Monday, September 15, 2014

Ibintu abagabo n’abasore bakundira ku bagore



Ibintu abagabo n’abasore bakundira ku bagore

Abagabo batandukanye n’abagore ku mpamvu zatuma bagira urukundo. Bakunda kureba bakitegereza imiterere y’abagore cyangwa abakobwa. Ariko ibyo ntibiba bihagigije ngo umugore cyangwa umukobwa akundwe n’umusore cyangwa umugabo mu buryo bwatuma ahora amwifuza hafi ye. Nkuko abagabo n’abasore twaganiriye, babivuga hari ibindi bintu bishobora gutuma umugabo cyangwa umusore aba akeneye ngo ahore yumva yishimiye umukobwa cyangwa umugore.

Habinshuti avuga ko abagabo cvangwa abasore batari nake, bakururwa n’uburanga n’imiterere y’abagore cyangwa abakobwa. Ariko ko ibyo bidatuma babahoza k’umutima nk’igihe bafite n’izindi ndagagaciro zirimo cyane cyane imyifatire myiza. Yagize ati:”Usanga abagabo n’abasore benshi bakururwa cyane n’imiterere y’umubiri, cyane cyane nk’imiterere y’igituza akenshi iterwa n’ingano y’amabere, amatako n’imisatsi. Ariko nanone umugabo cyangwa umusore wese yishimira umukobwa cyangwa se umugore uhorana umunezero, wihanganira ubuzima arimo ubwo ari bwo bwose. Yabona ibintu bike akanyurwa, yabona ibintu by’igiciro akishima ariko ntibimutere kwishyira hejuru.  Ibyo rero bituma umutima w’umusore cyangwa w’umugabo uhorana icyizere, abona ko, uko ubuzima bwaba bumeze kose nta cyahindura umukunzi we”.Akomeza avuga ko umusore n’umugabo aho ava akagera akunda umukobwa cyangwa umugore wiyubaha kandi akubaha n’abandi. Yagize ati”Abagabo n’abasore bishimira cyane abakobwa n’abagore biyubaha. Burya umukobwa cyangwa umugore wiyuba ahesha ishema uwo baziranye, kandi umuntu ntagira ipfunwe ryo gukundana nawe. Ikindi kandi ni uko iyo umukobwa cyangwa umugore umubonana kubaha n’abandi, ugira icyizere ko azakubahira inshuti n’abantu bo muryango wawe.”
Nsengimana Emmanuel yongeraho ibindi bintu abagabo n’abasore bakundira abakobwa n’abagore, agira ati:” Burya umukobwa cyangwa umugore uvuga ngo urakoze nubwo waba umuhaye akantu gato, atuma wishima akandi ukarushaho kumukunda cyane. Rwose abagabo dukunda abagore bashima. Ikindi ni uko umugabo arangwa no gushaka ibyazamura urugo ariko akaba atagira igihe cyo kubifata neza. Iyo rero umugore agira ibitekerezo bifasha umugabo kubona aho akura ubutunzi bubazamura, kandi akamenya gufata neza ibyo babonye , anyura umugabo bidasubirwaho. Ubundi ibyo buri mugabo abiterwa n’uko yiyumvamo ko no mu gihe yaba adahari umugore we yafata inshingano z’urugo ntihagire icyangirika”. Akomeza avuga ko imyitwarire myiza aho umukobwa cyangwa umugore akora n’aho aca, nabyo abasore n’abagabo babikundira abakobwa ngo kuko biba bibaha icyizere cy’uko uburere n’ubupfura bafite bazanabitoza abana babo nk’uko wa mugani uvuga ngo kora ndebe iruta vuga numve. Arangiza avuga ko gushyira mu gaciro k’umukobwa cyangwa umugore ari ikindi kintu gituma bakundwa cyane. Yagize ati:” Abagabo dukunda  cyane kandi tukishimira abakobwa cyangwa abagore bazi gushyira mu gaciro. Batagereranya umuntu n’undi, umutungo w’abandi n’uwo umukunzi we cyangwa umugabo we afite, n’ibindi. Umugabo wese kandi, anezerwa kandi agakunda cyane umugore umuha icyubahiro. Umugabo wese kandi aho ava akagera yishimira kandi agakunda umugore we cyane iyo atamurushya mu kiryamo.
Ngibyo rero ibyo abagabo bashoboye kuvuga, ahasigaye umukobwa n’umugore wese akaba akwiye kureba aho yabyiciraga kugirango yikosore, kandi ibyo batatanganje ariko umukunzi cyangwa umugabo ahora akubwira ko bimushimisha mu gukundana kwanyu cyangwa mu mibanire yanyu nabyo ntubireke. Ariko rero mu gihe umugabo yagukoreye akantu runaka mushime, umwereke ko yakoze ikintu cyiza. Mwereke ko wabonye kwitanga yagize ubihe agaciro, umushimire , rwose umubwirane ineza  ko yakoze ikintu gikomeye kandi ko wishimye. Ubimubwirane ku mwubaha, Burya ngo bituma umugabo yiyumvamo ko afite akamaro kanini kuri wowe, maze si ukugukunda akivayo.

No comments:

Post a Comment