Mu rwego rwo gutanga inama nzinza, nsanze ari byiza kubamenyesha ibyavuye mu bushakashaka nakoze ku biranga umugore mwiza, nkanabitanga mu gitabo cya kabiri URUKUNDO RUKOMEZA INDAHIRO, umugore mwiza afite ibintu bimuranga. Mu nyandiko ikurikira ndakubwira ibimuranga mu buryo burambuye.
☻☻☻☻☻☻☻☻
Umugore mwiza si inzobe bita ikizubazuba
Umugore
mwiza si uw’igikara wikoraho rikaka
Umwiza
ni ukunda urukundo rukomeza indahiro
☻☻☻☻☻☻☻
Umugore mwiza akunda akomeza indahiro
Mu bukire, mu bukene mbese igihe cyose
Uko umuntu bashakanye yaba ameze kose
Gusanga abamushuka we ntabikozwa rwose.
Oroha nkubwire kandi nkungure ubwenge
Rwose wemere gutuza ube mutima w’urugo
Emera gukunda urukundo rukomeza indahoro
Mubyo uzakora ugakomera uzarukomeze
Wubahe wawundi warahiriye ya ndahiro
Imana n’abantu bose nibwo bazagushima
Zirikana izi nama zikungura ubwenge
Amahoro iwawe azahatura atahava iteka
Muri
iyi ndorerwamo ushobora kumenya ubwawe niba uri umugore mwiza cyangwa niba hari
ibyo ukwiye gukosora ngo ube umugore mwiza.
Dore bimwe mu biranga
umugore mwiza.
1. Umugore mwiza arangwa no kubaha Imana Imigani 31.30
Kubaha Uwiteka nibyo shingiro
ry’ubwenge Yobu 28.28, niyo mpamvu n’umugore abantu bashima bavuga ko azi
ubwenge bwo kubaka urugo akwiye kuba atari umuntu uzi ubucakura, amanyanga
cyangwa n’ibindi, ahubwo agomba kuba ari umuntu wubaha Imana. Uhereye kera muri
Edeni, Eva yatangiye umushinga ukorwa na benshi yubahuka ibyo Imana yari yababujije,
arya kandi aha umugabo urubuto rwabuzwaga. Ni byiza ko ubu noneho umugore wese
agira umwete wo kubaha Imana ngo asane ibyanginjwe n’abo twese dukomokaho
(Adamu na Eva).
Urugo rw’umugore wubaha Imana (
aha ariko simvuga abagore birirwa bahinduranya amadini n’ibyumba
by’amasengesho, kuko abo bo bashobora no kugwa mu mitego y’abatubaha Imana
babakururira abantu kugirango bababonemo inyungu) nirwo usangamo amahoro, ituze
n’ibindi byiza.
Kubaha Imana ni isomo rikomeye,
rimfata igihe kini kubyigisha ariko gusa reka ngire icyo nibariza abagore.
Mbese uramutse ugeze mu rugo ugasukura ibyombo kandi ukabishyira mu mwanya
wabyo, maze umukozi wawe akaza akabisubiza mu mazi agatangira kubyoza bundi
bushya, watekereza ute? Ese wakumva umeze ute cyane cyane nta n’ikintu
yakubwiye?
Ibi ubitekereze neza kandi
uterekereze uko wiyitaho niba iby’Imana yari yakoze bitari bihagije kuri wowe.
Nibyiza gutekereza ukibaza niba ibyo wikora ku mubiri; yari yarananiwe
kubikora. Burya Imana yaremye umuntu uburyo butanganje buteye ubwoba, kuburyo
ntacyo yibagiwe gukora.
Kubaha Imana ni ngombwa ko umuntu
abitekereza kandi abifatira umwanzuro azivuganiraho n’Imana ubwe wenyine, kuko
nta muntu uzabwira Imana ngo ni kananaka wambwiye ngo nkore ibi n’ibi, boshye
muri Edeni igihe cya Adamu na Eva
2. Umugore mwiza arangwa
no kuganduka no kubahisha umugabo we Imigani
31.23
Umugore mwiza ni uganduka nkuko
bibiriya ibimusaba Abakolosayi 3.18
Ni uwubaha umugabo atabitewe n’ubwoba
bw’umugabo we cyangwa bw’abandi nk’abo muryango cyangwa abo aho asengera,
atabitewe no gutinya guharikwa, dore ko abahugura abubatse hari igihe bahatira
abagore kugira uko bitwara, bagereranya imyitwarire yabo n’iyindaya, bityo
bigatuma abagore bahora bageragerageza ngo batavaho baharikwa, ahubwo bagandukira
abagabo bazirikana indahiro barahiriye mu byicaro bicaranagamo mu irambagiza,
bazirikana kandi amasezerano bagiranye nabo mu buyobozi n’imbere y’abayobozi
b’idini n’abo basangiye ukwemera. Ariko cyane babigirira kubaha nk’ukwa Sara
wubahaga Aburahamu maze akamwita umutware. Ibyo ntibyavanagaho gutanga inama
yabonaga ko zaba ari izo kubagirira akamaro, yewe niyo yabaga atabanje kwibaza
bihagije ku byo agiye gusaba umutware we, ariko kandi yanubahaga umugabo we no
kubintu yabaga yiyemeje atabanje kumugisha impaka ngo izo gahunda batavuganye nta
zemera.
