Igitera impumuro mbi mu birenge
Abantu bamwe
na bamwe cyane cyane abagabo bakunze kunuka ibirenge. Bikaba bishobora
kumvikana bazambaye, ariko cyane cyane iyo bazikuyemo. Hari n’abanuka ibirenge kandi batageze
bazambara. Biterwa n’impamvu zigiye zitandukanye arizo Muganga Kalume Musitafa avuga.
Kugira impumuro mbi mu birege biterwa
n’ibintu bitandukanye, kandi n’uburyo zumvikana buba butandukanye. Hari
impumuro mbi imara akanya gato igahita ishira, imara igihe kinini. Hari
impumuro y’ibirenge iterwa nuko umuntu amaze umwanya munini byambaye inkweto kandi
ibirenge bye bikaba bibira icyuya cyinshi, hakaba n’igihe aba yambaye amasogisi
ya niro atuma ibitenge bidahumeka neza. Bene iyo imara igihe gito iyo umuntu akuyemo
inkweto n’amasogisi, Uterwa ikibazo n’amasogisi ya niro, aba kwambara amasogisi
akoze mu ipamba
Impumuro mbi y’ibirenge umuntu yakuyemo
inkweto iterwa na mikorobe ziba ku ruhu
rw’umuntu. Mu busanzwe hari mikorobe zibera ku ruhu rw’umuntu, ntizigire
ikibazo zimutera. Biba ikibazo rero, iyo zibaye nyinshi, cyangwa hakagira
ubundi bwoko buzivangamo. Icyo gihe nibwo ziteza ibibazo bitari bisanzwe.
Hari ighe impumuro mbi y’ibirenge
iterwa na mikorobe bita brevibacteria. Izi mikorobe zibera ku ruhu ariko ari
nkeya. Ibintu bishobora gutuma ziyongera harimo icyuya, kumara igihe kinini
wambaye inkweto, amasogisi akoze muri niro kubera ubushyuhe.
Hari kandi mikorobe zikunda kuba hagati
y’amano no munsi y’ibirenge maze zamara kuba nyinshi zigateza impumuro mbi.
Kugirango umuntu ufite ikibazo
cy’impumuro mbi y’ibirenge abikire hari inama yakurikiza. Gukaraba ibirenge
inshuro nyinshi kandi ugahanaguraho neza, kuburyo amazi ashiraho neza. Umuntu
ugira ikibazo abitewe n’amasogisi ya niro, arahindura akambara akoze mu ipamba,
kuko ayo mu ipamba ntashyuha cyane, bityo bigatuma ibirenge bitutubikana.
Umuntu ugira ikibazo cyo kugira impumuro mbi y’ibirenge yirinda kwambara
inkweto cyangwa amasogisi bitumye neza. Umuntu kandi agerageza kwambara inkweto
zidafunze nk’amasandari.Icyo gihe ibirenge bibasha gufata akayaga.
Muganga avuga ko nubwo hari imiti
iboneka muri za farumasi ko kuyikoresha ndetse yewe ko n’abakoresha za puderi
na dewodora baba bakwiye kubikoresha babyandikiwe na muganga, kuko ariwe
ushobora kumenya impamvu ibitera n’icyiza cya korwa ngo bishire.
No comments:
Post a Comment