Icyo baba bavuga bita umugore Mutima w’urugo
Hari imvugo zimaze igihe
kinini zikoreshwa, kuburyo udashobora kumenya inkomoko n’igihe nyacyo
zatangiriye. Muri izo hari ivuga ngo umugore ni umutima w’urugo. Kubera iki bamugereranya
n’umutima. Ntibamugereranya n’izindi ngingo ngo kubera ko hari izibura umubiri
ugakomeza kubaho, ariko bakamugereranya n’umutima ngo kubera ko ariurugingo ruba
imbere mu gituza cy’umuntu, ukaba ufite akamaro kanini kuko ariwo wohereza
amaraso mu myanya yose y’umubiri, kandi ukongera ugatunganya ayakoreshejwe
kugirango yongere akoreshwe amaze kuba meza. Ngo n’umugore niko amera, atuma
ab’umuryango bashobora kubaho abakorera byose, akongera akabakira bavuye ahantu
hatandukanye ibyo bamusanganye bikabagarurira imbaraga n’ubuzima. Si bo gusa
kandi kuko n’abagenda mu rugo ibibakorerwa byose, umugore abigiramo uruhare
runini cyane bigatuma rero afatwa nk’inyama y’umutima mu muntu, nkuko
abo twaganiriye babihamya.
Dusabe
Marita ni umugore ukuze asobanura
impamvu bavuga ko umugore ari umutima w’urugo muri aya magambo. “ Burya imirimo
y’umugore akenshi niyo iha ubuzima abarubamo bose. Ni we umenya ibintu byinshi
byo mu rugo, byaba ibiribwa, imyambaro y’umugabo n’iy’abana. Iyo bakorana n’iyo
barimbana. Abwirwa byinshi n’ababa mu rugo, byaba ibyo ku mashuri aho bana biga
cyangwa ibyo kukazi k’umugabo. Asabwa byose n’umukozi k’umufite. Mbese niwe
zingiro ry’ibibera mu rugo aho biva bikagera. Niyo umugore atirirwa mu rugo
akora akazi ka leta , akorera abandi cyangwa se yikorera, abigerekaho kuba
moteri y’ibikorwa byo murugo. Ngiyo
imbomvu bavuga ko umugore ari umutima
w’urugo”. Yakomeje avuga ko ari nayo mpamvu akenshi umugore apfa ,nyuma y’igihe
runaka umugabo agashaka undi, ariko umugore yapfakara akaba ashobora
kwigumiraho akirerera abana kugeza ashaje.
Mutima w'urugo Ishimwe Sangwa Everyne n'umukobwa aheruka kwibaruka |
Nkurunziza Fabien ahamya ko uwahimbye iyi mvugo ashobora kuba yari umuhanga mu bumenyamuntu akaba n’umuhanga mu by’ingo muri aya magambo. “ Nkurikije ukuntu umutima ufite akamaro kanini mu mubuzima bw’umuntu n’uburyo umugore nawe afite akamaro katagereranywa mu mu muryango, umugore nta kindi wamugereranya nacyo mu muburi w’umuntu. Reba nawe uburyo atanga ubuzima. Aratwika, akabyara,akarera, mu gihe bavuga ko umugabo ari nk’imfizi ibyara ntivumere. Ntawakwirengagiza uruhare rwe mu gucunga neza no kubyaza umusaruro w’urugo , uburyo aryoha umugabo, akamutegurira ibyo kurya, kwambara n’ibindi, kugira umugabo inama zituma ashobora gutunganya ibyo ashinzwe nubwo yaba amurusha amashuri gute. Burya abagore benshi bagira uruhare runini mu guha umurongo abo murugo yewe n’umugabo kandi baba barahuye akuze, ndetse akaba nta bubasha bwo kumucyaha agira. Ariko mu bushobozi bwe bujyana no gucisha make, nawe amushyira ku murongo akamushobora. Niwe utera urugo kugendwa. Burya umugore udafite umuco wo gukunda no gufata neza abashyitsi agira urugo rutagendwa. Ni nka cyagihe umutima udasohora cyangwa ngo wakire amaraso neza. Bituma umubiri ugira ibibazo. Umugore rero ni umutima w’urugo kubera ibyo byose ashinzwe”.
No comments:
Post a Comment