Ibyakorwa ngo he kubaho amakimbirane
y'abaramukazi
Bisa
n’ibintu bimenyerewe kuri bamwe, ko habaho kutumvikana kw’abaramukazi . Ni
ukuvuga umugore n’abashiki b’umugabo we. Baba bakiri abakobwa cyangwa se
barashetse, abenshi bakunda kugirana amakimbirane. Abo twaganiriye kuri iyo ngingo, bavuga impamvu zibitera, bakanagira inama batanga ngo abantu
bari bakwiye kugirana ubucuti be kubaho bashyamiranye, dore ko hari n’aho biba
ibintu bikomeye bikanagera ubwo abana babo nabo babaho mu makimbirane.
Uwitwa
Ntwari avuga ko ikibitera kinini ari uko umusore aba asanzwe agira ibyo
afashamo bashiki be yashaka bigashira cyangwa bikagabanuka noneho
ntibabyishimire, bakabona ko muramukazi wabo yaje kubabera kidobya. Agira ati:
“ Iyo umusore afite uburere, akagira icyo
ageraho, yumva afite inshingano zo gufasha ababyeyi, barumuna be ndetse na
bashiki be. Iyo amaze gushaka, kuri abo bose ibintu bisa n’ibihindutse kuko aba
afite inshingano zo kwita k’umugore we, no gushaka uburyo agira urugo rukomeye.
Aba yitegura ibizatunga abana. Ku bantu rero batagira imitekerereze iciye mu
kuri, bumva ko yabaretse, ko muramukazi wabo yatumye abanga, bagatangira
kumwishyiramo, no kugirana ibibazo nawe”. Akomeza avuga ko ab’umuryango
w’umugabo bari bakwiye kujya bumva ko tuba twarakoze uko dushoboye tutarashaka,
no neho bakaduha umwanya wo kwita ku bagore bacu n’abazadukomokaho.
Ishimwe
Agnes avuga ko impamvu itera amakimbirane ku bagore bamwe n’abaramukazi babo
ari agasuzuzuguro abakobwa bagirira abagore ba basaza babo. Baba bashaka
kubategeka, ndetse hakaba n’abatinyuka bakabatuka. Yagize ati “ Rwose hari abakobwa cyangwa abagore
bahangara bagatuka baramukazi babo. Ukumva arihanukiriye ngo uraramye mu mari
ya musaza wanjye. Ngo ntiwaje uzanye ivarizi y’imyenda gusa? Nyamara baba
birengagije ko hari ibyo aba yakoze nawe ngo bagire icyo batunga.” Icyakora
avuga ko hari abashyira mu gaciro, bakumvikana na baramukazi babo, ngo kuburyo
bashobora kuhaba biga, cyangwa bakora. Akongeraho ariko ho hari n’abagore
batoroshye baba bashaka ko umugabo atagira na gito afashamo bene nyina.
Agatanga inama ko bene abo babireka, ahubwo bakajya babafasha uko bashoboye.
Muvunyi
Donata we yongeraho ko hari igihe baramukazi
b’umugore baba batamwiyumvamo kubera ibintu bitandukanye. Agira ati “ Burya hari abantu bagira ibyo bibwira mu
mitima kandi bikagaraga inyuma, bimwe bikaba binabyara agasuzuguro ku bakobwa
cyangwa abagore bagaragariza baramukazi babo. Impamvu zishobora kuba nyinshi.
Hari abafatira k’ubwoko. Hari abasuzugurira umugore wa musaza wabo ubutunzi bw’aho avuka cyane cyane iyo umugore
avuka mu rugo rudafite ubutunzi nk’ubw’umuryango w’umugabo we. Kandi ibyo nibyo
bikunda kugaragara. Ikindi hari ababiterwa n’amashuri. Ugasanga niba bo
baragize umugisha bakiga amashuri runaka, muramukazi wabo yaba atayafite bakajya
bamusuzugura. Mbese, impamvu zaba nyinshi nk’ isura, imyizerere n’ibindi. Gusa
ntibyari bikwiye. Ahubwo nkuko mu ndimi z’amahanga babivuga cyane cyane mu
cyongerezeza aho bavuga ngo “Sister in
law” ngenekereje mu Kinyarwanda navunga ngo umuvandimwe kubera amategeko, bari
bakwiye kubana neza, bagashyigikirana, bakajya inama, bikanatuma abana babo
bazakura bakundana, batishishanya.”
No comments:
Post a Comment