Mujye mwitondera cyane amafoto
mwohererezwa n’abantu mu buryo bw’ikorana buhanga
Ikoranabuhanga rirafasha abantu guhana amakuru kandi bigira akamaro cyane. Nyamara hari abantu
barikoresha bagirango bagere k’umugambi mubi kujyana abantu kure y’Imana.
Maze iminsi nifuza
kubyandikaho (ariko nzanabyandikaho birambuye). Ariko nkimara kubona inkuru yashyizwe kuri facebook n'umwe mu bantu bo kuri facebook yanyoherereje ivuga iby’umukobwa wajyaga
atesha umutwe abasore agamije kubarya amafaranga no kubakururira mu busambanyi
aboherereza amafoto y’ubwambure bwe cyangwa ubw’abandi yabaga afotoye, nsanze
ari byiza ko nayibaha uko imeze maze mukamenya umugambi wa Satani, mugafata
ingamba. Ntabwo amafoto yo muri iyo nkuru ariho ariko n'ayo mbashyiriyeho arahagije ngo mu menye ko ibintu bitoroshye. Mube maso bavandi!
Kimironko: Umukobwa umaze iminsi yoherereza abasore
amafoto yambaye ubusa dore nguyu yamenyekanye:Amafoto>>>
Abasore bo ku
Kimironko kimwe na bamwe mu banyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry’Inderabarezi
bamaze iminsi bafite ikibazo cy’umukobwa uboherereza amafoto yambaye ubusa. Uyu
mukobwa ayo mafoto ayohereza akoresheje amazina y’amahimbano yiyita “Clara
Dophy” akayoherezanya n’amagambo y’urukundo areshya abo basore. Mu gutereta
umusore, uwo mukobwa “Clara” aba abwira umusore ko amuzi, ko amukunda kandi ko
yifuza ko babonana bagakora imibonano mpuzabitsina.
Abasore benshi ababwira
ko atuye mu Karere ka Gicumbi, akaba ari umunyeshuri I Kigali ari kurangiza
amashuri yisumbuye, ko ntamukunzi afite kandi ko yifuza umukunzi w’ukuri
bazajya baryamana ndetse bakazanabana biramutse bikunze. Uwo mukobwa akora ku
buryo yoherereza umusore ubutumwa buri kanya burimo amagambo meza y’urukundo
hamwe n’amafoto y’urukozasoni kuburyo bituma umusore agira ubushake bwinshi
bukamutesha umutwe, noneho yarangiza akamusaba kumwoherereza amafaranga y’itike
imukura I Gicumbi kugira ngo aze baryamane.
Nyuma y’uko abasore
bamaze kubiganiraho bamenye ko ari umukobwa umwe ubatesha umutwe, bafata
icyemezo cyo kumushaka bagendeye kuri nomero ya Whatapp ari nayo akoresha
aboherereza ayo mafoto. Kuri uyu mugoroba nibwo bamuguyeho aho yarari mu kabari
kari mu Mujyi wa Kigali rwagati, abuze uko abigenza yemera icyaha, asaba
imbabazi kandi avuga ko bitazongera.
Ikibabaje n’uko amafoto
y’urukozasoni yohererezaga abo bahungu harimo atari aye. Yajyaga yihisha
agafotora abandi bakobwa bagenzi be bari nko koga cyangwa kwisiga bambaye
ubusa, ayo mafoto nayo akayohereza.
No comments:
Post a Comment