakorwa ngo abantu bashakanye bakundana, bajye bakonmeza mu
munezero, bashobore gusazana. Abo twaganiriye bavuga ko icyiruta
ibindi cyatuma abantu basazana bagifite umunezero ari uko bemerana ingeso.
Munyankumburwa
w’i Bugesera avuga ko kwemerana ingeso ari ipfundo rikomeye ryo kubana mu
munezero. Agira ati: “ Burya mubantu nta
mutagatifu ubaho. Uko abantu bose bateye, buri muntu agira umico n’ingeso. Iyo
rero abashakanye bitaye ku mico myiza umuntu agira bakirengagiza ingeso mbi
agira, bahora bishimye.” Akomeza avuga ko niyo umuntu yaba ari umunyedini
rimeze gute, adashobora gutunganira uwo bashakanye ijana ku ijana. Ahubwo
igituma abantu batagira amakimbirane ni uko umwe yemera kugira ibyo yihanganira
kuri mugenzi we. Atekereza ko ari naho abakera bakuye imvugo ngo “Nta mwiza wabuze inenge.” Umuntu wese aramutse
agiye gushaka yiteguye ko azagira inenge asangana mu genzi we ariko ko
azayihanganira nta ngo zasenyuka, kandi nta hohoterana ryo mu ngo ryabaho.
Nyiraminani
umukecuru w’i Bugesera nawe avuga ko kwemerana ingeso ari kimwe mu byatuma
abantu bagira urugo rumeze neza. Agira ati: “ Ubundi kera twajyaga gushaka baraduteguye ko tuzasanga abagabo bafite
uko bateye turari tumenyereye, kandi ko dushobora gusanga bafite ingeso
zitazatunogera. Ngirango ni ho havuye imvungo ngo uvuye iwanyu ugiye iw’abandi.
Ibyo byatumaga tugenda twiteguye kwihanganira ibitameze neza. Hari igihe
wasangaga ari ibintu wakwihanganira, hakaba n’ibindi ushinyiriza bikanga,
bikajya bituma wahukana.” Akomeza avuga ko ubu kwemera na ingeso
bifatanyije no kubahira uburenganzi bwa buri wese n’agaciro ahabwa n’amategeko
byari bikwiye gutuma ingo zibamo umunezero ukomeye. Ikindi cyari gikwiye gutuma
ubu abantu bagira umunezero mu ngo zabo,
ni hari inzengo zishobora gufasha abantu kumenya uko bakwiye kubana, kandi
unaniranye bakaba bamugira inama. Akomeza avuga ko nta banga rindi ryaruta ko
umugore yemera yihanganira ingeso z’umugabo, kandi n’umugabo akihanganira
ingeso z’umugore. Agira ati: “Kwemera
ingeso z’uwo mwashakanye bituma wubaka. Ndibuka agatekerezo k’umugore washoboye
umugabo wari waratanye n’abagore benshi, kubera kugira ingeso yo kwiharira
ibirunge. Uwamushoboye rero yarabimuhaga we nta biryeho”. Asoza atanga
inama ko abantu bamenya koroherana, ntihagire ugora undi kubera ingeso runaka,
kandi ntihagire n’ucika intege kuko kwihanganira ingeso bishoboka.
No comments:
Post a Comment