Mu myaka
maze ku isi itari mike cyane, nasanze mu bintu bishobora gutuma urukundo
ruramba rukaba rushobora kugera ku ntego, harimo no kwirinda gusambana.
Urukundo si ugusambana |
Abahungu bamwe bashuka abakobwa bababeshya ko babakunda,
bakanabashora mu busambanyi, bamara kubarunguruka bagahita batangira gushakisha
ibintu bituma ubucuti buhagarara.
Abakobwa bihaye agaciro
bakanga, batanga ubuhamya ko igihe ababakundaga babasabaga gukora imibonano mpuzabistina
bakanga, bagiye babarakarira ariko nyuma bakaza kubagarukira babasaba imbabazi,
kandi bakaza kugenda bakuza urukundo rwabo, kugeza igihe bubaka ingo
kandi bakaba ubu babanye neza, babizera.
Ibyo bikaba bitumye mbasaba ko
mwabimenyesha abantu bose cyane cyane abakobwa ngo bajye bihagararaho, kuko
kwirinda ubusambanyi ari kimwe mu bintu bikomeye bikomeza kandi bigatuma urukundo ruramba,
rukagera ku ntego.
Marie Josee UWAMAHORO
No comments:
Post a Comment