Monday, May 6, 2013

 Nabikuye kuri Facebook nk'inyandiko ya Claudine UWANYANA. Ntacyo nahinduyeho. 
UWANYANA Claudine
 
 
 
DORE INAMA ZAGUFASHA NIBA URI UMUSORE WIFUZA KUZABA UMUGABO UHAMYE:

1. Menya ko uri umusore ugomba kuzavamo umutware uharanira iterambere ry'urugo, bityo utangire ukore cyane ugifite imbaraga za gisore.

2. Jya wirinda kwita ku murage w'imitungo ushobora kuzahabwa n'ababyeyi kuko wenda bishoboye, ahubwo niba iyo mitungo ihari yikoreshe ubu nk'urufatiro rwo kwishakashakira imitungo yawe bwite.

3. Ntukishinge cyane ibigare by'urubyiruko bagenzi bawe, ahubwo shishoza urebe abafite ibitekerezo byubaka mube inshuti mujye mufashanya naho ibyo bigare bitagira umusaruro ni ibyo kukudindiza.

4. Mu busore menya ko ariho ba bantu bakuru baba barakuye ingeso zo kurara mu tubari, kurara mu ma boites, kunywa ibiyobyabwenge,... Menya kubyitwararika nubyitwaramo neza uzaba UMUGABO.

5. Hora iteka utekereza imishinga n'ubwo yaba ikomeye udafite igishoro, ibitekerezo n'urufatiro rwiza ibindi bigenda biza buhoro buhoro. Umusore agirwa umugabo n'imishinga kuko umugabo utagira imishinga ni nk'amazi y'umugezi atemba atazi iyo agana.

6. Nujya gushaka umufasha muzarwubakana ntuzite ku buranga cg aho akomoka, uzashake wa muntu mubasha gushyira hamwe, mubasha kujya inama kandi uzi gushyira mu gaciro. Ibuka ko umugore ariwe soko izaturukaho uburere bw'abana bawe, akaba isura y'urugo kuko ariwe wakira abashyitsi akanagenzura gahunda zose z'imbere mu rugo.

Umugoroba mwiza.

No comments:

Post a Comment