Tuesday, October 28, 2014

Gafuha bigira ingaruka ku muryango



Gafuha bigira ingaruka ku muryango

Abagabo bamwe bemeza ko abagore babo bafuha, ndetse hakaba hari n’abemeza ko nta mugore udafuha. Hari n’abagore bavuga ko abagabo bafuha, bamwe bikabatera no guhohotera abagore babo. Hari abemeza ko abafuha babiterwa n’ urukundo. Ariko mu bo twaganiriye  bavuga ko gufuha atari byiza ndetse bamwe batanga impamvu n’inama zatuma umuntu wese atagira ifuhe, kuko hari n’abafuha bikabatera kugira amakimbirane, akavamo ihohoterwa kandi ibyo bigakurura ingorane mu muryango.

Umugore witwa Kantengwa  avuga ko gufuha atari byiza na gato. Agira ati: “ Abavuga ko gufuha biva ku rukundo si nemeranya nabo. No nese ko urukundo rujyana n’icyizere, umuntu waba umukunda ukamufuhira ute? Ntumufuhira se kubera ko utamwizera, utekereza ko hari undi akunda cyangwa ko aguca inyuma ? Jye mbona umugore wese hari imitekerereze akwiye kugira bigatuma adafatwa n’ingeso yo gufuha.  Icya mbere akwiye kumva ko nta muntu numwe ushobora kubaho wenyine, kandi ko guhagararana cyangwa kugendana n’umuntu bitavuga ubucuti, cyangwa ngo bivuge gukorana ubusambanyi. Umuntu wese akwiye kugirira icyizere kandi akanyurwa n’urukundo akundwa, rwaba rutamuhagije agakora uko ashoboye akareba aho bipfira agakosora. . Avuga ko hari abagore cyangwa abagabo koko baba bafite inshuti ku ruhande. Ariko akavuga ko igisubizo atari ugufuha, ahubwo bisaba kumenya impamvu z’ubwo bucuti, ugashakira igisubizo ugira ibyo ukosora mu mutuzo udasakuza.
Uwitwa Nyiraneza Speciose we avuga ko hari abantu bafuha bikabatera ingorane aho kubazanira ituze mu rugo, kuburyo asanga nta wari ukwiye gufuha. Agira ati: “ Jye mbona gufuha ari bibi nta n’inyungu bigira ahubwo bishobora kwangiza ibitari bike mu rugo. Numvise inkuru z’umugore ufuha wameneguye ikirahure cy’imodoka yabo ayisanze mu rugo aho yari iparitse, kubera umugabo we yari yamunyuzeho atwaye televiziyo iruhande rwe imbere, we kubera ibitekerezo byo gufuha ngo yari yabonye ari umugore atwayemo, ubwo ngo yamaze kuyimenagura, ajya mu nzu afureka asanga ibyo yibwiraga atari byo, Tekereza ibyo yahombeje uko bingana. Ubunti njye mbona gufuha bitari bikwiriye, kuko niba umuntu umukunda wamugirira icyizere, kandi kuganira nawe ibishobora gutuma agira ibyo ahinduraho niba koko agukunda. Ikindi ntekereza ni uko hari abafuha kubera gutinya ejo. Akibaza byinsi ku mugabo we, akibaza aramutse amuharitse, cyangwa abyaye hanze. Igisubizo si uguhoza umugabo ku nkeke, ahubwo ni ugutuza maze ukamuhata urukundo rutuma yumva utariho ntaho yaba ari, Ibyo kandi birashoboka, mu gihe ugandutse, ukamwubaha, mbese mu buryo bushoboka ukamukorera ibyo akunda, mu gihe akunda”.
Umugabo Musonera Jean Bosco avuga ko hari abagore n’abagabo bafuha. Akavuga ko we abona atari byiza, kuko ubundi igikorwa cyose umuntu adakoze ngo agikore cyane akigaragazemo kiba ntacyo kimaze. Ibyo abiterwa n’uko hari abavuga ngo gufuha si bibi ikibi ni ugukabya. Avuga ko gufuha akenshi guterwa n’ukuntu baba bakeka abagabo cyangwa abagore babo. Agira ati: “ Umuntu ntiyafuha adafite impamvu. Hari igihe haba hagaragara ibimenyetso ko umuntu afite inshuti hirya kuruhande. Nko guhindura gahunda zo murugo nta mpamvu igaragara, kugabanya ibikorwa by’urukundo yajyaga amukorera, kuvuga nabi, kumurinda telefone no kuyivugiraho yongorera cyangwa akajya kure, gutaha ijoro n’ibindi. Gusa kubera ko gufuha bishobora kugira ingaruka mbi ku fuha ubwe no ku muryango muri rusange si byiza ko umugore cyangwa umugabo afuha, ahubwo yagerageza kureba ukundi abyitwaramo, akagenda asubiza umugabo we cyangwa umugore we mu murongo. Ubundi agasenga”.

No comments:

Post a Comment