Tuesday, October 28, 2014

Umunsi w’amavuka ku bagore bamwe ni igipimo cy’ukuntu abagabo babazirikana



Umunsi w’amavuka ku bagore bamwe ni igipimo cy’ukuntu abagabo babazirikana


Abashakanye barushaho kuryoherwa n'ubuzima iyo umwe yita k'uwundi, buri muntu akagira ibikorwa akora byerekana ko azirikana mugenzi we. Ibyo bigomba kuba buri munsi uko umuntu abonye uburyo, ariko hakaba n’ibihe umuntu aba agomba kwerekana ko azirikana uwo bashakanye by’umwihariko. Muri iyo minsi hari mo umunsi wo kwibukaho itariki yamavuko, nkuko abo twaganiriye babitanganza.


Muhawenimana ni umugore umaze imyaka mike yibuka igihe yavukiye, abitewe n’abagenzi be bakorana. Avuga ko mbere atahaga uwo munsi agaciro, ngo hari n’igihe yibukaga itariki yavutseho hashize iminsi. Ariko aho atangiye kujya awizihiza, uwo munsi usigaye umwereka abamuzirikana ariko cyane cyane ni umwe mu minsi ashyira ku mu nzani uko umugabo we amuzirikana. Yagize ati: “ Itariki navutseho isigaye igera ngategeraza kureba icyo mu rugo bakora ariko cyane cyane icyo umugabo wanjye akora kuko bimpa ishusho y’ukuntu anzirikana.” Avuga ko ataba ashaka ibintu by’ibitangaza, ariko icyo yamuzanira cyose kimwereka uko aba yamutereje.

Mukasekuru nawe ni umugore umaranye n’umugabo imyaka 8 kandi buri mwaka yagiye yizihiza umunsi we w’amavuko. Rimwe na rimwe ngo umugabo we ntacyo amukorera kubera ko aba atabyibutse. Ngo biramubabaza nubwo atabitindaho cyane, ariko iyo hari icyo yakoze yumva aguwe neza. Impamvu bitera kubona ko aba atamuzirikaye ni uko we agira icyo akora ku munsi umugabo yavukiye. Yagize ati: “ Ubundi iyo ubana n'umuntu neza, wita kubyo ukunda. Ibyo  ntako bisa. Iyo rero weretse umugabo ko itariki  y’amavuko ari umunsi mukuru, ukagira icyo umukorera we agaterera agati mu ryinyo, ntibyabura kukubabaza kuko biba bigaragara ko atakuzirikana  Jye ni uko mbyumva.” Akomeza avuga ko iyo abashakanye buri wese agize umwete wo kuzirikana mugenzi we yaba umugore cyangwa umugabo, barushaho kugenda bishimirana cyane mu rugendo rw'ubuzima. Avuga kandi ko biba bidakwiye ko abantu umuntu aba yariganye nawe, abo bakorana cyangwa basengana bamwifuriza umunsi mwiza, umugabo we ntacyo yakoze. Asoza avuga ko igihe umugabo atabikoze kubera kwibagirwa cyangwa kuba bitamurimo, Atari byiza kurakara no kumurwarira inzika, ahubwo ko baba bakwiye kubiganiraho noneho buhoro buhoro bakazagira igihe bagaragarizanya kuzirikanana.

Ngabonziza Vincent nawe abona ko umunsi w’amavuko y’umuntu ari umunsi umuntu aba akwiye kugira ikintu kidasanzwe akorera uwo bashakanye, ngo kuko ari umunsi w’intango y’ubuzima. Yagize ati “ Nubwo hari abatabizirikana cyangwa ntibabihe agaciro, ariko umunsi wo kwibukaho igihe uwo mwashakaniye yavukiye, maze ukagira akantu umuha nubwo kaba bombo ye! Uba umweretse ko kuba ho kwe ubibona nk’inyungu kuri wowe. Kuri twe abagabo kandi ni umunsi mwiza wo kwereka umugore ko umuzirikana, kuko bo n’ubundi hafi ya buri munsi baba bari mu mirimo yo kutwitaho.” Akomeza avuga ko n’indi minsi umugabo cyangwa umugore baba bakwiye kuzirikanana, maze bakabana mu buryo bwuje umunezero.
                                                                                                                                

No comments:

Post a Comment