Thursday, October 16, 2014

Kwemerana ingeso ibanga ryo kubana mu munezero



Kwemerana ingeso ibanga ryo kubana mu munezero

Abantu batari bake bibaza icyakorwa ngo abantu bashakanye bakundana, bajye bakonmeza mu munezero, bashobore gusazana. Abo twaganiriye bavuga ko icyiruta ibindi cyatuma abantu basazana bagifite umunezero ari uko bemerana ingeso.
Munyankumburwa w’i Bugesera avuga ko kwemerana ingeso ari ipfundo rikomeye ryo kubana mu munezero. Agira ati: “ Burya mubantu nta mutagatifu ubaho. Uko abantu bose bateye, buri muntu agira umico n’ingeso.
Iyo rero abashakanye bitaye ku mico myiza umuntu agira bakirengagiza ingeso mbi agira, bahora bishimye.” Akomeza avuga ko niyo umuntu yaba ari umunyedini rimeze gute, adashobora gutunganira uwo bashakanye ijana ku ijana. Ahubwo igituma abantu batagira amakimbirane ni uko umwe yemera kugira ibyo yihanganira kuri mugenzi we. Atekereza ko ari naho abakera bakuye imvugo ngo “Nta mwiza wabuze inenge.” Umuntu wese aramutse agiye gushaka yiteguye ko azagira inenge asangana mu genzi we ariko ko azayihanganira nta ngo zasenyuka, kandi nta hohoterana ryo mu ngo ryabaho.
Nyiraminani umukecuru w’i Bugesera nawe avuga ko kwemerana ingeso ari kimwe mu byatuma abantu bagira urugo rumeze neza. Agira ati: “ Ubundi kera twajyaga gushaka baraduteguye ko tuzasanga abagabo bafite uko bateye turari tumenyereye, kandi ko dushobora gusanga bafite ingeso zitazatunogera. Ngirango ni ho havuye imvungo ngo uvuye iwanyu ugiye iw’abandi. Ibyo byatumaga tugenda twiteguye kwihanganira ibitameze neza. Hari igihe wasangaga ari ibintu wakwihanganira, hakaba n’ibindi ushinyiriza bikanga, bikajya bituma wahukana.” Akomeza avuga ko ubu kwemera na ingeso bifatanyije no kubahira uburenganzi bwa buri wese n’agaciro ahabwa n’amategeko byari bikwiye gutuma ingo zibamo umunezero ukomeye. Ikindi cyari gikwiye gutuma ubu abantu  bagira umunezero mu ngo zabo, ni hari inzengo zishobora gufasha abantu kumenya uko bakwiye kubana, kandi unaniranye bakaba bamugira inama. Akomeza avuga ko nta banga rindi ryaruta ko umugore yemera yihanganira ingeso z’umugabo, kandi n’umugabo akihanganira ingeso z’umugore. Agira ati: “Kwemera ingeso z’uwo mwashakanye bituma wubaka. Ndibuka agatekerezo k’umugore washoboye umugabo wari waratanye n’abagore benshi, kubera kugira ingeso yo kwiharira ibirunge. Uwamushoboye rero yarabimuhaga we nta biryeho”. Asoza atanga inama ko abantu bamenya koroherana, ntihagire ugora undi kubera ingeso runaka, kandi ntihagire n’ucika intege kuko kwihanganira ingeso bishoboka.

No comments:

Post a Comment