Abagore
bakomera ku masezerano kurusha abagabo
Abantu
bajya kubana nk’abashakanye, bagira ibyo basezerana. Mbere kandi y’uko
basezerana mu ruhame, akenshi bakunda kubanza kugirana amasezerano ari bonyine,
baganira umwe yasuye undi cyangwa basohokanye. Amagambo abantu baganira, aba
arimo ibintu byinshi bitandukanye basezerana, babwirana ko imibanire yabo
izarangwa no kugirirana neza, kutabababazanya, n’ibindi bitandukanye, byakubirwa mu magambo make agaragaza ko
batazahemukirana. Hari igihe kuri bamwe na bamwe bihinduka, abashakanye bagatangira
guhindukana. Muri iki gihe ho usanga mu ngo zimwe hatakirangwa gukomera kuri ya
masezerano, bigatuma abantu bibaza nyirabayaza hagati y’abubakanye. Abo twaganiriye bavuga ko ku mpande zose, hashobora kuboneka utatira igihango,
ariko abenshi bakemeza ko abagore bakomera ku masezerano kurusha abagabo.
Ndekezi
ni umusaza usheshe akanguye umaze imyaka irenga mirongo itatu ashatse. Abona
muri iki gihe amakimbirane y’abashakanye afite impamvu ebyiri zikomeye, ariko
agasanga ahanini abagabo bahemuka bagatatira indahiro kurusha abagore. Agira
ati: “ Burya na kera ibibazo mu bashakanye byabagaho, ari naho havuye imvungo
ngo zirara zishya bwacya zikazima. Burya iyo mvugo si iya vuba. Ariko kuri ubu ibibazo
hagati y’abashakanye biriyongera mu miryango myinshi kuburyo noneho hari n’abicana.
Impamvu mbona zikomeye zibitera ni izituruka ku mitungo no gucana inyuma. Ku birebana n’imitungo, hari abasore
barambagiza bishakira umukobwa bakeka ko afite ibintu, bakurikiye ubutunzi. Cyangwa
se bakarambagiza amashuri bibwira ko azabona akazi. Kandi burya iyo umuntu ukurikiye
umuntu kubera imitungo, irari ryo gushaka ibirutaho rituma batabana neza kuko
umeze atyo ntawamushobora, bitewe n’uko ibyo
aba ashaka atabigeraho nkuko abyumva, ahubwo hakaba n’igihe biganuka. Bene uwo washingiye
ku mutungo rero, ashobora gukubitana n’undi uwurusha uwo bashakanye, akaba
atambitse ibirenge. Ibyo akandi bishobora no kuboneka ku bakobwa bamwe na
bamwe. Gucana inyuma nabyo bireze cyane, kandi bigaragara ku bagabo kurusha
abagore.Yego hari abagore nabo batoroshye, bashobora kuba bagira ako kageso,
ariko umubare munini ni abagabo nibo bagaragaza guca inyuma abagore babobo.
Bakajya mu ndaya cyangwa mu bandi bagore batiyubaha. Burya kera gushurashura no
gucana inyuma ntibyari bikabije. Ahubwo hashobora kubaho guharika bikarangira.”
Nyiraminani umukecuru w’i Bugesera, avuga ko muri iyi
minsi abantu batakihangana nka kera. Kubura kwihangana bigatuma habaho
guhemukirana, abashakanye ntibakomere ku masezerano baba baragiranye, haba muri
leta cyangwa mu madini. Nawe asanga abagabo bahemuka kurusha abagore. Abivuga
atya: “ Ubundi kubana ni ukwemerana, kwihanganirana kubera ko abantu atari
abamarayika. Ariko muri ibi bihe kwihangana kwarabuze. Abantu baragira ako
bapfa bakabyuka baka gatanya. Ikibabaje kandi ni uko ibyo biba abantu baba baragize igihe cyo kwigishwa, haba igihe biga
umubano aho basengera, cyangwa mu murenge mbere yo gusezerana. Ubu mbona abantu
batakishyingira cyane nka kera, cyangwa ngo hagire umukobwa bamuterura, bamugire
umugore atabishaka, nyamara ikibabaje ni ukuntu baba bariyemeje ubwaho kubana,
ntawe ubahatiye dore no kuranga bitakibaho, ariko hashira amezi angahe cyangwa
imyaka ingahe ukumva ngo baratanye. Iyo ndebye ariko impamvu zibitera, nsanga
abagabo aribo bagira uruhare cyane. Iyo impamvu idatewe n’ukuntu baba bangiza
umutungo mu tubari, ubundi bagatahana amahane, bishakira abandi bagore rimwe na
rimwe batanazwi, ubundi ugasanga uwo bashakanye mbere ariwe usigaye aruhira
urugo n’abana wenyine.”
Mutoni
Francine wo mugi wa Kigali nawe ahamya ko umubare munini w’abananirwa gukomeza
ibyo basezeranije abo bashakanye ari abagabo. Yagize ati: “Abagabo ntibakomeza amasezerano
nk’abagore. Ingero ni nyinshi. Iyo abantu batabonye urubyaro, abagabo bamwe usanga
batangira gushakisha uburyo babona umwana, ariko nako bahoza abamugore ku
nkeke, hakaba n’ababirukana, kandi hari n’igihe ikibazo aribo baba bagifite.
Nyamara se iyo basezerana, ntibaba baravuze ngo tuzabana akaramata twaba
tubyabye cyangwa tutabyaye? Iyo umugore afunzwe, umugabo ntiyamara umwaka
atishakiye undi ndetse no gusura ufunzwe bikaba birarangiye, abagabo benshi
nibo bacura abagore babo bajya mu tubari n’ahandi binezeza, kandi bari barabasezeraniye
ko batazagira icyo babacura. Muri make abagore bakomeza indahiro kurusha ababo.
Akenshi n’iyo umugabo arwaye igihe kinini, yafunzwe, cyangwa se habaye indi
ngorane, umugore arihangana.” Akomeza atanga zafasha abashakanye
n’abazashakana. Avuga ko mbere yo gushaka no kujya kugirana amasezerano buri
wese aba akwiye gushingira k’urukundo kuko urugo rwiza ntirushoboka igihe cyose abashakanye batahujwe n’urukundo. Bahamya
ko ikosa rikomeye ari ukwiyemeza kubana n’umuntu utamukunda cyangwa ubibona ko we
atagukunda. Abashingira ku mvungo ngo kagore iruta gakobwa, ngo bamenye ko itakijyanye
n’igihe, ko nta mukobwa wari ukwiye kwishora k’umusore abona ko atamukunda ngo ari
ukugirango akunde yitwe umugore, cyangwa agaragare ko nawe yakoze ubukwe.
Kugira gutyo bimugiraho ingorane, zikanagera no kubana ndetse n’imiryango. Ikindi ngo ni
uko yaba buri mugabo na buri mugore buri wese yari akwiye gutekereza ku masezerano
yagiriye mu genzi we ntihagire uhemukira undi.
No comments:
Post a Comment