Uko wakira igikomere watewe no gucibwa
inyuma n’uwo mwashakanye
Mu buzima bw’abashakanye habaho ibihe bitandukanye byo kwishimirana no kubabazanya, ibyo bishobora kubaho nta mugambi wateguwe, ari nka byabindi by’inka zikomanya amahembe kubera ko zirimo zirisha mu rwuri rumwe. Muri ibyo bihe umuntu ashobora kubabaza mugenzi we bakabiganiraho bikarangira. Hakaba n’igihe habura utangira ngo babiganireho birangire umwe agafungiramo n’undi bikaba uko hagashira igihe gito cyangwa kirekire bitewe n’imiterere y’ikibazo cyangwa imiterere y’abantu ubwabo. Hari igihe kandi umuntu ababara byo murwego rwo hejuru, umuntu akabana umubabaro igihe kinini, aribyo bita kubana igikomere cy’umutima. Abo twaganiriye bavuze ko bene uwo mubabaro ushobora guturuka k’ubuhemu bukomeye bukozwe n’umwe mu bashakanye, cyane cyane nko gucana inyuma. Banatanze kandi inama zatuma uwahemukiwe akira icyo gikomere.
Umutoni
avuga ko igihe umwe mu bashakanye amuciye inyuma kandi akabimenya, aho kugira ngo
abibike bimubere igikomere gikomeye cy’umutima yamusaba bakabiganira ho akamenya impamvu
nyayo. Icyo gihe byatuma amenya icyo gukora. Yagize ati: “Umugabo cyangwa
umugore amanye ko mugenzi we yamuciye inyuma, si byiza ko abiceceka ngo afungiramo,
kuko byamugiraho ingaruka zitandukanye. Kuko hari abo byabayeho barabibika
bigahora bituma bahora barwaye umutwe, bakabaho barazinutswe bagenzi babo no ndetse
bakabura umunezero bagombaga kujya bagirana haba mu bihe bitandukanye, byaba ibyo
ku meza, cyangwa mu kiryamo n’ahandi. Mbona ibyiza ari uko yamusaba umwanya
bakabiganira akamenya n’iba ari ukuri; ndavuga igihe atabyiboneye, byaba ari
ukuri, akamenya neza impamvu yabimuteye, noneho agashakira igisubizo ku mpamvu
yabiteye. Birashoboka ko yasanga yaraguye mu mutego atari yiteguye, akagira
intege akisanga yakoze ubusambanyi kandi nta mugambi yari afite, kuko nabyo
bishoboka. Aramutse kandi yari yarabigambiriye nabyo byagira uko bifatwa,
umuntu akareba ahari inyungu haba muri we ubwe, ku bana no k’umuryango muri
rusange. Icyakora kumutaranga mu bahisi
n’abagenzi si mbona ko byaba umuti, ahubwo bishobora kuba byakurura ibindi
bibazo. Ikindi kujya gutere amahane n’uwo bakoranye iryo bara nabyo si byo,
numva umuntu yageragereza gukemura iby’iwe, kabone n’iyo haba harabayeho
umugambi w’ubuhemu.”
Mukansonera
we yongeraho ko umuntu ashobora no kugira umuntu wizerwa akamusaba kubahuza
igihe we yumva ntaho yahera. Yabivuze atya: “ Igihe uwo mwashakanye aguciye
inyuma. Kubibika birakurwaza. Kandi kumusaba ko mubiganiraho nabyo, riimwe na
rimwe biragora, nyamara niwo muti mwiza wo kugirango mukire mwese. Icyo gihe
rero, mbona byaba byiza ko umuntu ashaka umwizerwa , yaba umuyobozi w’aho
basengera cyangwa umuntu usheshe akanguhe wo mu muryango akabahuza. Icyakora
hari igihe uwateje ikibazo yakwanga icyo gihe ni ukwihangana ugategereza igihe
uburyo buzabonekera, umutima anama ukamukomanga. Ukirindagutera amahane kugirango atagerekaho no kuguhohotera nka
kwakundi bavuga ngo ikwicira umwana ikakurusha uburakari”.
Uwitwa
Ndizeye abona uburyo bwo gukira igikomere cyo gucibwa inyuma n’uwo mwashakanye
yaba umugore cyangwa umugabo, ari urugendo rushobora kuba rugufi cyangwa
rurerure. Agira ati “ Gukira umubabaro cyangwa igikomere cyo gucibwa inyuma ni
urugendo rushobora kuba rugufi cyangwa rurerure. Bishobora guterwa n’uwo
bakoranye icyo cyaha, aho cyabereye, kuko burya umuntu akwinkirije umusambane
mu cyumba si kimwe n’uko baba bahuriye ahandi. Ikindi ni uburyo abantu basanzwe
babanye. Kuko umuntu mugihe asanzwe ari inyangamugayo, kumwumvaho ikintu
runaka, si kimwe n’uko yaba asanzwe afite n’imigendere ibangamiye mu genzi we. Muri rusange ariko, mbona gukora uko umuntu
ashoboye ngo akire igikomere nk’icyo ari ingenzi. Hari ibintu umuntu aba agomba
gutekereza, noneho agashakisha uburyo ibintu bisubira mu buryo. Icya mbere ni
ukumenya ko ubuzima bukwiye gukomeza, umuntu akishyiramo akanyabugabo ntiyitere
ibindi bibazo cyane cyane kuko ibyababye biba byabaye. Kumubabarira igihe
asabye imbabazi. Bibaye mahire uwaciye inyuma undi nawe agatera intambwe yo
kwerekana ko yigaye, akabigaragaza mu guhindura ibintu bimwe na bimwe ,dore ko
hari nabakunda kubigira gutyo, bakagaragaza kwiyoroshya n’ibindi, akwiye gutinyurwa hakaba
ikiganiro, byaba ngombwa hakaba umuhuza wizewe ushobora kubika ibanga. Nyamara
icyakiza igikomere neza ni uwagiteye. Ni ukuvuga ko uwahemutse adakwiye kongera
kuko nubwo igikomere kibabaza, ariko gukomereka mu nkovu nibyo bibabaza cyane”.
Akomeza avuga ko gukubira k’uburakari hakabaho intonganya cyangwa imirwano, ari
bibi kuko bigira ingaruka zikomeye ku bana n’abandi bo mu miryango muri
rusange. Kwihimura si byiza. Kandi n’ubwo amategeko ahana icyo cyaha, guhita
umuntu yihutira kujya mu nkiko nabyo si umuti mwiza kuri iki kibazo, kuko nabyo
bishobora kgura izindi ngorane Bizana, ku bashakanye ubwabo no ku babakomokaho.
Igihe ibintu bikomeza kugorana mu bitekerezo, habaho intambwe yo gushaka umuntu
ufasha abahungabanye kugirango akumire ihungabana rishobora gukururwa
n’ibitekerezo bitinda kuri icyo gikorwa. Nyamara ariko kubera ko gucana inyuma
ari ikintu kibabaza, nibyiza ko nta muntu ubikora cyane cyane ko icyo utifuza
ko hagira ukigukorera ugira uwo ugikorera nawe.
No comments:
Post a Comment