Gato ni
ingirakamaro ku mubiri
Gato ni ikiribwa gikundwa n’abantu bose abato cyangwa
abakuru,gikoreshwa cyane mu birori nk’ubukwe aho bwaba bwabereye hose, kandi
ahantu hatandukanye. Haba mu mugi cyangwa mu giturage gato irakoreshwa
cyane. Mu bukwe bwaba ubw’abakire cyangwa abakene, gato iri mu bintu bitagomba
kubura. Aho kugirango ibure bwasiba. Gato kandi ikunda no gukoreshwa mu birori
byo kwizihiza igihe cy’amavuka cyangwa cy’ubukwe. Uretse uko kuba ikoreshwa mu
birori, abantu bashobora no kuyikorera cyangwa bakayigura no mu yindi minsi
bitewe n’uko ari ingirakamaro k’ububiri.
Mu
rwego rwo kumenya impamvu ishobora kugirira akamaro umubiri naganiriye na Tuyisenge
Charlotte umuhanga mu byo gutekaba n’inzobere mu byo gukora imigati na gato
maze atanganza ko burya gato kubera ibintu bayikoramo iba irimo ibintu byinshi
byagirira umubiri akamaro.
Tuyisenge
yabwiye Imvaho Nshya ko gato bayikora mu ifarini, ivanzemo isukari, umusemburo
(capa mandazi),amagi,amata,imbuto nk’imineke, inanasi n’izindi zigira umutobe.
Yakomeje
abwira Imvaho ko kubera ibyo byose, bituma ari ikiribwa cyiza gishobora
kugirira akamaro umubiri haba ku bana cyangwa abakuru. Yagize ati: “Umuntu urya
gato agira Vitamine zihagije harimo Vitamini B6 kubera ko iboneka
cyane mu binyampeke, kandi ifarini ikaba iva mu kinyampeke cy’ifarini.Vitamine
B5 iboneka mu musemburo,Vitamine C iboneka mu mbuto, Vitamine D
iboneka mu magi no mu mata,Vitamine PP iboneka mu ngano,Vitamine BC
iboneka mu mata,Vitamine B13 mugihe hakoreshejwe amata y’inka
cyangwa ay’intama n’ihene aho bashobora kuyabona,Vitamine B15 iboneka
mu binyampeke,Vitamine bita MESO-INOSITOL iboneka mu mbuto mu mata no mu
magi,Vitamine H iboneka mu mbuto, mu muhondo w’igi no mu mata;Vitamine P iboneka
mu mbuto.”
Yakomeje
avuga kandi ko gato ibonekamo n’imyungu ngugu itandukanye nka Kalisiyumu,
Phossphore,Ubutare bwa Fer, Magnesiyumu, ituruka kuri pome
mu gihe ariyo yakoreshejwe; Potasiyumu igihe hakoreshejwe indiumu;
Si
byo gusa kandi biboneka muri gato, kuko nkuko Tuyisenge abivuga, abarya gato
bashobora kugira umubiri ufite imbaraga kubera ko ibonekamo ibitera imbaraga
cyane. Igira kandi za proteyine.
Yashoje
avuga ko muri za vitamine ziboneka muri gato, harimo izikerwa cyane n’umubiri
kugirango ubwonko bukore neza nka Vitamine B6 na Vitamine C bityo
rero gufata gato umuntu atarindiriye igihe cy’amavuka cyangwa ibindi birori ari
byiza, bishobora kugirira akamaro umubiri. Ishobora gutuma umuntu ukunda guhora
ananiwe yaba yakoze cyangwa atakoze, akabura imbaraga bitunguranye nta kintu
yakoze, bishira kubera ko muri gato haba harimo imbuto kandi zifasha gukemura
ibyo bibazo ku bantu bakunda kubigira. Kandi n’abantu bakunda kubura amahoro
nta mpamvu umutima ugaharikwa n’ibintu bidashobonutse, nabo gato ishobora
kubafasha cyane kubera y’amavuta aba ayigize.

No comments:
Post a Comment