Imugore mwiza abera umugabo
ikamba kandi (Imigani 12.4)
3. Umugore mwiza agira umwete ku murimo Imigani 31.13.17
Twavuze ko
ubunebwe ari ikintu gikomeye cyane gitera amakimbirane mu ngo kandi nibyo rwose.
Aha rero ndashaka kwibutsa abagore ko bakwiye kugira umwete mu mirimo yabo,
bitabujije gukomeza kugira umuco mwiza wo gutunganya ibintu neza nkuko
bigararaga mu migenzerereze yabo.
Umugore mwiza
ntaryamira ngo ategekere mu gitanga ibyo abakozi cyangwa abana bakora we
yigonera, iyo turebye inyigisho umuhanga wanditse imigani atanga mu gice cya
31.15, tubona uko umugore mwiza abyuka kare butaracya, akabwira abakozi ibyo
bakora akorana nabo. Niwe kandi utegura ameza, umugabo we ntagaburirwe
n’abandi, kandi n’abana be niwe ubaha icyo gufungura cya mugitondo. Igihe
bidakunze byaba byumvikana biramutse bitewe n’indi mirimo ahamagarirwa, ariko
atari ukuba mu gitanda. Ariko se koko umugore yaryama, umukozi akaba ariwe
utegura amazi muri dushe, akaba ariwe utegura umugati n’icyayi kubabibona, maze
yarangiza agatangira gutera amahane ngo umugabo yongeza umukozi ate?
Aramwongeza kuko amwitaho!
Uretse kandi no
kumwongeza umushahara hari igihe hashobora kuvuka n’indi mishyikirano kuko aba
yashyizemo umwete wo kumutegurira, uwari ubikwiye yigonera.
4. Umugore mwiza arangwa no kwihanganira ibihe uko bihindagurika
Hari ibintu bibi
umugore mwiza akwiye kwirinda kandi bikunda kugaragara cyane ko iyo ubukene
bubaye mu rugo, umugore ashobora gutererana umugabo, ibi bikaba bikunze
kugaragara cyane kubize, cyangwa ku bakire; Nyamara ubukene ntibwari bukwiye
gutuma umugore ahinduka uwo yasezeraniye gukunda akaramata baba bakennye,
cyangwa bakize.
Umugore mwiza nta hindurwa n’ubukire ngo yumve yarenze umugabo n’abandi bo
mu muryango. Mu gihe abantu barimo bashyira mu bikorwa gahunda y’uburiganire
bw’umugore n’umugabo, ntibikwiye ko umugore w’umutima abyitwaza ngo ashake
gusuzugura umugabo. Ahubwo hakwiye kubaho ubwuzuzanye buzanywe n’ihinduka
ry’ikintu runaka, niba ari ikizana inyungu, ikwiye kuba iyabo bose. Niba ari
imodoka abonye kubera umwanya ahawe cyangwa kwa kugira umwete k’umurimo, nubwo
yaba imwanditseho, ariko akwiye gutekereza ko afite umutware, maze akamenya
kujya inama nawe uburyo babyitwaramo.
6. Umugore mwiza
arangwa no kubana neza n’abandi Imigani 31.20
Gushobora kubana neza n’abandi no
kubitwaraho neza, bifite akamaro kanini kandi ibyo bifasha abantu kumenya uko
bakemura ibibazo bitabura mu bantu, baba ababana mu rugo cyangwa mu baturanyi.
Gushobora gukora ku umuntu ku giti cye ni byiza, ariko birushaho kuba byiza
kurushaho iyo umuntu abashije kubana neza n’bandi ndetse no gukorana nabandi mu
matsinda y’imirimo atandukanye. Ni byiza rero ko umugore agira imyifatire
itabangamira abandi, abana n’abandi neza atabicaho ngo arabasumba, ngo ni
abatindi, ngo ntacyo bafite, n’ibindi byo kunegura abandi. Aramburira amaboko abakene akabafasha, ntiyica ku bantu ngo abane
n’abakize nkawe, ahubwo abera imfubyi umubyeyi, akabera inshuti abatagira
shinge na rugero. Agaburira abashonji kandi agaha icumbi abatagira epfo na na
rugu. Ubukire ntibumutera isumbwe ngo yumve arenze abantu yewe nta nishyira
hejuru abitewe n’ibyo Imana yamuhaye nk’intizo.
