Aho inzuki zikura ubuki bituma bugira akamaro
ku buzima
Abanyarwanda
bagira imvugo yerekana ko ubuki ari ikintu gikomeye babugereranyije n’ibindi
bintu bikundwa kandi bifitiye akamaro umubiri. Imwe mu mvuga igaragaza agaciro k’ubuki
ni ivuga ngo amata aryoha ariko ubuki bukarusha. Kandi koko abantu badakunda
ubuki ni mbarwa kubera uburyo buryoha cyane. Nyamara n’ubwo hari ababurira ubwo
buryohe gusa, hari abandi baburira impamvu z’ubuzima cyane cyane abatakinywa
isukari kubera impamvu y’uko ibatera ibibazo, cyangwa banga ko yazabatera
ibibazo. Neregeye abantu batandukanye
maze bavuga ko impamvu ubuki ari ingirakamaro mu buzima bw’abantu, biterwa
n’uko inzuki zihova mu ndabo z’ibiti bitandukanye bimwe bikaba bivamo n’imiti.
Sendegeya
wo mu Bugesera, umuvumvu ubimazemo imyaka irenga cumi n’itanu, avuga ko kuba
inzuki zihova mu biti bisanzwe bivura, bituma ubuki bushobora kuvura indwara
zitandukanye. Yagize ati: “ Inzuki zihova
mu ndabo z’ibintu bitandukanye. Zishobora guhava mu ndabo z’umuravumba, kandi
umuravumba usanzwe ukoreshwa n’abantu ku ndwara zitandukanye cyane cyane
iz’inkorora. Zishobora kandi gushakira ibyo zikoramo ubuki ku ndabo z’imibirizi,
nayo isanzwe ikoreshwa ku ndwara nk’’nizoka. Si ibyo gusa, ziragenda zikajya no
ku nturusu kandi birashoboka ko inturusu nazo cyane cyane zimwe bita makurata
zishoborabora kuba ari umuti w’ibintu bitandukanye. Iyo rero urebye aho hose
ziba zagiye, zikura ibyo zikoresha ubuki, wasanga ubuki burimo amako menshi
y’imiti. Ibyo rero bituma ubuki bugirira akamaro abantu babukoresha.
Mukahirwa
Denyse w’i Remera yunga mu rya Sendegeya avuga ko inzuki zikura ubuki mu bintu
bitandukanye maze bigatuma bubamo umuti. Yagize ati: “Kubera ko inzuki ziba
zakuye ubuki mu bintu bitandukanye, kuku zihova mu ndabo z’ibiti bitandukanye,
zikanagereka ho n’ibindi bintu nk’amafu atandukanye nk’aho baba basekura
imyumbati cyangwa banitse amafu y’ibindi bintu, bituma ubuki bubamo ibintu
bitandukanye. Ni nayo mpamvu iyo uriye ubuki wumva butaryoshye kimwe. Ubuki bwo
mugace kabonekamo imibirizi ntibugira icyanga kimwe n’ubwo mu gace kabonekamo
inturusu. Yewe ntibunasa. Bityo rero kubera uruvangavange rw’ibintu byavuye
ahatandukanye bikaza kubamo ubuki, bituma ubuki bubamo ingirakamaro zitanganje.
Nsengimana
inzobere mu byo gutegura amafunguro muri hoteri imwe mu mujyi wa Kigali, avuga
ko ubuki ari kimwe mu bintu biba bitagomba kubura mu murimo wabo wa buri munsi
wo kugaburira ababagana. Asobanura ko azi bihagije ibijyanye n’ubuki maze
akavuga impamvu ari ingirakamaro. Agira ati” Aho ubuki buturuka ni mubimera ku
rugero rungana na 90%, niyo mpamvu bukundahaye kuri Vitamine nyinshi ndetse
hafi ya zose wazisanga mo. Ubuki kandi bubamo imyunyu ngugu itandukanye nka
potasiyumu, sodiyumu, fosifore, umuringa, ubutare. Burya kandi ubuki bubamo
amasukari yitwa levulose, dextrose na sacharose. Ubwo bwoko bw’isukari buboneka
mu buki, bufitiye akamaro kanini umubiri kurusha kure iyo mu ruganda. Kuko nka buriya
bwoko bwitwa levukose, bworohera umwijima mu kubukoresha kurusha girikose yo mu
isukari iva mu nganda. Ubwo bwiza bw’ubuki rero ntahandi buva keretse muri bya
bimera bitandukanye inzuki ziba zabukuyemo. Urabizi ko inzuki zijya ku misozi
itandukanye zikaza guhuriza mu muzinga umwe. Izakuye ku mubirizi, izakue ku
myanana y’insina, izagiye ku ndabo zo busitani izi twita izakizungu, mbese urwo
ruhurirane rw’ibikomoka ku biti bitandukanye bituma ubuki buba ingirakamaro cyane”.
Asoza avuga ko burya abantu bakwiye kujya bakoresha ubuki mu byo banywa cyane
cyane abana n’abasheshe akanguhe kuko bubagirira akamaro.
No comments:
Post a Comment