Monday, September 29, 2014



Amahugurwa n'ibiganiro by'abashakanye bituma batabangamirana
Mu mibereho y’abantu inyigisho n’amahugurwa ni ibintu bya ngombwa bituma ibyo asabwa abigeraho nta nkomyi. No kububatse ingo biba bikwiye ko abantu babona inyigisho n’amahugurwa. Mu bantu twaganiriye bavuga ko inyigisho z’abashakanye ndetse n’amahugurwa bagiye bajyamo, byababereye umusingi wo kugira ingo nziza.
Ufitabe Nathalie wo muri Gasabo, avuga ko yakunze kujya yitabira inyigisho n’amahurugwa y’ababutse ingo, bikaba byaramufashije cyane kubana n’umugabo we atamubangamira. Bikanatuma bagira urugo rwiza. Yagize ati: “ Nagiye njya munyigisho z’abubatse ingo n’amahugurwa kandi ndahamya ko byangiriye akamaro cyane ko kumenya kubana n’umugabo nta mubangamira, kandi nshobora no kumenya uko namugandukira ndetse n’uko nabyifatamo mu gihe habaye akabazo.

Nzaramba Damascene avuga ko kwitabira inyigisho z’abutse akimara gushinga urugo byatumye amenya ibyo yakwirinda kugirango atazikurira kugira urugo rurimo amakimbirane. Agira ati: “Mbere y’uko nshinga urugo nasabaga Imana ngo nzagire urugo rwiza rutarimo ibibazo.  Nkimara gushinga urugo nahise ntangira kwitabira inyigisho n’amahugurwa by’abashakanye. Byatumye menya ko ngomba gukomeza gukunda uwo twashakanye, nkamubona nk’umugore undutira abandi. Menya ko kumugereranya n’abandi bagore byajya bimukomeretsa.
Ikindi nigiyemo ni ukudahitiramo umugore uburyo bwo kwimakiya, cyane cyane umubwira ko hari ubikora ukabona aberewe ngo kuko yumva ko umutekereza nk’aho we ari mubi. Namenye mu miterere y’abagore  habamo kutihuta nk’abagabo ariko bagakora ibintu neza. Ibyo byagiye bindinda kumurakarira ngo yatinze kwitegura iyo dufite gahunda yo kujyana ahantu. Iyo rero utangiye ubwira umugore ngo akabya gutinda yitegura, kandi ngo akenshi baba bagirango badasebya abagabo babo, birababaza, bikaba byazagira ingaruka mu mibanire. Namenye kandi ko atari byiza kwibutsa umugore ko hari ibyo yigeze gukora ukumva wamureka ukishakira undi. Nigishijwe kumenya kwifata sinkabye uburakari, ahubwo nkamenya kubabarira kuko nange hari ibyo mba nkora bitamugaragarira neza,Namenye ko atari byiza gushimagiza undi mugore cyagwa umukobwa, yaba ishuti ye cyangwa undiNamenye ko atari byiza gushimagiza undi mugore cyagwa umukobwa, yaba ishuti ye cyangwa undi. Byanashoboka ko ibiganiro nk’ibyo aribyo bivamo gufuha. Burya buri wese aba yumva ko kuva mwamenyana yagiye akunyura uko bukeye uko bwije.

Icyo namenye kandi kinakomeye ni uko atari byiza gufata umwanya munini umuganiriza ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina wakoze mbere y’uko muhura, kugirango utamutera kukubona nk’uwagaciye kandi nk’umuntu utoroshye adashobora kunyura bitewe n’ibyo wamenyereye wenda kubantu batandukanye. Namenye ko ibyo ntibiryohera ubwonko bw’umuntu uwo ariwe wese.
Ikindi kandi ni uko muri kamere y’abagare bakunda kuganira, cyane cyane iyo baguwe neza mu mubiri. Nigishijwe ko agomba umwanya wo kuvuga akisanzura, nta kumucamo no kumukwama abwirwa ngo arakabya. Burya ngo akubwira ibintu byinshi kubera ko aba anejejwe no kuba agufite nk’umuntu w’ingenzi mu buzima. Igihatse byose, ni uko nigishirijwe mu buryo butandukanye ko ngomba gukunda uwo twashakanye, nta gutatira indahiro namugiriye. Ibyo ni ingenzi mu igihe cyose cyo kubaho kwa’abashakanye. Ibyo byose rero n’ibindi ntarondora muri aka kanya bituma nitwararika cyane ngo ntatarira indahiro, ntabangamira uwo twashakanye. Muri make burya inyigisho n’amahugurwa ku bashakanye ni ingenzi mu bituma abashakanye babana neza nta makimbirane”. Abafite aho bahurira n’ingo rero nimugerageza cyane cyane muri iki gihe ubuhemu no kubana nabi bigenda byiyongera, mubategurira amahugurwa n’inyigisho. Abajyaga mwumva kandi ko atari ngombwa muhindure mujye mwitabira bizabafasha.

No comments:

Post a Comment