Bivugwa ko urugo rukize
rumenyekanira ku mugore, akenshi iyo mvugo ikaba iba ishaka kuvuga ko iyo hari
icyo urugo rwungutse, abagore babyerekana mu buryo butandukanye, kandi akenshi
bikaba bitagaragara ari uko afasha abakene ahubwo ari uko yambara imyenda
ibabwira ( atakireshya nabo), imvugo ye n’ingendo bihinduka. Ibyo ntibikwiriye
umugore mwiza, ahubwo ibikwiye ni ugutekereza ko ibyo byose ari ibikomoka ku
Mana kandi ko abiherewe kugirango abikoreshe neza, aho kumutera kubana nabi
nabo aba yumva arenze, ahubwo bikamutera ku bafasha ngo nabo babashe kwirirwa
no kuramuka.
Umugore mwiza arangwa no kubana
neza n’abo mu muryango yashatsemo, akabubaha kandi akabakira neza igihe ba
musuye, akabakorera ibyo ashoboye, byaba byiza akabyumvikanaho n’umugabo we.
Yego hari ababyeyi bagorana, hari
kandi abaramukazi bashaka ibidashoboka ku bagore ba basaza babo, ariko ni byiza
ko ku ruhande rw’umugore we akora ibyo yumva ashoboye, akabanira neza abo
yashatsemo, abo aturanye nabo, abo bakorana cyangwa basengana, ariko cyane
cyane akabanira neza abakozi n’abandi baba mu rugo.
7. Umugore mwiza ni umenya kuvuga aziga Imigani 31.25
Byurya ururimi
n’ubwo ari urugingo ruto mu ngingo nto z’umubiri, ariko nirwo rukomeye haba mu
mibanire y’umugabo n’umugore, cyangwa mu mibanire n’abandi baba mu rugo ndetse
n’abaturanyi muri rusange. Ubucuti bwubakwa n’ururimi kandi busenywa n’urimi.
Imvugo y’uyu mugore igaragaramo ubwenge, itarimo urusaku, gushira isoni,
ntabe nk’abamwe bavuga ngo aravuga nk’inkotsa. Akwiye kumenya kuvugana
ituza, kubazanya imvugo nziza irimo ubwitonzi, yoroheje idakomeretsa
umutima, ahubwo arimo gushishoza, akamenya ijambo rikwiye mu gihe arimo.
Abenshi mu bagore bakunda gusakuza no kujya gusakuriza hanze ngo amenyeshe
abandi ko yagowe, si byo byiza, ahubwo umugore uzi ubwenge yegera uwo bagomba
kuvugana maze bakaganira ku bibazo mu mutuzo. Niba hari nibyo abona ko atabwiwe
ho ukuri, akwiye kuvuga aziga, ashakisha uburyo yakemura ibibazo ariko adashize
ishoni, adashakuje kandi atihaye rubanda.
Uyu mugore atanga inama z’ingirakamaro kandi nibyiza kumenya uko azitanga
n’igihe azitangira. Umugore umwe w’ahantu hitwa i Shunemu yagiye inama
n’umugabo we ngo bubake icyumba hejuru y’inzu yabo kugirango umuntu w’ Imana ajye acumbika mo. Mu byukuri uyu
mugore mubo nkunda abamo, kuko yabereye umujyanama mwiza umugabo we bituma
babona icyo bifuza bose. Burya mu kuvuga neza no gutanga inama nziza bishobora
gutuma musohoka mu ngorane murimo nta wubahaye urwamenyo.
Bagore mwige
kuvuga mu ziga mwe kuba abanyamagambo n’abanyamahane.
8. Umugore mwiza ni umenya gutegura ibiribwa byiza Imigani
31.14-15
Hari imvugo ivuga ngo amagara aramirwa nta merwa, bishatse kuvuga ko iyo umuntu arya indyo
yuzuye, irimo ibyubaka umubiri; ibirinda indwara ; ibitera imbaraga, aba
afite amagara mazima kubera ibyo yamize kuko amagara meza atakwimeza nka kimari
uko imera mu murima. Umugore mwiza rero amenya gutegura indyo nziza, ni ukuvuga ajya mu karima k’igikoni cyangwa
mu mirima, cyangwa utabifite akajya mu isoko, no mazu acuruza ibiribwa maze
agahaha ibiribwa birimo ibitunga umubiri, ib’irinda indwara n’ibitera imbaraga.
