Tuesday, October 25, 2016

UZITWA INTWARI IHEBUJE

Imigani 31.29 Abagore benshi babaye intwari nyamara wowe urahebuje
 
 Uyu murongo uratwereka uburyo umugabo ashobora gushima umugore we mu gihe gishize kera. Biragaraga ko ari igihe cyo kumushima, amugereranya n’abandi, agasanga hari mo abaye intwari ariko we akaba yarabahebuje. Mu mirongo ibanza n’iheruka hagaragaza ibyo uyu mugore ashimwa, nyamara ikiruta ikindi turagikibona muri aka gatekerezo gakurikira.

Umukobwa yakoze ubukwe, mugihe cy’impano nyina afata ijambo ati” Mwana wanjye, kubera ko utankojeje isoni, nguhaye imapano n’urukundo, kandi niringiye ko izakunezeza kurusha izindi”. Ubwo yari yanditse urupapuro mu magambo agaragara cyane, arurenza ku bindi yari yashyizemo, yarwanditseho ngo: " NTUZAMBIKE UBUSA UMUGABO WAWE "

Saturday, April 18, 2015

BWENGE COMPANY Ltd declare war

Muri mwe hari abashobora kumfasha nk’inshuti cyane cyane abafite ibitangazamakuru cyangwa ababikoraho, bakantangira iri tanganzo ryo gushoza intambara n’umwete n’umurava? Abantu bongeye kurwara cyane malariya, kandi sinshaka ko hagira n’umwe ihitana. 

BWENGE COMPANY Ltd declare war
on mosquitoes because are the spread of malaria. We are ready to help you in your war against mosquitoes them and other pests as cockroaches, bed bugs, mice, termites, snakes, flies,…..
We do offer perfect and cheap services
Don’t hesitate to call:  
                                    Managing Director on 0788878064/ 0728878064
                                    Operations Manager on: 0783360278 / 072239734


Tuesday, October 28, 2014

Gafuha bigira ingaruka ku muryango



Gafuha bigira ingaruka ku muryango

Abagabo bamwe bemeza ko abagore babo bafuha, ndetse hakaba hari n’abemeza ko nta mugore udafuha. Hari n’abagore bavuga ko abagabo bafuha, bamwe bikabatera no guhohotera abagore babo. Hari abemeza ko abafuha babiterwa n’ urukundo. Ariko mu bo twaganiriye  bavuga ko gufuha atari byiza ndetse bamwe batanga impamvu n’inama zatuma umuntu wese atagira ifuhe, kuko hari n’abafuha bikabatera kugira amakimbirane, akavamo ihohoterwa kandi ibyo bigakurura ingorane mu muryango.

Amahugurwa n'ibiganiro by'abashakanye bituma batabangamirana



Amahugurwa n'ibiganiro by'abashakanye bituma batabangamirana

Mu mibereho y’abantu inyigisho n’amahugurwa ni ibintu bya ngombwa bituma ibyo asabwa abigeraho nta nkomyi. No kububatse ingo biba bikwiye ko abantu babona inyigisho n’amahugurwa. Mu bantu twaganiriye bavuga ko inyigisho z’abashakanye ndetse n’amahugurwa bagiye bajyamo, byababereye umusingi wo kugira ingo nziza.
Ufitabe Nathalie wo muri Gasabo, avuga ko yakunze kujya yitabira inyigisho n’amahurugwa y’ababutse ingo, bikaba byaramufashije cyane kubana n’umugabo we atamubangamira. Bikanatuma bagira urugo rwiza. Yagize ati: “ Nagiye njya munyigisho z’abubatse ingo n’amahugurwa kandi ndahamya ko byangiriye akamaro cyane ko kumenya kubana n’umugabo nta mubangamira, kandi nshobora no kumenya uko namugandukira ndetse n’uko nabyifatamo mu gihe habaye akabazo.

Kwemerana ingeso ibanga ryo kubana mu munezero



Kwemerana ingeso ibanga ryo kubana mu munezero

Abantu batari bake bibaza icyakorwa ngo abantu bashakanye bakundana, bajye bakonmeza mu munezero, bashobore gusazana. Abo twaganiriye bavuga ko icyiruta ibindi cyatuma abantu basazana bagifite umunezero ari uko bemerana ingeso.
Munyankumburwa w’i Bugesera avuga ko kwemerana ingeso ari ipfundo rikomeye ryo kubana mu munezero. Agira ati: “ Burya mubantu nta mutagatifu ubaho. Uko abantu bose bateye, buri muntu agira umico n’ingeso. Iyo rero abashakanye bitaye ku mico myiza umuntu agira bakirengagiza ingeso mbi agira, bahora bishimye.” Akomeza avuga ko niyo umuntu yaba ari umunyedini rimeze gute, adashobora gutunganira uwo bashakanye ijana ku ijana. Ahubwo igituma abantu batagira amakimbirane ni uko umwe yemera kugira ibyo yihanganira kuri mugenzi we. Atekereza ko ari naho abakera bakuye imvugo ngo “Nta mwiza wabuze inenge.” Umuntu wese aramutse agiye gushaka yiteguye ko azagira inenge asangana mu genzi we ariko ko azayihanganira nta ngo zasenyuka, kandi nta hohoterana ryo mu ngo ryabaho.

Umunsi w’amavuka ku bagore bamwe ni igipimo cy’ukuntu abagabo babazirikana



Umunsi w’amavuka ku bagore bamwe ni igipimo cy’ukuntu abagabo babazirikana


Abashakanye barushaho kuryoherwa n'ubuzima iyo umwe yita k'uwundi, buri muntu akagira ibikorwa akora byerekana ko azirikana mugenzi we. Ibyo bigomba kuba buri munsi uko umuntu abonye uburyo, ariko hakaba n’ibihe umuntu aba agomba kwerekana ko azirikana uwo bashakanye by’umwihariko. Muri iyo minsi hari mo umunsi wo kwibukaho itariki yamavuko, nkuko abo twaganiriye babitanganza.

Thursday, October 23, 2014

Abagore bafasha abasheshakanguhe kurusha abagabo

Abagore bafasha abasheshakanguhe kurusha abagabo

Abanyarwanda bagira imvungo ko indinda ari ebyiri. Hari ndinda mubyeyi na ndinda mwana. Baba bashaka kuvuga ko umwana ukiri muto, akenera umubyeyi ngo amufashe gukura. Naho indinda ya kabiri ikaba iyo umubyeyi aba amaze kugira intege nke akaba akeneye ko umwana amusindagiza akamusazisha neza. Inzo nshingano kandi zinateganywa n’amategeko, ndetse n’abanyamadini bakazigisha nk’ihame riva ku Mana. Ku ndinda ya kabiri yo gufasha ababyeyi, abantu ngo ntibazikora mu buryo bungana, kuko ngo abagere bita ku babyeyi babo kurusha uko abagabo babikora, nkuko abo twaganiriye babivuga