Thursday, September 18, 2014

Si byiza gukoresha ikoranabuhanga uko ubonye kose



Ikoranabuhanga rikoreshejwe nabi rigira ingaruka mu mibanire y’abashakanye

Muri iki kinyejana ikoranabuhanga rimaze kugeza ku bantu iterambere mu bintu bitandukanye. Ariko kandi abo twaganiriye bagaragzaza ko  iyo rikoreshejwe nabi rishobora kwangiza imibanire myiza mu bashakanye no mu muryango muri rusange.

Bimenyimana Janvier avuga ko ikorana buhanga ryatumye abantu batera imbere ariko ngo abarikoresha nabi, rimaze kugira ingaruka mbi.  Yagize ati: Ikoranabuhanga ni ryiza cyane. Rimaze gutuma abantu batera imbere cyane, mu ngeri zitandukanye. Haba mu bukungu, mu buzima, mu burezi n’ibindi. Ariko kandi abarikoresha nabi, ribatera ingorana cyane. Navuga nk’ibigendanye no gucana inyuma cyangwa ubusambanyi. Ikoranabuhanga ryoroheje uburyo bwo kumenyana n’abantu benshi banyuranye , abantu bararyifashisha bakaganira nk’abaziranye, bagatinyuka kuvuga amagambo batashoboraga kuvuga bari kumwe, bakohererezanya amafilime, amafoto,amashusho, mu buryo bworoshye. Hari ababikora gutyo bafite intengo abandi batabizi, bakazashiduka bisanga mu ngeso mbi, baciye inyuma abo bashakanye. Ubusambanyi nabwo , cyane cyane ku rubyiruko, bashobora kubukomora mu mafilime, amashusho cyangwa amafoto  bohererezanya muri za telefone akaba ashobora gukangura umubiri w’uyakiriye kuba yashaka gukora imibonano mpuzabitsina. Hari kandi  ibiganiro kuri telefone no ku mbuga nkoranyambaga , bibatera ibyuyumviro byo gukora imibonano. Bitewe n’uko bifashishije ikoranabuhanga bakabasha kwisanzuranaho ,bakabwirana amagambo nta soni bafite kandi batari kubitinyuka iyo baba bari kumwe. Ibyo byaba ku bubatse cyangwa ku babyiruka,bigira ingaruka ku miryango yabo”. Yatanze inama kuri iki kintu avuga ko ababyiruka bakwiye kwirinda gukora imibonano bataremeranywa guhita babana kuko ari bibi. Ahubwo byajya bategereza kuryamana ariko bashakanye ,kuko bituma bagira umubano mwiza ukomeye,wuzuye ibyishimo kurusha abaryamana imburagihe .Ikindi kandi ibyo bishobora kubaviramo kubyara mu buryo butateganijwe kandi bakaba bakwanduriramo n’agakoko gatera SIDA. 
Hari abasebanya bifashishije ikorana buhanga bakwirakwiza amafoto y’abandi ateye isoni.  Bashobora no gufata uburanga bw’umuntu bakamuteraho igihimba cy’udi muntu. Ibyo kandi bishobora kuba ku bantu bose ariko byagera ku bakobwa cyangwa abagore bigakabya kugaragara no kubagiraho ingaruka.
Nikuze Alice nawe avuga ko ikoranabuhanga ari ryiza cyane ku mpande nyinshi. Avuga ko rishobora gufasha abakundana badashobora kubonana kubera ko umwe ari kure y’undi . Ariko nawe akongeraho ko ikoranabuhanga rikoreshejwe nabi rishobora kubangamira ikiganiro cy’abakundana yewe ndetse n’icy’umugore n’umugabo. Ibyo bishoboka igihe umwe ashaka gusoma ubutumwa bunyura muri telefone cyangwa muri interineti. Bishoshobora gukurura urwikekwe iyo ubisabwe atemeye cyangwa  bikazana intonganya igihe cyo kwisobanura. Ibyo bituma ibyari kuba ibiganiro byo gukuza ubucuti bihinduka.
Ikindi kibangamira abashakanye bitewe n’ikoranabuhanga ni ko ukurikoresha mu buryo ritwara n’umwanya w’umugabo cyangwa umugore. Ugasanga umuntu araryamye ariko ari muri telefone igicuku kikaniha.  Iyo umuntu atwawe n’ikoranabuhanga nta bone umwanya wo kwita kuwo bashakanye no kurugo muri rusange bibyutsa amakimbirane.
 Ni byiza rero gukoresha neza ikoranabuhanga rikaba isoko yo gutera imbere, kungurana ubumenyi n’ibindi.

No comments:

Post a Comment