Ibi rero bizatuma abana bitwa cya bitama, bafite igikuriro kiza kubera
gufungura neza. Indyo yuzuye ntiterwa
n’uko umuntu ari umukungu, ahubwo ni ukumenya gutegura indyo yujuje ibyo bintu
umubiri ukeneye.
Uyu mugore rero
atuma abo murugo rwe bagira amagara meza, bitavuze kubyibuha, kuko hari
n’abemeza ko burya umubyibuho atari cyo kiranga ubuzima bwiza, kuko mu bantu
babana n’indwara zikomeye abenshi usanga ari ababyibushye bikabije.
Ahubwo
ab’umuryango w’umugore umeze atyo, usanga bakomeye, batarwaragurika, ahubwo bafite
imbaraga.
Rwose nibyiza ko
umugore amenya uburyo bategura indyo nziza kugirango atanagira ikibazo mu
buzima bwe n’umugabo, kuko abagabo benshi banagira ingorane mu murimo
bahamagarirwa kubera kurya nabi. Ibi bisaba rero ko umugore ashaka mu bitabo byigisha
ibyo guteka, ajya se kukigo nderabuzima kimwegereye, maze akabaza neza, uko
yajya ategurira abo murugo indyo yuzuye, ibagirira akamaro kandi nawe
igahindukira ikamwubakira urugo neza.
Abagore bamwe
bananirwa gutegurira neza abagabo babo, barangiza bakirirwa biruka inyuma
y’abifashisha ibintu bitandukanye ngo
barabapfubura cyangwa ngo barunganira.
Ibyo ni ubujiji
bukomeye bushobora ariko kushira niba umuntu ashishikariye kumenya ibimureba no
kubikora neza kandi ibyo harimo n’ibijyanye no gutegura indyo nziza ifite
ibyangombwa bihagije.
9. Umugore mwiza
arangwa no kwita ku bashyitsi
Bivuga ko urugo ari uregendwa, kandi urwo rugo, rugira ubukungu
rubonera ku imigisha ituruka ku bashyitsi barugendamo. Ingero nyinshi tubona
muri Bibiliya, zitwereka abagore beza bagiye bagirira neza abashyitsi maze
bikaza kubabera iby’umugisha. Duhereye kuri Sara twakomeje gutangaho urugero,
yemeye kwakirana na Aburahamu umutware we, kandi nta ruhare yari yagize rwo
gutumira abashyitsi, kuko Aburahamu yanabasanze mu nzira aba arabatumiye.
Biragaragara ko Sara atari
umugore w’ingare, ko Aburahamu atamutinyaga ngo bitume atinya gufata ibyemezo
nkuko abagabo benshi babitinya, bagirango abagore babo batabakuramo iyo kotsa.
Tubona kandi umugore w’i Shunemu ukuntu yakiriye umushyitsi, nanone kandi kubwo
kubaha umugabo no kuganduka, akabanza kubimuganiriza, ngo bajye bamucumbikira.
Ibyakurikiyeho ni uko umuryango wabigiriyemo umugisha.
Hari umugabo wigeze kumpa
ubuhamya ko kwakira abashyitsi, ari byo byatumye abona akazi keza cyane yakoze
imyaka myinshi cyane.
Burya umugore niwe ushinzwe iby’umubano,
haba mu bavandimwe mu baturanyi ndetse no mu bakorana n’umugabo we. N’ubwo
umugabo yaba umunyabuntu, ugira urugwiro akabibishimirwa n’abantu bose, n’ubwo
yaba umuntu uzi kuganira agasetsa ate, kwita ku bashyitsi akabakira, ntacyo bimarira
abagenda mu rugo, kuko aba agerageza gukora nk’umusigire mu kazi k’abandi
adashobora gufataho ibyemezo.
Imyifatire mibi y’umugore cyangwa
kudakunda abashyitsi kwe byirukana ababagenderera. Ugasanga umuryango ni
nyamwigendaho, kandi rutabuze ikintu na kimwe, kandi yewe banafite abavandimwe
batari bake.
Pawulo yigeze gusaba abantu
yandikiraga kwakira neza Foyibe kubera ko nawe ngo yajyaga yakira neza
abashyitsi ndetse ngo nawe yigeze kumwakira. Abanyaroma 16.1-2
Ndibwira ko abagore bamwe
bashobora kuzagira ikibazo, bifuza kwakirwa mu bwami bwo mu ijuru, maze
bakabwirwa ko badakwiye kwakirwa ngo kuko batakiriye abashyitsi.
