Iyi noti yakuwe ku rubuga rwa KIGALI TODAY |
Abakobwa bamwe bavuga ko abasore batagishaka kurongora. Abasore nabo bakavuga ko abakobwa batagira urukundo, ahobwo bakunda ibintu. Ibyo rero ngo bituma abasore batarashobora kwibikaho utuntu nibura tubiri (inzu, imodoka) bagenza make.
Nkuko ari umugambi wa blogo inamanziza wo kubagezaho inama nziza ku bintu bitandukanye, ubu noneho turatanga inama ku birebana n'urukundo rureba ubutunzi.
Birumvikana ko utwo ( nkuko bamwe babyita), kuko ujya kumva ukumva ngo kamwe muri twa tuzu twanjye nakaburiye umukiriya, cyangwa kamwe muri twa tumodoka kari mu igaraji) tutaberaho gusa ahubwo tugira ibindi bintu bijyana. Inzu ibamo utubati, intebe bicaraho, bimwe bikonjesha ibinyobwa bikabika neza ibiribwa ngo bitangirika, bya bikoresho byerekana amakuru agaragaza amafoto n'ibindi.
Mbese abasore babifite ni abahe?
Inama ntanga ni uko abakobwa batareba ubutunzi kuko ibintu birahahwa, amafaranga ajya ashira nkuko abaturanyi bacu bayita ngo ni amahera.
Inzu yo ishobora kubakwa na babiri.
Abasore nabo bakwiye kutitinya kuko abakobwa bose batareba ko umuntu afite ubutunzi, ahubwo nkuko bamwe babihamya, bakenera ubakunda byuzuye.
Abasore bavuga ko badashobora gukunda inkumi itagira amafaranga n'akazi keza nabo ndabagira inama ko bahindura imyumvire. Ibyo nabyo si byo.
Urukundo rureba ubutunzi si urukundo.
Nzi abantu babanye badafite ubutunzi bwinshi, ariko kubera kubana neza bakundana urukundo rukomeza indahiro, bakaba barakize ari abaherwe rwose.
BUCYABUNGURUBWENGE Gaspard
No comments:
Post a Comment