Mbese hari igihe uwo mwashakanye
cyangwa uwo mukunda mujya mushwana? Bibaho si ishyano wagushije.
Rimwe na rimwe haba ho ubwo
abantu batumvikanye ku kintu runaka, bigatera umwuka mubi. Niyo mpamvu ari
byiza kumenya uburyo bwo kugarura umwuka mwiza mu gihe mugize icyo
mutumvikanaho.
Buri wese akwiye kugira
ubushake bwo amakimbirane. Yaba abaye, buri wese akagira ubushake bwo kugarura umwuka mwiza n’amahoro.
Urandiko rwa Yakobo ruvuga ko Ushaka guha
undi cyangwa abandi amahoro niwe ugira amahoro
Buri wese ashobora kuba
nyirabayazana w’impamvu y’ubwumvikane buke bitewe n’impamvu nyinshi. Buri wese ashobora
gusa n’uhagaritse ibyakura umwuka mubi kubera impamvu nyinshi: Kugira ngo atiha rubanda, kugira ngo abana
batabumva, n’ibindi izo mpamvu zo
guhagarika ubwimvikane buke bwari bubaye ariko ntibikemura ikibazo, ntibigarura
ubwumvikane, kuko hari abaceceka ariko bagaterana ibitugu, ntibavugane ijoro
rigacya, abandi ntibararane , hakaba
nabamara iminsi bimeze gutyo.
Dore zimwe mu ntabwe zatuma ubwumvikane bugaruka
1 ) Ibaze impamvu yabiteye, kandi wibaze uruhare rwawe
Iyo ibibazo byabaye, buri wese
akigira umwere, biragorana ko ubusabane bugaruka, nyamara mu gihe cyo
gushwana nta mwere nta munyamakosa, iyo urebye usanga impande zose hari aho
zakwisanga mu gukosa, wenda mu buryo butangana ariko nta mwere nta mu
nyamakosa. Icyiza rero, buri wese akwiye kwibaza inkomoko n’uruhare rwe. Ahari
uzasanga ariwowe nyirabayazana cyangwa se wasubije nabi, bitewe n’uko wiriwe ku kazi, umunaniro, uburakari watewe n’abandi,
n’ibindi… Biba byiza kwishyira
mu mwanya wa mugenzi wawe.
2) Kugira ubushake bwo kugarura
ubwumvikane
Ni byiza ko buri wese agira ubushake bwo
kugarura ubusabane bwo kugarura umwuka mwiza, kugarura amahoro. Ukana
Muremamahoro “ peace make”. Hari igihe
n’umuntu cyangwa bose bagira ubwo bushake ariko hakabura utangira ikiganiro
kigarura ubwimvikane. Igihe ufite ubwo bushake
ntukagire isoni zo kugarura ubusabane n’amahoro mu rugo.
3) Gusaba imbabazi
Rwose gusaba imbabazi biragora.
Ariko woze ujye ugira ubutwari bwo gusaba imbabazi. Bishobora gukorwa mu buryo
butandukanye, wandika message, umuvugisha kuri telephone, ariko ni byiza gusaba
imbazi z’ibyawe udashyiramo ijombo ariko.
4) Mubwire iby’urwo umukunda,
mwereke ko umukunda
Mu magambo uzajya ukoresha usaba imbabazi, jya
umwereke ko nubwo wahemutse, ko umukunda ko ntawe umuruta, ko umwishimira
n’ibidi . Ushobora kugira icyo ukora kimwere ko umuha agaciro, ko umukunda.
EX: Ku mufasha gusasa, gufasha
gutegura ibyo gufungura, koza abana n’ibindi.
5) Gutanga imbabazi
Ni byiza ko buri muntu agira ubushake kandi
akishimira gutanga imbabazi. Mujye mubabarirarana ibyaha n’amakosa. Hahirwa
abatanga imbabazi kuko aribo bazazigirirwa. Isengesho rya Data wa twese uri mu
ijuru cyangwa Dawe uri mu ijuru, hari rivugwa ngo “ Utubabarire ibyaha byacu,
nkuko natwe tubabarira abaducumuyeho” Ehe!!!! Aho hantu nibyiza kuhaha agaciro,
no kugerageza gukora ibyo hasaba.
6) Gutegereza ko umutima usubirana amahoro n’umutuzo.
Nyuma yo guhana imbazi, ni byiza
kumenya ko umuntu adahita yumva agaruye umutuzo n’amahoro, ijana ku ijana bitewe
n’impamvu yatumye habaho gushwana. Ni byiza
ko utegereza ko mugenzi wawe agarura umutuzo n’umutekano.
7) Kwibuka amasezerano mwagiranye
Urukundo rwibuka indahiro,
rukomeza indahiro, ni ikintu gikomeye kandi gishobora gutuma umwuka mwiza
uhoraho, niyo habaye kutumvikana no gushwana, bituma umuntu ababarira
bitamugoye, yihangana agakomeza kubana n’uwo ukunda neza.
Uko urukundo rugenda rukura, niko
abakundana bagenda bagira ibyo basezerana, kubyibuka, bifasha umuntu kugarura ubwumvikane
. Amasezerano yose ni byiza kuyaha
agaciro, yaba ayo umuntu yagiranye n’undi bicaye ahantu bonyine, bahagaze
ahantu hatari undi muntu cyangwa ayo bagiranye imbere y’imbaga y’abantu mu
buyobozi bwa Leta cyangwa bw’idini.
8) Kwibukiranya amagambo y’Imana
Abantu bagiye
bavuga amambo meza arimo ubuhanga n’isubira majwi kuburyo hari imivugo ivugitse
neza ikanezeza umutima, ariko ikirusha ibintu byose kuba cyiza ni amagambo
Imana yavuze, dusanga mu byanditswe byera. Ayo, niyo rufatiro rw’amahoro.
Ni byiza
kuyibuka, kuyaganiraho, hagamijwe kugarura umwuka mwiza atari ugushaka imirongo
ikurengera, ahubwo mushaka imirongo ibunga.
10) Kuganira ku mpamvu zijya zibatera gushwana, uwo munsi mutashwanye,
Ni byiza kugirana ikiganiro ku mpamvu zagiye zibatera gushwana ariko
hatarimo gucyurirana no kwishongora.
Jya umenya gutega amatwi, ni byo byiza kurusha kuvuga. Baza ibibazo biri
ngombwa bigufasha kumva gusa neza.
Wica ibintu ku ruhande bivuge mu
kubahana kandi utazura akaboze.
BUCYABUNGURUBWENGE
Gaspard.
No comments:
Post a Comment