Kwakira abantu neza ntibisaba
kuba uri umukungu. Papa kera yambwiye inkuru njya mbwira abantu kenshi,
y’umugore wakiriye umwami akamuha amazi kuko yari umworo, maze umwami ngo
yagera ibwami akohereza imbyeyi 8 n’inyana zazo ngo uwo mubyeyi ajye abona
amata yo kwakira abamugana.
Hari uwigeze kumbwira ngo aho
kugirango umuntu ave iwe yicirwe n’inzara mu nzira, yabimugaburira uko biri.
Yashakaga kuvuga ko niba atabonye
n’uburyo bwo gushyushya ibyo asanganywe, yabitanga uko biri ariko umushyitsi
ntagende asabayangishwa n’inzara kandi yari yabasuye abakunze.
Nanone twibukiranye ko ibyo kurya
no kunywa atari byo byerekana ko umuntu bamwakiriye neza, ejo hatazagira ugenda
avumana ngo abantu ntibamwakiriye neza.
Guhabwa icyo gufungura cyangwa
kunywa ni akantu kamwe kandi gato mu biranga kwakira neza umushyitsi.
10. Umugore mwiza arangwa
n’isuku kuri byose
Isuku n’iyo soko y’ubuzima bwiza.
Umuntu n’ubwo yategura indyo yujuje ibyo umubiri ukenera ariko bikaba nta suku
bifite, ntacyo bimaze. Umuntu kandi n’ubwo yagira inzu abantu batangarira,
ariko ikaba nta suku iyibamo, ndetse n’ubwo yagira imyenda ituruka hakurya y’amazi
magari, izanwa n’indege, ariko nta suku ayigirira, byaba nta cyo bimaze. Umugore
mwiza rero ni ugira isuku muri byose:
- Ku bikoresho: Umugore mwiza akurikirana isuku y’ibikoresho byo
murugo, byaba ibigaragara mu ruganiriro, ntibe byarahindutse ikigina kubera
umukungugu. Ashobora kuba afite abantu baba murugo bashinzwe icyo gikorwa, icyo
akora ni ukubigisha uko bakora isuku, kubakurikirana, kubibutsa. Akwiye kandi
kumenya isuku y’ibikoresho bindi cyane cyane iy’ibikoresho byo mugikoni, n’ibyo
ku meza.
Umugore utagira isuku ku
bikoresho iwe ntihasiba indwara cyane cyane ku bana. Bakunda kugira impiswi
itewe n’uko akenshi uwo mwanda ubatera inzoka cyangwa ibibazo mu mara. Izo
ndwara nazo zitera ibindi bibazo, nko guhora kwa muganga bavuza ubudasiba,
urwikekwe mu baturanyi ngo babarogera abana, n’ibindi.
- Ku biribwa n’ibinyobwa: Umguore mwiza agira isuku ku biribwa, byaba
mbere yo kubiteka, mu gihe cyo kubiteka, ndetse na nyuma yo kubiteka. Umugore
ugirira isuku ibiribwa, agaburira abo murugo ibiryo bidashobora kubatera
indwara, kandi iyo abantu bafite amagara mazima, babasha no gukora imirimo
iteza urugo imbere, igihugu cyose muri rusange. Iyo isuku y’ibiribwa ijyanye no
kuba biteguye ari indyo yuzuye, birushaho kuba byiza, kandi ugasanga urugo
ruhoramo akanyamuneza.
Umugore mwiza kandi ni ugira
isuku y’ibinyobwa cyane cyane amazi. Amazi akwiye gutekwa, akamininwa, akabikwa
mu kintu kiza gisukuye kandi ahantu heza hataza kugira ibijyamo. Amazi meza ni
ngombwa mu rugo, mu gihe afite isuku agirira akamaro abana n’abakuru. Abahanga
mu by’ubuzima bemeza ko amazi meza anywewe umuntu akibyuka, na mbere y’iminota
mirongo itatu buri gihe mbere yo gufungura agirira akamaro umubiri w’umuntu.
Nibyiza ko ibyo bikorwa kandi bigakoranwa isuku.
- Imyenda n’ibiryamirwa: Umugore mwiza ni uwita ku isuku y’imyenda
ye, iy’umugabo we, ariko cyane k’uy’abana bakiri bato bataramenya kwiyitaho.
Nubwo umuntu yaba afite abamufasha imirimo, ni byiza ko we ubwe agira umwete wo
kugegenzura niba imyenda y’abo murugo imeze neza. Imyenda y’abana nubwo yaba
afite abayimesa, nawe akwiye kubigenzura, byaba byiza akanareba niba iteye
ipasi.
