Gafuha bigira ingaruka ku muryango
Abagabo bamwe bemeza ko abagore babo
bafuha, ndetse hakaba hari n’abemeza ko nta mugore udafuha. Hari n’abagore
bavuga ko abagabo bafuha, bamwe bikabatera no guhohotera abagore babo. Hari abemeza
ko abafuha babiterwa n’ urukundo. Ariko mu bo twaganiriye bavuga ko
gufuha atari byiza ndetse bamwe batanga impamvu n’inama zatuma umuntu wese atagira
ifuhe, kuko hari n’abafuha bikabatera kugira amakimbirane, akavamo ihohoterwa
kandi ibyo bigakurura ingorane mu muryango.