Source : Imvaho Nshya
Bimwe mu biribwa bimaze kugaragaza ubushobozi bwo kongera ubushake mpuzabitsina nk’uko ikinyamakuru “The New Vision” cyandikirwa mu gihugu cya Uganda cyasohotse ku itariki ya 7 Ugushyingo2011 kibivuga, ngo n’ibiribwa bikize ku kinyabutabire cya Zinc. Ku isonga haza amagi, amashaza, soya, ubunyobwa, ibihumyo, inzuzi z’ibihwagari.
Photo internet |
Muganga Joseph Musaalo, impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe ikorera Christian University yavuze ko iyindi mpamvu ikomeye igira ingaruka mbi kuri Libido ari ugukoresha ibiyobyabwenge bitandukanye. Ibi yabisobanuye avuga ko ngo gukoresha ibiyobyabwenge bigabanya umuvuduko w’amaraso bikaba ngo uretse kuba bibangamira ubushake mpuzabitsina ahubwo ngo bishobora gutera uburemba. Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ibiribwa bikungahaye ku isukari nabyo ngo byifitemo ubushobozi bwo kugabanya ubushake mpuzabitsina.
Nk’uko byagiye bisobanurwa n’abahanga batandukanye, ingufu zerekeza ku mibonano mpuzabitsina ziba mu muntu ngo zaba zitangira kuva mu bwana kugeza mwene muntu avuye ku isi. Cyakora ngo zigenda zihindagurika uko bwije uko bukeye, bitewe n’impamvu zitandukanye. Aha havugwa nk’ikigero cy’umuntu, imirire myiza cyangwa mibi, ibyishimo cyangwa se umubabaro, akazi umuntu akora, umunaniro cyangwa imbaraga n’ibindi.
Impamvu zatuma ubushake bwo gutera akabariro bigabanuka
Urubuga rwa interineti http://sante-az.au feminin.com rugaragaza impamvu ebyiri zishobora kuba inyuma y’igabanuka ry’izi mbaraga zisuninikira umuntu ku mibonano mpuzabitsina cyangwa libido. Aha rusonabura ko hari impamvu zishobora kugaragara inyuma. Urugero rutangwa ni urw’umunaniro ukabije cyangwa ‘stress’ biterwa akenshi n’ibibazo umuntu ahura nabyo mu kazi ka buri munsi, ibibazo by’ubukungu, umubyibuho ukabije, n’ibindi nk’ibyo.
Uru rubuga kandi rwatangaje ko imibonano mpuzabitsina ikozwe mu buryo bumwe (routine) igabanura libido ku buryo bukomeye ndetse ngo bikaba byatera kuyizinukwa hatagize igihinduka.
Umuti kuri iki kibazo waba uwuhe rero ?
Akenshi usanga abantu bakunda kwibanda ku mpamvu zitera igabanuka ry’ubushake mpuzabitsina ariko ntibatange umuti wakoreshwa mu gihe umuntu runaka yaba ahuye ni icyo kibazo. Ku bubatse ingo, umuti wa mbere wo gukemura icyo kibazo ni ukugirana ibiganiro byimbitse hagati y’abashakanye kandi bakagerageza kwimena inda bivuze kubwirana byose ntawe ugize icyo akinga undi kandi mu bihe byose cyane cyane ku bihereranye n’imibonano mpuzabitsina. Ikindi ni ukugerageza ibiribwa bimwe na bimwe byongera ubushake mpuzabitsina nk’uko twabivuze haruguru.
No comments:
Post a Comment