Isuku nke mu byumba ishobora
gutera imbeba, ibinyenzi, inshishi n’utundi dusimba kuko tuba twiboneye aho twororekera,
ubundi tukajya twonona ibyo munzu bitaretse no gutera izindi ngaruka nyinshi
zirimo n’indwara. Umwanda hafi y’urugo nawo ushobora gutera imibu kandi
hakororokeramo ishobora gutera abo mu rugo marariya, ishobora gutera ibindi
bibazo bitari bike.
Ibiryamirwa nabyo bikwiriye
kugira isuku, cyane cyane iby’abana bakinyara ku buriri, ibyo baryamira
bikameswa, bikanikwa, bigaterwa ipasi aho bishoboka. Burya imirasire y’izuba
yica za mikorobe zimwe na zimwe zishobora gutera ingorane abantu. Ibindi
umugore mwiza yitondeta ni isuku yo mu kiryamo cye n’umugabo we. Akwiye gusasa
neza ibifite isuku, mu cyumba gifite isuku.
- Umugore mwiza yirinda kuba Kazitereyemo akagira amakenga 1 Samweli 25.18-35
Nubwo gusobanura amakenga icyo
aricyo bidashobora koroha, ariko twavuga ko ari ukwikinga ingorane zishobora
guterwa n’imyifatire runaka cyangwa se igikorwa runaka. Bityo nawe umaze
gutekereza no gusesengura neza ukagira icyo ukora ngo uzibire ikibi cyari
kuzakurikiraho nyuma. Ubwo uba ubaye umunyamakenga.
Umugore mwiza ni ugira amakenga
ntabe Kazitereyeremo, ngo yirohe mu byadutse byose, ahururire ibintu byose.
Ahubwo agira umwanya wo gutekereza ingaruka kuri buri kintu, yibaza inyungu
zirimo cyangwa ingorane zishobora gukurikira ikintu runaka. Amakenga ku bishya
byaduka mu rugo, noneho agashakashaka impamvu zabyo, igituma hari ibintu runaka
abana basigaye bakora, ibishya basigaye bavuga, impamvu abaturanyi basigaye
bagaragaza ibintu runaka, ni kimwe mu byo umugore mwiza akoraho
ubushakashakatsi kandi muri kwa gutuza Imana yamuremanye, akamenya uko
abyitwaramo, n’uko ndetse abo mu rugo bandi nabo bashobora kubyitwaramo.
Umugore wa Nabari ni urugero
rwiza rw’umugore wagize amakenga akamenya ko Dawidi ashobora kubagirira nabi
kubera kwanga kumuha ibyo guha ingabo ze mu gihe zari zibabariye mu buhungiro.
2.
Umugore
mwiza ni uzi gucunga neza umutungo w’urugo Imigani
31.11
Umugore mwiza, umugore
bita mutima w’urugo, ni ucunga neza umutungo warwo akamenya kubyaza umusaruro
ibyo bafite, adasesagura ibyo batunze. Ku bahinzi amenya gukoresha abakozi mu
mirima akorana nabo, akamenya imbuto zikwiye umurima, igihe cyo kuzihinga,
igihe cyo gusarura no guhunika neza umusaruro basaruye. Nta sesagura umusaruro
cyangwa ngo awumarire ku isoko ku mpamvu zitumvikana. Yirinda gucundira Nyakanga.
Uko nabibwiwe n’umwe mu babyeyi bakuru, iyi mvugo yavuye ku mugore utari uzi
gucunga neza umutungo, mugihe abanyabwenge bacundaga bakabika amavuta yo
kuzakoresha muri Nyakanga, we yabitse amavuta aza kuyihera umutekamutwe waje
akamubwira ko ariwe Nyakanga, maze wa mwasama akamuhereza rwa rweso rw’amavuta,
undi akigendera. Umugore mwiza agomba kumenya igihe cyo gutanga n’ukwiye
guhabwa ntacundire Nyakanga.
Afasha abita ku matungo ababa
hafi kugirango arusheho gutanga umusaruro mwiza. Ubundi gucunga neza umutungo
no gutanga inama zituma urugo rutera imbere niho umugabo ashobora kubona ko
yashatse neza. Bityo umugore wese akwiye kwihatira kumenya gucunga neza
iby’urugo gushakisha uburyo bwose urugo rutera imbere, maze mu nama ze akabasha
guhesha agaciro urugo rwe.
13. Umugore mwiza
ntaca inyuma umugabo we
Imigani 31.12
Abagore baca inyuma abagabo baba
bakoze ibintu bibi cyane kuko uretse no gusuzuguza abagabo babo; abana babo
ndetse n’imiryango yabo; nabo ubwabo baba bikoza isoni cyane. Bamwe mu bagore baca
inyuma abagabo babo n’ubwo bagira impamvu nyinshi batanga ariko nta nimwe
yumvikana, nubwo baba bashaka impamvu zo kwirengera, ariko ni kwakundi
umunyarwanda yavuze ngo ntirubura icyo ruvuga. Nubwo
umugabo yaba aca inyuma umugore we, akora kure,
cyangwa se afunzwe
Iyo hagize inkuru yumvikana ko
umugore nyirakanaka aca inyuma umugabo we, usanga bagenzi be bababaye cyane
bavuga ko akojeje isoni ababyeyi.
