Amahugurwa n'ibiganiro by'abashakanye bituma batabangamirana
Mu mibereho y’abantu inyigisho n’amahugurwa ni
ibintu bya ngombwa bituma ibyo asabwa abigeraho nta nkomyi. No kububatse ingo
biba bikwiye ko abantu babona inyigisho n’amahugurwa. Mu bantu twaganiriye bavuga ko inyigisho z’abashakanye ndetse n’amahugurwa bagiye
bajyamo, byababereye umusingi wo kugira ingo nziza.
Ufitabe Nathalie wo muri Gasabo, avuga ko yakunze
kujya yitabira inyigisho n’amahurugwa y’ababutse ingo, bikaba byaramufashije
cyane kubana n’umugabo we atamubangamira. Bikanatuma bagira urugo rwiza. Yagize
ati: “ Nagiye njya munyigisho z’abubatse ingo n’amahugurwa kandi ndahamya ko
byangiriye akamaro cyane ko kumenya kubana n’umugabo nta mubangamira, kandi
nshobora no kumenya uko namugandukira ndetse n’uko nabyifatamo mu gihe habaye
akabazo.
Nzaramba Damascene avuga ko kwitabira inyigisho
z’abutse akimara gushinga urugo byatumye amenya ibyo yakwirinda kugirango
atazikurira kugira urugo rurimo amakimbirane. Agira ati: “Mbere y’uko nshinga urugo
nasabaga Imana ngo nzagire urugo rwiza rutarimo ibibazo. Nkimara gushinga urugo nahise ntangira
kwitabira inyigisho n’amahugurwa by’abashakanye. Byatumye menya ko ngomba gukomeza
gukunda uwo twashakanye, nkamubona nk’umugore undutira abandi. Menya ko
kumugereranya n’abandi bagore byajya bimukomeretsa.
Ikindi nigiyemo ni
ukudahitiramo umugore uburyo bwo kwimakiya, cyane cyane umubwira ko hari
ubikora ukabona aberewe ngo kuko yumva ko umutekereza nk’aho we ari mubi. Namenye
mu miterere y’abagore habamo kutihuta
nk’abagabo ariko bagakora ibintu neza. Ibyo byagiye bindinda kumurakarira ngo
yatinze kwitegura iyo dufite gahunda yo kujyana ahantu. Iyo rero utangiye
ubwira umugore ngo akabya gutinda yitegura, kandi ngo akenshi baba bagirango
badasebya abagabo babo, birababaza, bikaba byazagira ingaruka mu mibanire.
Namenye kandi ko atari byiza kwibutsa umugore ko hari ibyo yigeze gukora ukumva
wamureka ukishakira undi. Nigishijwe kumenya kwifata sinkabye uburakari, ahubwo
nkamenya kubabarira kuko nange hari ibyo mba nkora bitamugaragarira neza,Namenye
ko atari byiza gushimagiza undi mugore cyagwa umukobwa, yaba ishuti ye cyangwa
undiNamenye ko atari byiza gushimagiza undi mugore cyagwa umukobwa, yaba ishuti
ye cyangwa undi. Byanashoboka ko ibiganiro nk’ibyo aribyo bivamo gufuha. Burya
buri wese aba yumva ko kuva mwamenyana yagiye akunyura uko bukeye uko bwije.
Icyo
namenye kandi kinakomeye ni uko atari byiza gufata umwanya munini umuganiriza ibijyanye
n’imibonano mpuzabitsina wakoze mbere y’uko muhura, kugirango utamutera
kukubona nk’uwagaciye kandi nk’umuntu utoroshye adashobora kunyura bitewe
n’ibyo wamenyereye wenda kubantu batandukanye. Namenye ko ibyo ntibiryohera
ubwonko bw’umuntu uwo ariwe wese.
Ikindi
kandi ni uko muri kamere y’abagare bakunda kuganira, cyane cyane iyo baguwe
neza mu mubiri. Nigishijwe ko agomba umwanya wo kuvuga akisanzura, nta kumucamo
no kumukwama abwirwa ngo arakabya. Burya ngo akubwira ibintu byinshi kubera ko
aba anejejwe no kuba agufite nk’umuntu w’ingenzi mu buzima. Igihatse byose, ni
uko nigishirijwe mu buryo butandukanye ko ngomba gukunda uwo twashakanye, nta
gutatira indahiro namugiriye. Ibyo ni ingenzi mu igihe cyose cyo kubaho
kwa’abashakanye. Ibyo byose rero n’ibindi ntarondora muri aka kanya bituma
nitwararika cyane ngo ntatarira indahiro, ntabangamira uwo twashakanye. Muri
make burya inyigisho n’amahugurwa ku bashakanye ni ingenzi mu bituma
abashakanye babana neza nta makimbirane”. Abafite aho bahurira n’ingo rero
nimugerageza cyane cyane muri iki gihe ubuhemu no kubana nabi bigenda
byiyongera, mubategurira amahugurwa n’inyigisho. Abajyaga mwumva kandi ko atari
ngombwa muhindure mujye mwitabira bizabafasha.
No comments:
Post a Comment