Shalom! Kubera ko ikibazo cy'ubunuzi n'abahunuzi gifite uko gitekerezwa muri iki gihe, nsanze nk'inshuti za bllogger nabagezaho iyi nyandiko ikurikira nkuko nayikuye kuri inkuge.net. Mugire amahoro.
UBUHANUZI MURI IKI GIHE
Iyo tuvuze ubuhanuzi abantu bahita bumva ibyenda kuba cyangwa ibizaba mu gihe kiri imbere,ariko ubuhanuzi bwa mbere bukwiye kutubera ishingiro ni Bibiliya(Ijambo ry'Imana),kuko itubwira ibya kera,iby'ubu ndetse nibizaba hanyuma.Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana,kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye,no kumutunganya,no kumuhanira gukiranuka:kugirango umuntu w'Imana abe ashyitse,afite ibimukwiriye byose,ngo akore imirimo myiza yose.
2Timoteyo 3:16-17
Dukurikije ijambo ry'Imana mu isezerano rya kera tubona ko umuhanuzi ari umuntu wabaga yatumwe n'Imana kandi ibyo yahanuraga bikaba,kandi iyo yahanuraga yabanzaga kuvuga ati:Uku ni ko Uwiteka avuga. Yeremiya 28:13
None umuhanuzi uhanura iby'amahoro,ijambo rye nirisohora niho azamenyekana ko yatumwe n'Uwiteka koko.Yeremiya 28:9
Imana yavugiraga mu bahanuzi bayo kugirango baburire ubwoko bwayo buyihindukirire,imitima yabwo ye kujya kure,bukarimbuka,kandi kugirango bumenye ko Imana iri kumwe nabwo.Muri iki gihe Imana yasezeranyije gusuka umwuka wayo ku bantu bose
(Iibyakozwe 2:17,2petero2:3).
Abahanuzi bashoboraga guhanura amahoro cg ibyago,bityo biratwereka ko ubuhanuzi atari amahoro gusa ko ahubwo bushobora kuba n'ibyago byenda kuba ku hantu cg k'umuntu,ariko umugambi w'Imana ni ukugirango iburire abantu bayo.
Umuhanuzi si umuntu wivugiraga ibimuturutsemo cg ibyo yishakiye akurikije inyungu ze ahubwo tubona ko yavugaga ibivuye ku Mana,Imana ubwayo ni yo yavugiraga mu kanwa ke.
Muri iki gihe cya none abantu benshi bifuza kumva ubuhanuzi cg kubona umuhanuzi,ariko hari uwavuze ngo:Mbere y'uko ushaka uguhishurirwa kw'ejo banza ukoreshe uko ufite uyu munsi ugushyire mu bikorwa.
Kumva ubuhanuzi cg kubona uguhanurira ni byiza ,iyo ari ubuhanuzi buvuye ku Mana koko biraguhamiriza kandi bigatuama ugira ibyiringiro,byasohora ugashima Imana. Ariko rero naho wahanurirwa hari intambwe yawe ugomba gutera ariyo gutegereza mu masengesho kugeza igihe bisohoreye. Muri icyo gihe icyo gihe iyo udahagurutse ngo usenge bishobora gutuma aho gushaka Imana by'ukuri kugirango iguhishurire,umuntu agwa mu mutego mu gihe nta buhanuzi buriho wo kumva ko Imana ntacyo imubwira cg ko itari kumwe nawe akaba yagwa,twirinde kuko Imana ivuga mu buryo bwinshi si ubuhanuzi gusa.
Usanga iyo havuzwe ngo umuhanuzi kanaka azabwiriza muri iri torero abantu bashira mu nsengero biringiye guhanurirwa, haza undi bikaba bityo,Yesu nk'abakristo aradusaba kumwizera no kuguma mu masezerano ye,tugashakashaka ibishimwa kugirango ubwo azagaruka tutazatungurwa.
Mu matorero usanga abakristo hariho bamwe bavuga ngo:Imana yambwiye cyangwa yanyeretse, tugomba kubyitondera cyane kuko hari bamwe byagiye biyobya;niba bivuye ku Mana koko kandi ukaba uyisenga mu Mwuka no mukuri izabikwemeza.
Pawulo yagize icyo abivugaho mu rwandiko yandikiye Abakorinto
Ariko uhanura we,abwira abantu ibyo kubungura n'ibyo kubahugura,n'ibyo kubahumuriza
1Abakorinto14:3
Kugirango tutagwa mu mutego cg ngo duhakane ubuhanuzi dore umurongo wo kwifashisha mu gihe nk'icyo.
Ntimukazimye umwuka w'Imana;,Kandi ntimugahinyure ibihanurwa;ahubwo mugerageze byose,mugundire ibyiza;mwirinde igisa n'ikibi cyose. 1Abatesalonike 5:19-22.
Nkuko tubona mu isezerano rya kera ko hari abahanuzi bahanuraga ibinyoma,ni nako no mu isezarno rishya Bibiliya itubwira ko hazaduka abahanuzi b'ibinyoma
Ariko nk'uko hariho abahanuzi b'ibinyoma badutse mu bwoko bw'Abisirayeli, niko no muri mwe hazabaho abigisha b'ibinyoma, bazazana rwihereranwa inyigisho zirema ibice zitera kurimbuka:ndetse bazihakana na Shebuja wabacunguye, bizanire kurimbuka gutebutse.
2 Petero 2:1
N'abahanuzi benshi b'ibinyoma bazaduka,bayobye benshi. Matayo 24:11
Ijambo ry'Imana ritubwira ko mu minsi y'imperuka hazaduka abahanuzi benshi b'Ibinyoma,none se uzabimenya ute niba wakira ubuhanuzi bwose ubonye nta guhishurirwa? Igihe kirageze ngo dushishikarire kumva Imana nkuko tutigeze kuyumva bityo bikaba byadufasha kutagwa mubuyobe.
Muzabamenyera ku mbuto zabo:mbese hari abasoroma imbuto z'imitini ku gitovu ? Matayo 7:15
Pawulo yagize icyo abivugaho mu rwandiko yandikiye Abakorinto
Ariko uhanura we,abwira abantu ibyo kubungura n'ibyo kubahugura,n'ibyo kubahumuriza
1Abakorinto14:3
Musomyi,washobora kuba hari ubuhanuzi wumvise cg wahawe ku giti cyawe,ariko icyo nakwifuriza muri uko gutegereza, ni uko warushaho kuvugurura imibanire yawe n'Imana,ukarushaho kuyegera,ukiyeza uko bwije n'uko bukeye,ukayitunganira,ndetse ugaharanira kubwira abandi bataramenya Yesu,iby'inzira y'agakiza,nibwo uzasohoza inshingano zawe kandi nyuma ukazabona ikamba,ariryo buzima buhoraho,kuko mu ijuru nta buhanuzi buzabayo.Mu isi ubuhanuzi buzahoraho ariko jya wibuka ko hari indi si Imana yageneye abizeye bityo rero bigutere kuyikunda no kuyikorera ushyizeho umwete.
Imana iguhe umugisha
No comments:
Post a Comment