Si byo gusa kandi Imana nayo
irababara kandi koko aba anyuranyije n’itegeko ryayo kandi aba anatatiye igihango
yagiranye n’uwo bashakanye igihe amusezeranya ko ntawundi azakunda, ntawundi
azamurutisha, nta wundi azifuza.
Burya umugore uca inyuma umugabo
we, aba agize nabi cyane. Hari abana babuze umunezero mu buzima bwabo bwose
kubera kumenya ko ababyeyi babo bacaga inyuma ba se.
Ndanginga umuntu wese waba usoma
iki gitabo agira atyo kubireka kuko bibabaza abatari bake, ariko cyane cyane
bibabaza Imana. Nubwo ibyihorerera kandi, irabibona.
14. Umugore mwiza
atoza abo murugo isuku n’umuco mwiza Imigani 31.27
Umugore nubwo yaba ari umunyakazi
abana n’abo mu rugo kurusha umugabo. Bityo imico y’abo murugo akenshi niwe
uyibatoza. Iyo abana batagira imico myiza babigaya cyane umugore kuko aba ariwe
utarabatoje umuco mwiza n’indangagaciro zikwiriye umuntu warezwe. Abantu
basesengura ibintu n’ibindi bemeza ko abana benshi bagiye bagiye bagira
ubutwari mu mibireho yabo babaga babitojwe n’ababyeyi babo.Iyo tunarebye
umurongo wa 1 muri iki gice cy’imigani twakoresheje cyane dusanga umwami
Lemuweli yarigishijwe na nyina maze akamugire inama z’uburyo akwiye kwitwara.
Muri make ni nyina wamutoje imico yagaragaje. Umugore ni umuntu ufite umwanya
ukomeye mu mireho y’abantu, ntabwo rero umurimo we ari ukubyara gusa, ahubwo
ukomeye ni ukurera aha umurongo ubuzima bw’abana.
Mu bihe byinshi nabonye abana
banakunda gukurikira imyizerere ya banyina kurusha iy’abase. Ni byiza rero
kubimenya ko umugore mwiza aha umuco mwiza abo mu rugo, abana bakamenya uko
bitwara bitewe n’aho bari.
Burya iyo umuntu yasuye ahantu ashobora kumenya ko umugore ari biri hanze
kubera uko yabonye abana. Abana bagaragaza imico ya banyina cyane kurusha uko
bagaragaza imico ya base.
Twibuke ko kora ndebe iruta vuga
numve.
15. Umugore mwiza
arababarira kandi akihangana Ebanyefezi
4.32
Mu mibereho y’abantu babiri
cyangwa barenga, buri gihe si ko bumvikana ku bintu byose, kandi hari igihe
kigera hakababo no kutavugana neza cyangwa gukoserezanya. Umugore mwiza kandi
uzi ubwenge rero, yihanganira igitekerezo kitamunyuze, kandi agashakisha izindi
nzira ashobora kongera gutanga icye, ariko akabikora atuje atimyoza,
atagaragaza umubabaro mu maso.
Ikinini gikomeye kandi, ni uguha
imbabazi buri wese mu bagize umuryango imbabazi mu gihe hagize ukora ikosa; uko
ryaba ringana kose. Ibyo bigakorwa atari ukugirango bucye kabiri, ahubwo bivuye
ku mutima kandi bivuye ku rukundo, kuko rubabarira byose.
Hari uwampaye ubuhamya ko
kubabarira umugabo we byatumye agaruka mu nzira nziza yari atangiye guteshuka.
Nyamara abagabo benshi batinya kubwira abagore babo ingorane bagize, ibyaha
bakoze kuko baba bavuga bati aranta hanze, arampitana, si mukira. Bagahitamo
kubana amabanga mu mitima yabo, kandi bagahorana ibibazo bikomeye, kandi bikaba
bishobora no bazanira guhinduka mu miterere yabo. Niho rero usanga umugore avuga
ati umubabo wanjye yarahindutse sinzi icyamuhinduye. Nibyiza kureba niba
utaragiye umugaragariza ko nta mbabazi umugirira iyo yakosheje.
