Abagore bafasha abasheshakanguhe kurusha abagabo
Abanyarwanda
bagira imvungo ko indinda ari ebyiri. Hari ndinda mubyeyi na ndinda mwana. Baba
bashaka kuvuga ko umwana ukiri muto, akenera umubyeyi ngo amufashe gukura. Naho
indinda ya kabiri ikaba iyo umubyeyi aba amaze kugira intege nke akaba akeneye
ko umwana amusindagiza akamusazisha neza. Inzo nshingano kandi zinateganywa
n’amategeko, ndetse n’abanyamadini bakazigisha nk’ihame riva ku Mana. Ku ndinda
ya kabiri yo gufasha ababyeyi, abantu ngo ntibazikora mu buryo bungana, kuko
ngo abagere bita ku babyeyi babo kurusha uko abagabo babikora, nkuko
abo twaganiriye babivuga
Mutumwinka
Damarisi atuye mu mujyi wa Kigali, akagira ababyi mu majyepfo. Avuga ko avukana
n’abahungu bane kandi bose bifashije. Nyamara ngo ntibamufasha cyane kwita ku
babyeyi babo bageze mu zabukuru. Ngo barabasiganira, ndetse rimwe narimwe
ababyeyi bakagira ikibazo cyo kubura amafaranga kuko umwe ngo aba yumva undi
yaragize icyo abaha. Avuga ko niyo ahamagaye basaza be, bose bamurerega
bakamubwira ngo nanyaruke abarebe ababwire uko bimeze. Yagize ati: Jye mbona abagabo bamwe bavunisha bashiki
babo ku mibereho y’ubasaza n’abakecuru, kandi twese twarabavunnye kimwe.
Nabanje kujya ngira ngo ni abagore babitera, ariko naje gusanga ari ikibazo cya kamere kuri bamwe.
Muri make nasanze abagabo benshi batita ku bageze mu zabukuru nk’abagore”.
Asoza asaba abagabo ko nabo bajya bagira akayihayiho k’abageze mu zabukuru,
bakita ku kecuru n’abasaza kuko baba barabavunnye mu buto. Avuga ko abize baba
barabatangiriye amafaranga ndetse barabaga bigomwe ibitari bike. Ngo bakwiye
kwibuka uko bagiye babitaho no mugihe cy’uburwayi, bakibuka ukuntu ba nyina
bagiye babina, ukuntu baryanga ubusa ngo bige n’ibindi.
Birikunzira
avuga ko ibivugwa ko abagabo ko batita ku byeyi babo nk’abagore, biterwa n’uko
imirimo yabo itagaragara cyane. Ngo bo bakunda gutanga amafaranga, indi mirimo
ikaba ibagora cyane kuyikora. Yagize ati: “ Abagabo,
dufasha mu buryo bw’amafaranga kurusha abagore n’ubwo ari bo bashimwa. Bo iyo
basuye ababyeyi, barabamesera, bakatekera, bigatuma ibikorwa byabo bigaragara
cyane, kurusha ibyacu. Ariko rero natwe tuba twagerageje, n’ubwo hari igihe
baba bafite ibibazo kandi natwe dufite ubukene.” Akomeza avuga ko abagore
bashobora no gukora byinshi koko, bitewe n’impamvu zitandukanye. Harimo kuba
imicungire y’amafaranga yabo, akenshi itamera kimwe n’iy’abagabo. Ngo ku
mushahara w’umugabo, haba hagomba kuvamo ibintu byinshi bituma agenda agira
ikibazo cyo kubona ayo gufasha ababikeneye.
Nyirandegeya
Nawomi umukecuru wo muri Kamonyi ufite abana baba mu mugi wa Kigali, ahamya ko
abana be bamuzirikana, bamufasha mu zabukuru, ariko agahamya ko abakobwa barusha abahungu
kumugeraho kenshi. Yagize ati: “ Mfite abana
bane i Kigali, abahungu babiri n’abakobwa babiri. Bose barubatse. Baragerageza
si nabakamira mu kitoze rwose. Ariko abakobwa bangeraho kenshi kurusha abahungu.
Yewe n’abuzukuru banjye mbona abavuka ku bakobwa barusha abo kubahungu banjye
kunsura. Hari n’ubwo mbona abakwe banjye barusha abahungu banjye kunyitaho.”
Akomeza agira abagabo inama yo kujya bita kubasheshe akanguhe kimwe n’abashiki
babo, ngo kuko baba baravunnye ababyeyi kimwe. Agira ati: “ Ubundi turera tutarabanura, yewe hambere
n’abahungu nibo bahabwaga iminani bashiki babo bakaviramo aho, ariko wajya
kureba ugaruka ngo yite ku babyeyi, ugasanga umukobwa arava ikantarange
akarusha basaza be ibikorwa bifatika kandi ataramurushije kwitabwaho.”
Mukamunana
nawe asanga abagabo batita ku babyeyi kimwe n’abagare, akavuga ko biterwa
n’ingeso abagabo benshi bagira yo kwikunda, bakihugiraho bagatererana ababyeyi.
Asanga ababigira bakwiye kubicikaho, kuko ngo binababaza abagore kandi
bikanabateranya. Yagize ati : “ Iyo
umugabo atita ku bo mu muryango we cyane cyane ababyeyi, abenshi bishyiramo ko
biba biterwa n’abakazana babo nyamata atari byo.” Asoza asaba abagabo nabo
kujya bita ku bo mu miryango yabo cyane cyane ababyeyi.
No comments:
Post a Comment