Thursday, February 14, 2013

IBARA RIVUGA URUKUNDO RWAMENA AMARASO

Umwe mu bakunda kwizihiza umunsi wa 14 Gashyantare nk'umunsi w'abakundana, namubajije impamvu yari yambaye umwenda utukura yawujyanishije n'uwumukara, ansobanurira ko umutuku usobanura urukundo rukomeye. Yagize ati" Umutuku werekana urukundo rukomeye. Mba neraka umukunzi ko mukunda kuburyo nanamena amaraso yanjye kubwe."

Nabanje kwikanga kuko gukunda umuntu kugeza ubwo warinda kumena amaraso si ibintu byakorwa na bose. 

Maze gushira igihunga cy'ayo magambo. Naramubajije nti: "Ese koko ubu hari umuntu ukunda ku buryo wamumenera amaraso?" 

Yambwiye ati:"Ndamukunda cyane pe, ariko ibyo kumena amaraso, ni ikindi kintu".

Namubajije icyo ibara ry'umukara risobanuye. Ambwira ko atabizi. ( Niba ubizi,  bimenyeshe  abakunzi ba blog inamanziza.blogspot.com)

Twashoje ikiganiro mubwiye ko niba yambara ibara rifite icyo rivuga ariko umutima we utabishyira mu bikorwa abeshye umukunzi.

Ni byiza ko dukundana tutabeshyana, kandi nibyiza ko tugaragaza ko dukundana iminsi 365 mu mwaka. 
Ni ukuvuga ko buri munsi dukwiye kugaragaza urukundo, ariko turarimo ibikabyo, uburyarya no  kubeshya.

BUCYABUNGURUBWENGE Gaspard

No comments:

Post a Comment