- Umugore mwiza amara umubabaro umugabo we Itangiriro 24.67
Umusore ashobora kuba yaranyuze mu mibereho imutera umubabaro
cyangwa ibikomere. Ndanibwira kandi ko muri iyi myaka nandikamo iki gitabo,
abasore benshi bafite ibikomere kubera amateka n’ibyababayeho by’umwihariko. Si bo gusa kandi n’abagabo benshi niba
atari bose ni uko. Kandi burya mu mibereho yacu kuri iyi isi nta narimwe umuntu
ataba afite ibimurushya buri munsi, ndetse muri Yobu ho hatubwira ko iminsi
yose umuntu ari mu isi aba afashe igihe mu ntambara Yobo 7.1.
Umugore mwiza
ategerejweho kumara umubabaro umugabo. Uko niko Lebeka yagiriye Isaka maze ngo
kubera umugore mwiza amwibagiza umubabaro wa nyina yapfushije. Burya urupfu
sirwo rutera umubabaro gusa, ahubwo n’ibyo umuntu ahura nabyo mu kazi, mu
murimo w’idini cyangwa Itorero, habamo ibimubabaza. Umugore mwiza rero amenya
ko umugabo yababaye bitewe n’uko asa mu maso, uko avuga cyangwa uko
atuje , maze akamwegera akamuganiriza, bityo urwo rugwiro rugatuma
amubwira ikimubabaje niba ari ngombwa, maze undi nawe akamenya kumumarisha
umubabaro kumwurura, yifashishije ibintu byinshi bitandukanye.
Ashobora
gukoresha ingero z’abandi bavuye mu bihe nk’ibyo barimo, ashobora
kumuririmbira cyangwa akamutegurira ikintu runaka cyo kunywa cyangwa cyo kurya,
ariko cyane cyane umugore mwiza afashisha umugabo we ibyanditswe byera kuko
nibyo bihumuriza birusha ibindi kuba byiza.
Umugore mwiza
ntamera nka Yezebeli woheje umugabo kwimarisha umubabaro ibikorwa bibi byo
kwicisha Naboti, nyamuneka wowe usoma iki gitabo, ndakwinginze witondere inama
ugira umugabo wawe, kuko zishobora gusigira umuryango wanyu kugeza kubuzukuruza
ibibazo bikomeye. Soma muri Bibiliya mu
1 Abami 21.7-25 wumve
uko byagendekeye Ahabu kubera inambi za Yezebeli.
Umugore mwiza kandi nta mera nk’umugore Hamani wamugiriye
inama yo gushinga igiti ngo aze kumanikaho Moridikayi, nyama Hamani akaza
kwisanga ariwe ukimanitsweho.
Wowe usoma iki gitabo, jya ugira gutuza no gutekereza umenye
neza inkurikizi z’inama ugira umugabo wawe.
Tubona kandi abandi bagore bagiriye abagabo babo inama
nziza, zikababera izizanira umugisha imiryango yabo; twavuga nk’umugore w’I Shunemu
wagiriye inama umugabo ngo bategurire Elisa aho azajya aruhukira kandi ibyo
bikaza gutuma babonona umwana bari
barabuze. 2 Abami 4.8-37.
17. Umugore mwiza
ntaba Nyirandabizi.
Bavuga Nyirandabizi ku muntu wese yaba umugore cyangwa
umugabo ugaragaza mu kwirarira ko azi ibintu byose. Mbese ni umuntu kuri buri
kintu atanguranwa mu magambo avuga ngo ibyo ndabizi ntacyo wambeshya. Uwo rero
ntashobora kwemera ko muganira ngo mujye inama, umwereke aho ashobora kuba yibeshya
mu bitekerezo bye, aho ashobora kuba afite intege nke mu migambi ye.
Ntashobora guhugurika, kugirwa inama,
cyangwa gukosoreka.
Umugore mwiza rero ntiyigira nyirandabizi, kuko aramutse ameze
atyo ashobora kugira umuryango uhora mu bibazo bikomeye. Uwo ushobora kumugira
inama yo kujyana umwana kwa muganga; agahita akubwira ko icyo umwana we arwaye
akizi kandi ko umunti awuzi ko ahubwo yabuze umwanya wo kujya kuwureba.
Ushobora kumugira inama yo kugira aho mujya ngo muze gukora
ibindi nyuma akakubwira ko abizi neza ko bitagenda neza muramutse muhinduye
gahunda.
Nongere nibutse ko ibi byasohotse mu gitabo cya kabiri cyitwa URUKUNDO RUKOMEZA INDAHIRO
Ni iya BUCYABUNGURUBWENGE Gaspard
Hari inama ukeneye hamagara (+250)788878064 / 728878064/ 738878064
Cyangwa wohereze ubutumwa kuri bucyayungura@yahoo.fr cyangwa kuri bucyangurag@gmail.com
No comments:
Post a Comment